ENGLISH | KINYARWANDA | CHECK MAIL | CONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’I NAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATANU TARIKI YA 7/12/2012

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’I NAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATANU TARIKI YA 7/12/2012

None kuwa Gatanu, tariki ya 7 Ukuboza 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yafashe umunota, yibuka Nyakwigendera Madamu Aloisea
Inyumba wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, akaba yari n’umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi (NEC), witabye Imana ku wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2012, azize indwara. Inama y’Abaminisitiri yifatanyije n’umuryango we mu kababaro, iwusaba kwihangana.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14/11/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibitekerezo byagaragajwe n’Umutwe w’Abadepite mu gusuzuma umushinga w’Itegeko ryerekeye Sitati Rusange Igenga Abakozi ba Leta n’Inzego z’Imirimo ya Leta, yibutsa ko amahame yashingiweho muri uwo mushinga w’Itegeko adahinduka.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko mu ipiganwa ryo kwegurira abikorera igikingi cya Leta cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Gasegereti cya Musha – Ntunga, Umushoramari MetalCorp Group B.V ari we wabaye uwa mbere, akaba yemerewe kugirana amasezerano na Leta yo kucyegurirwa. Naho umushoramari Pella akaba ari we wabaye uwa kabiri akaba yagirana amasezerano na Leta mu gihe uwabaye uwa mbere bimunaniye.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  • Umushinga w’Itegeko Ngenga ryerekeye imari n’umutungo bya Leta
  • Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 rikanagena imiterere, ububasha n’imikorere byacyo

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya komite ishinzwe umutekano w’ibibuga by’indege;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya komite y’igihugu ishinzwe umutekano w’iby’indege za gisivili;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUHAYIMANA Annette Sylvie, wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
  • Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitirin°001/16.01 ryo ku wa 26/04/2010 rigena uburyo isaranganya ry’amasambu rikorwa.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo
mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :

  • Dr James Loudon Kember wa New Zeland, afite icyicaro muri New Zealand;
  • Madamu INDIRA SAVITREE THACOOR SIDAYA, wa Repubulika ya Mauritius, afite icyicaro muri Mauritius
  • Bwana Yaqoub Yousef Al-Sanad wa Kuwait, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya;

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira inyungu z’u Rwanda nka Honorary Consul:

  • Bwana HOSSAIN KHALED muri Bangladesh, afite icyicaro i Dhaka muri Bangladesh;
  • Bwana MOHAMMED IQBAL HOSSAIN muri Bangladesh, afite icyicaro Chittagong muri Bangladesh;
  • Dr. PALANI G. PERIASAMY mu Buhindi, afite icyicaro i Chennai, mu Majyepfo y’Ubuhinde.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana ATTAHER MAIGA ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi (UNFAO), afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:

  • Mu Bushinjacyaha Bukuru

Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye

  • Mr. NTAGENGWA Vital
  • Mr. MUGABO Deo Lambert
  • Mrs. MURUNGI Rosette
  • Ms. USABYEMARIYA Donatile
  • Mr. RWABAHIZI Théogène

Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze

  • GAKUBA ZIREZE Olivier
  • Mu Nteko Ishinga Amategeko /Umutwe wa Sena
  • Madamu NYIRANSENGIYUMVA Epiphanie: Umujyanama wa Visi Perezida wa Sena, Ushinzwe Amategeko no Kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma
  • Mu Nteko Ishinga Amategeko /Umutwe w’Abadepite
  • Madamu NTAGANDA Francine: Umunyamabanga wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko /Umutwe w’Abadepite
  • Madamu AYINKAMIYE Speciose: Umwanditsi wa Komisiyo
  • Bwana GICONDO SEBATATA Jerome: Umwanditsi wa Komisiyo
  • Bwana BITSINDINKUMI Innocent: Umwanditsi wa Komisiyo
  • Madamu MASKA Zainabo: Umwanditsi wa Komisiyo
  • Madamu MUJAWAYEZU Alvera: Umwanditsi wa Komisiyo
  • Bwana SEBAGABO Mathias: Umwanditsi wa Komisiyo
  • Madamu NYIRABAZAYIRE Angelique: Umwanditsi wa Komisiyo
  • Bwana MUNYANTORE Jean de Dieu : Umwanditsi wa Komisiyo
  • Bwana RWEMANGEYO Manassé: Umwanditsi wa Komisiyo
  • Abajyanama b’Abaminisitiri
  • Bwana BUNDUGU Eric: Umujyanama wa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi;
  • Bwana TUBANAMBAZI Edmond: Umujyanama wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo;
  • Bwana HABUMUREMYI Emmanuel: Umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (ICT)
  • Madamu KARUNGI Caroline: Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
  • Muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST)
  • Bwana KAMUGISHA Robert: Intumwa ya Leta ishinzwe kuburanira Leta;
  • Madamu GASHUMBA Nadia: Intumwa ya Leta ishinzwe kuburanira Leta;
  • Bwana NTWALI Emile: Intumwa ya Leta ishinzwe gutanga inama mu by’Amategeko;
  • Bwana KARUHANGA David: Intumwa ya Leta ishinzwe gutanga inama mu by’Amategeko;
  • Madamu MURERWA Christine: Intumwa ya Leta ishinzwe Programu y‘uburenganzira bwa Muntu n’ubufasha mu mategeko;
  • Madamu MUKAYIRANGA R. Chantal: Intumwa ya Leta ishinzwe gukurikirana ibijyanye na Programu y’uburenganzira bwa Muntu n’ubufasha mu mategeko;
  • Bwana KABANDA Ildepfonse: Intumwa ya Leta ishinzwe gukurikirana ibijyanye na Programu y’uburenganzira bwa Muntu n’ubufasha mu mategeko;
  • Madamu NSENGIYUMVA Annick: Intumwa ya Leta ishinzwe Ikirango cya Repubulika;
  • Bwana MAKULU Antony: Ushinzwe Ikirango cya Repubulika
  • Mu Ntara
  • Bwana KAGABO Richards: Umujyanama w’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba;
  • Bwana MUGABE MUNYARUGINGA Innocent: Umugenzuzi w’Akarere mu Ntara y’Iburengerazuba.
  • Mu Kigo cy’Igihugu cyo Guteza Imbere Itwara ry’Abantu n’Ibintu (RTDA)
  • Bwana MUTAGOMA Jean Luc: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa byo Gusana no Gufata neza Imihanda;
  • Bwana NSHIMYUMUREMYI Felix: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano mu Mihanda n’Ibidukikije;
  • Bwana TUYIZERA Straton: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga Amasoko muri RTDA;
  • Bwana BUTERA John: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenzura ry’Uturere n’Imirimo yo Kugoboka mu Byihutirwa/Zonal Inspection and Emergency Engineering;
  • Bwana MBANDA Theoneste: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Abakozi n’Ubutegetsi;
  • Bwana MUCYO Come: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari.

