ENGLISH | KINYARWANDA | CHECK MAIL | CONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 08/06/2010.

Ku wa Kabiri tariki ya 08 Kamena 2010, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yishimira igihembo cy’imiyoborere myiza cyahawe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME i Boston muri Amerika. Ashimirwa guteza imbere uburezi afasha abana b‘abahanga kwiga mu mashuri meza yo hanze n’uburyo ateza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Inama y‘Abaminisitiri yishimiye kandi ko no ku munsi mpuzamahanga w’ibidukikije wahuriranye n’umuhango wo kwita izina wabereye mu Karere ka Musanze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nabwo yahawe ikindi gihembo ashimirwa uruhare agira mu kubungabunga ibidukikije.

Inama y’Abaminisitiri kandi yifatanyije mu kababaro n‘imiryango y’ababuze ababo mu Karere ka Gakenke bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura ikabije, inasaba kugoboka abandi bantu bagwiriwe n’ibiza mu Turere twa Muhanga, Rubavu, Nyabihu n‘ahandi.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28/05/2010 imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira

  • Umushinga w‘Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2010/2011;
  • Umushinga w’Itegeko ryuzuza itegeko n° 06/2001 ryo ku wa 20/01/2001 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n° 26/2006 ryo kuwa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu ivugurura ry’ingingo z’amasezerano agenga Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF);
  • Umushinga w’Itegeko rigena imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba ku buryo burambye mu Rwanda;
  • Umushinga w’Itegeko rivugurura Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda;
  • Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyandikwa ry’Abaturage, Indangamuntu n’Irangamimerere;
  • Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga nº 29/2005 ryo ku wa 31/12/2005 rigena inzego z’imiterere y’Igihugu cy’u Rwanda;

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Amashyamba;

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

a) Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo Umuyobozi yakira cyangwa atanga impano n’amaturo mu bihe bidasanzwe;

b) Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Abakomiseri muri za Komisiyo;

c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Ubunyamabanga bwo kongerera abakozi ba Leta ubushobozi rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byabwo;

d) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta imitungo yari mu mishinga yitwaga Kibungo II na BGM igashyirwa mu mutungo bwite wayo;

e) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu GASHEGU Catherine guhagarika akazi mu gihe kitazwi

f) Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kwaka impushya, ibisabwa, urutonde rw’ibinyabutaka n’uburyo imbago zishyirwaho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri;

g) Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kubungabunga ibidukikije mu bucukuzi bwa za mine na kariyeri;

h) Iteka rya Minisitiri rishyiraho uburyo bwo kwemererwa kugura no kugurisha amabuye y`agaciro mu Rwanda;

i) Iteka rya Minisitiri rigena amahoro yishyurwa kuri za mine na kariyeri.

5. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu mu myanya ku buryo bukurikira :

  • Mu Bushinjacyaha Bukuru : Bwana NYEMBO Stephane, ICT Coordinator;
  • Muri MININFRA : Ir. MUZOLA Aimé, Umujyanama wa Minisitiri;
  • Muri MIDIMAR : Capt. KAYITANA Jean Damascène, Umujyanama wa Minisitiri;
  • Muri MIFOTRA : Bwana TWAHIRWA Alexander, Coordinator of Labour Administration;
  • Muri MINIYOUTH : - Bwana NKURANGA Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

- Madamu MUKUNZI BATETE Redempter
Director of Policy Formulation and Strategic Planning;

  • Muri MINECOFIN : Bwana MARARA Shyaka Patrick, Accountant General
  • MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA : Madamu BYUKUSENGE Madeleine Director of Good Governance and Social Affairs;
  • Abagize Inama y’Ubuyobozi y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda/ Institute of National Museums of Rwanda:
  • Dr. Ivan TWAGIRASHEMA,
  • Prof. NKAKA Raphael,
  • Madamu Rica RWIGAMBA,
  • Madamu KEZA Nadia,
  • Bwana KAJANGWE Aimable,
  • Madamu KAREMERA Carole,
  • Bwana NSHIMIYIMANA Evode,
  • Bwana UMULISA BARTSON Alphonse, Umuyobozi Mukuru;

6. Mu bindi

a) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko ikibazo cy’ibura ry’isukari giteye n’ingamba zafashwe kugira ngo ikibazo gikemuke.

b) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Rwandair yungutse indi ndege nini ishobora gutwara abantu 108 kandi ko mu mpera z’ukwezi kwa karindwi Rwandair izabona n’indi ndege nini.

c) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatanze amahugurwa y’Abakozi bashinzwe gucunga amafaranga mu kwezi kwa Kamena 2010, kandi ko hateganyijwe andi mahugurwa y’Abayobozi b’inzego z’imirimo ya Leta muri Nzeri 2010 agamije kubafasha kujya bakurikirana uko amafaranga ya Leta acungwa.

Yayimenyesheje kandi ko mu Rwanda hazateranira inama ya COMESA Fund ku matariki ya 28-30/06/2010.

d) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko
Isabukuru y’imyaka 10 Polisi imaze igiyeho izizihirizwa hamwe n’isozwa ry’amahugurwa y’Abapolisi ba National Police Academy (NPA) bikazabera i Kigali.

Yanayimenyesheje kandi ko ACP RUMANZI Georges yahawe kuyobora igice kimwe muri bitatu bigize Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri Sudani (UNAMID).

e) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Uturere twagaragaje ubuhanga bwo gutegura imihigo buyihuza n’ingengo y’imari.

Yayimenyesheje kandi ko Uturere dusigaye dufite umunsi wihariye tumurikaho ingengo y’imari yatwo, kandi ko hazaba inama ihuza Inzego za Leta n’Inzego z’Ibanze (Intara n’Uturere) kuri 28/06/2010 ikazanatunganya imihigo y’Intara n‘Uturere.

f) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko itariki ya 12/06/2010 hazaba umuganda rusange w’urubyiruko mu Gihugu hose, abasaba kuzawitabira.

g) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imikino ya FESPAD izabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 24-31/07/2010 ikazayoborwa na RDB ifatanyije na MINISPOC.

h) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku matariki ya 22-24/08/2010 hazaba inama ku buryo bwo kubaka amahoro n’ubushobozi bw’Igihugu (Peace and State Building). Inama yateguwe n‘u Rwanda, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ubukungu .

i) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n‘Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 23/06/2010 hazizihizwa umunsi ngarukamwaka w’abakozi muri Afurika.

j) Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

  • Igihugu cya Kenya cyashyize umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha;
  • Ko inzego zihuriye ku butabera n’umutekano zizagirira umwiherero mu Karere ka Rubavu ku matariki 23-25/06/2010, asaba ko abafite icyo bashaka kugeza kuri uwo mwiherero bashobora kubikora;

k) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

  • Ku matariki ya 09-13/06/2010 Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba azasura u Rwanda;
  • Ku itariki ya 01/07/2010 i Kigali hazaba umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isoko rusange ry’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

l) Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku matariki ya 16-18 Kamena 2010 i Kigali hazabera inama izahuza Abaminisitiri bashinzwe impunzi, bavuye mu bihugu 13 bya Afurika byakiriye impunzi z’Abanyarwanda.

Iyo nama izasuzuma ingamba zo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda biteganijwe kuri 31/12/2011.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

MUSONI Protais

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Share
GOV CONNECT
Twitter Facebook Flickr Youtube Email Rss
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 
 

Learn about Rwanda

Government

About Gov

Services

Press Room

© 2014 Government of the Republic of Rwanda