ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 29/01/2010
3 February 2010

Ku wa gatanu tariki ya 29 Mutarama 2010, Inama y‘Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 13 Mutarama 2009, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye raporo ku ngamba zashyizweho mu rwego rwo gukomeza kuvugurura ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda „ Doing Business“, isaba inzego zibishinzwe gushyiraho uburyo bwo kwihutisha ibitarakorwa kugira ngo intambwe u Rwanda rwari rugezeho itazasubira inyuma.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’Igihugu ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye gukumira, kurwanya no guca burundu icuruzwa ritemewe n’amategeko ry’intwaro ntoya n’iziciriritse izashyikirizwa Umuryango w‘Abibumbye.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye Leta y’u Rwanda mu Nama y’Ubuyobozi ya RDB - African Parks Network Joint Venture:

Abo ni :

- SAMALI Octavien BISA, Perezida
- Rosette Chantal RUGAMBA
- Zulfat MUKARUBEGA

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Abanyamategeko bakora muri BNR bakurikira bahabwa ububasha bwo kuyihagararira mu Nkiko:

- RUTABINGWA Jean Paul
- NTAGANDA RWAMULIMA Anicet
- GAFASHA Isaac

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imiterere ivuguruye y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru "Media High Council"

7. Inama y’Abaminisitiri yazamuye ku ipeti rya Major, Captain KAYIJUKA NGABO.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rikura ikibanza kirimo Sitade ya kera muri Muhanga mu mutungo rusange wa Leta rikagishyira mu mutungo bwite wa Leta;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare: Major KAYIJUKA NGABO;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha Mukuru Wungirije wa Gisirikare: Captain KABANDA Pacifique;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana Bwana Oscar KIMANUKA ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikigo;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana Bwana Anastase RWABUNEZA mu mwanya w’Umuyobozi w’Ishami;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu Gloria TENGERA guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

- Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’amasezerano yo kwitoza umurimo no kwimenyereza akazi mu kigo;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo intumwa z’abakozi zitorwa n’uko zuzuza inshingano zazo;

- Iteka rya Minisitiri rigena ibikorwa bidahungabanywa, bitagomba guhagarara, n’uburyo uburenganzira bwo guhagarika imirimo muri ibyo bikorwa bukoreshwa.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Abanyamahanga 17 basabye ubwenegihugu nyarwanda babuhabwa. Yemereye kandi Umunyarwanda umwe wasabye kureka ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera ko amategeko y‘igihugu abamo cyamwemereye ubwenegihugu atemera ubwenegihugu bubiri.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko mu mihango yo kwibuka Intwari z’Igihugu izaba ku itariki ya mbere Gashyantare 2010, izatangizwa no gushyira indabo ku irimbi ry’Intwari, hanyuma hakazaba ibiganiro mu Midugudu ku Ubutwari bishingiye ku nsanganyamatsiko "Dukomeze ubutwari mu mihigo yo guteza imbere u Rwanda“.

11. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira :

Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe

a) Muri Coordination Unit/ Economic researchers

- Madamu MUKANKUSI Perrine
- Bwana RUGIGANA Evariste
- Madamu UMULISA Jeanne d’Arc

b) Muri Minisiteri ishinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (MINICAAF)

- Madamu MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho
- Bwana KARAMAGA Leonard, Economic Researcher

Urwego rw’Umuvunyi

Hon. KANZAYIRE Bernadette, Umuvunyi Wungirije

Muri MINICOM

Bwana HATEGEKA Emmanuel: Umunyamabanga Uhoraho

Muri Minisiteri y‘Amashyamba na Mine (MINIFOM)

Bwana RUVEBANA Antoine: Umunyamabanga Uhoraho

Muri MINALOC

RUGAMBA Egide, Umuyobozi Mukuru

Muri FARG

Bwana NIYONSENGA Ildephone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Ikigo cya Leta gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri bo mu Mashuri Makuru (SFAR)

Madamu RUBAGUMYA Furaha Emma, Umuyobozi Mukuru

Muri Teacher Service Commission

Bwana MUVUNYI Emmanuel, Umuyobozi Mukuru

Muri Work Force development Authority ( WDA)

Bwana NSENGIYUMVA Albert , Umuyobozi Mukuru Bwana BIDERI John Bonds, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi

Muri Public Sector Capacity Building Secretariat(PSCBS)

Madamu Stella Ford MUGABO, Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Mu Nama Nkuru y’Itangamakuru

Abayigize:

- Madamu KALIHANGABO Isabelle
- Madamu Gabriella Addolorata UWIMANA
- Madamu MUKARWEMA Yvette
- Bwana ASSIMWE Arthur
- Bwana RUDATSIMBURWA Albert
- Madamu MBABAZI Faith
- Bwana GACINYA Faustin

12. Inama y’abaminisitiri yakuye Bwana ZIRIMWABAGABO Gerard ku buyobozi bwa Rwandair yemeza ko Bwana John MILENGE, nk’Umuyobozi w‘Inama y’Ubuyobozi aba akurikirana imirimo yayo umunsi ku munsi mu gihe hategerejwe ko hashyirwaho Umuyobozi mushya z’icyo Kigo.

13. Mu bindi

a) Minisitiri w’Ibidukikije n’ubutaka yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri inyandiko y’amasezerano ya Coopenhagen ashishikariza ibihugu gufata neza ibidukikije hagamijwe kurinda isi imihindagurikire y’ibihe „Climate change“. U Rwanda rwiyemeje kuyashyigikira. Yayimenyesheje kandi ko umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uba ku itariki ya 05 Kamena uyu mwaka uzizihirizwa mu Rwanda.

b) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama y’Urubyiruko rwo mu bihugu bya Commonwealth izabera mu Rwanda muri Nzeri 2010.

c) Minisitiri w’Amashyamba na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bihinga cyangwa bikoresha ibikomoka ku migano na ratani (INBAR) uteganya gukoresha Inama Nkuru yawo (INBAR Council) mu Rwanda tariki ya 14 Ukwakira 2010.

d) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 Werurwe hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi hose no mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni « Uburenganzira n’Amahirwe angana, Iterambere kuri bose » ; « Equal Rights, Equal Opportunities : Progress for All ».

e) Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari amafilimi 2 yakorewe mu Rwanda : iyakozwe na Bwana Philippe Van Leeuw yitwa « Le jour où Dieu est parti en voyage » « Umunsi Imana yateye umugongo u Rwanda » « The day God walked away » n’iyakozwe na Bwana Jean Christophe KLOTZ yitwa « Ligne de front » « « Ku rugamba » « Front Line » yerekanwe i Kigali muri Prime holding ku wa 29 Mutarama 2010 sa moya za nimugoroba.

f) Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwabaye umunyamuryango wuzuye « Full member » wa « Common Wealth Telecommunications Organizations » kuva muri Mutarama 2010.

Iri tangazo rishyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

MUSONI Protais

© 2008 Government of the Republic of Rwanda
Home | Geography | History | Government | Tourism | National Symbols | Economy | Check Mails
cheap software
Cheap oem software store,corel, microsoft,adobeoem software