10.Mu bindi
a) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 30/11/2012 kugeza ku ya 22/12/2012 Itorero ry’Igihugu ririmo gutoza icyiciro cya kane mu Itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye bagera kuri 40 259. Intego z’iri Torero ni ukwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda zibafasha mu mibanire myiza n’iterambere ry’igihugu ryihuse kandi rirambye no kubashishikariza gahunda y’ubwitange.
b) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri
Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2013; iteye ku buryo bukurikira:

  • Igihembwe cya mbere kizatangira tariki ya 7 Mutarama 2013 kirangire tariki ya 29 Werurwe 2013, naho ikiruhuko kimare ibyumweru 3 kuva tariki 30 Werurwe 2013 kugeza ku ya 21 Mata 2013.
  • Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki ya 22 Mata 2013 kirangire tariki ya 26 Nyakanga 2013, naho ikiruhuko kimare ibyumweru 2 kuva tariki ya 27 Nyakanga 2013 kugeza ku ya 11 Kanama 2013.
  • Igihembwe cya gatatu kizatangira tariki ya 12 Kanama 2013 kirangire ku ya 25 Ukwakira 2013.
  • Ibizamini bya Leta ku barangiza amashuri abanza bizakorwa tariki ya 22 Ukwakira 2013 birangire ku ya 24 Ukwakira 2013.
  • Naho Ibizamini bya Leta ku barangiza icyiciro rusange n’abarangiza A2 ni ukuva tariki 29 Ukwakira 2013 kugeza ku ya 07 Ugushyingo 2013. c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 7 Ukuboza 2012, Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa ku magare rifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi rizakoresha isiganwa ku magare rizabera i Kigali, ku nsanganyamatsiko yo kurwanya ruswa; Yanayimenyesheje ko tariki 23 Ukuboza 2012 Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri rizakoresha isiganwa ku maguru rizitabirwa n’abaturage basiganwa kuri Km 20 muri Kigali. Yanayimenyesheje kandi ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 12 Mutarama 2013, u Rwanda ruzakira Amarushanwa y’Icyiciro cya V y’urubyiruko mu guhatanira itike yo kuzitabira amarushanwa y’Urubyiruko y‘Igikombe Nyafurika cy’Ibihugu ateganyijwe kuzabera muri Algeria mu mwaka wa 2013. d) Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n‘Isakazabumenyi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko nyuma y’aho serivisi zakomeje kuba mbi ku muyoboro w’itumanaho ry’Isosiyete MTN Rwanda, cyane cyane mu ijoro ryo kuwa 29 Ugushyingo rishyira ku wa gatanu tariki 30 Ugushyingo 2012, RURA (Ikigo Ngenzuramikorere y’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro) yafatiye ibihano MTN Rwanda kubera kutubahiriza inshingano zijyanye n’uruhushya yahawe rwo gutanga serivisi zinoze ku bakiriya.

Yanayimenyesheje kandi ko tariki ya 12 Ukuboza 2012, Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi izakira ihuriro ry’urubyiruko rizajya riba buri mwaka. Muri uyu mwaka rizitabirwa n’abahagarariye urubyiruko 3000 baturutse muri buri Murenge kandi bari mu ngeri zitandukanye nka ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abanyeshuri, abo muri diaspora n’abafite ubumuga kugira ngo urubyiruko rugaragaze udushya rwagezeho tugirira akamaro kanini umuryango nyarwanda no kugaragaza uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Share
GOV CONNECT
Twitter Facebook Flickr Youtube Email Rss
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 
 

Learn about Rwanda

Government

About Gov

Services

Press Room

© 2014 Government of the Republic of Rwanda