ENGLISH | KINYARWANDA | CHECK MAIL | CONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YO KU ITARIKI YA 11 KAMENA 2008

Kuwa gatatu tariki ya 11 Kamena 2008, Inama y’Abaminisitiri yarateranye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 16 Mata 2008, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

  • Umushinga w’Itegeko rigenga amasosiyete y’ubucuruzi;
  • Umushinga w’Itegeko Ngenga rivugurura Itegeko Ngenga n° 37/2006 ryo kuwa 12/09/2006 ryerekeye imari n’umutungo bya Leta (State Finance and Property);

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko inganda z’ibiribwa MINIMEX, PEMBE Flour Mills SARL, ICM-RWANDA zikurirwaho TVA, mu rwego rwo guteza imbere ishoramari mu nganda z’ibiribwa.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

* Iteka rya Perezida rihamya inote nshya z’amafaranga 500 Frw n’amafaranga 1000 Frw zifite agaciro mu Rwanda;

* Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo kuwa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo;

* Iteka rya Minisitiri riha Rwandatel S.A uruhushya rwo gukora itumanaho rigendanwa;

* Iteka rya Minisitiri riha Rwandatel S.A uruhushya rwo gukora itumanaho ritagendanwa;

* Iteka rya Minisitiri ryongerera MTN Rwandacel uruhushya rwo gukora itumanaho rigendanwa;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo gutanga uruhushya rwa gatatu rwo gukora itumahano rigendanwa n’iritagendanwa.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imigabane ya Leta ya 35% yari ifite muri Pfunda Tea Company yegurirwa umushoramari LAB International ku giciro kingana n’amadorari y’amanyamerika 667,906. Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko imigabane 10 % Leta isigaranye muri Pfunda Tea Company, yegurirwa abahinzi b’icyayi;

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umushoramari LAP Green waguze Rwandatel S.A yegurirwa Fibre Optic yayo ku giciro cy’amadorari y’amanyamerika 2,815,24.1

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko indangamuntu nshya yazakoreshwa nk’ikarita ya banki (Rwanda Payment Card) ku banyarwanda bafite konti muri banki no mu bigo by’imari iciriritse; yemeje kandi gutera inkunga Ikigo cya SIMTEL mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali (Kigali City Conceptual Master Plan);

11.Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo guhagarika Amasezerano yo kuwa 5 Nyakanga 1980 yerekeye ishyirwaho ry’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gutangaza „tariffs“ za gasutamo;
12. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

* Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, n’umugereka wayo udahatirwa, byashyiriweho umukono i New York kuwa 13/12/2006;

* Amasezerano mpuzamahanga yo Kurengera Ubuzima bw’Ibimera (International Plant Protection Convention –IPPC);

* Amasezerano mpuzamahanga yerekeye imitungo ndangakamere y’ibimera ikoreshwa mu buhinzi no kubona ibiribwa (International Treaty on Plant Genetic Resources for Food and Agriculture).

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko:

* Bwana Makken Francius ALBRECHT ahagararira igihugu cy’Ubuholandi mu Rwanda nka Ambasaderi, akaba afite icyicaro i Kigali;

* Bwana Juhani TOIVONEN ahagararira igihugu cya Finland mu Rwanda nka Ambasaderi, akaba afite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzaniya;

* Bwana Pietro BALLERO ahagararira igihugu cy’Ubutaliyani mu Rwanda nka Ambasaderi, akaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda;

* Madamu KALZEUBE NELDIKINGAR Madjimita ahagararira igihugu cya Tchad mu Rwanda nka Ambasaderi, akaba afite icyicaro muri Congo/Brazzaville;

* Madamu Margarita FUCHSOVA ahagararira igihugu cya Tchèque/Czech mu Rwanda nka Ambasaderi, akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya;

* Bwana W. Stuart SYMINGTON, IV ahagararira igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika nka Ambasaderi, akaba afite icyicaro i Kigali;

* Bwana Niraj SRIVASTAVA ahagararira igihugu cy’Ubuhinde mu Rwanda nka Ambasaderi, akaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda

* Madamu Tarja Anneli NDAHIRO ahagararira inyungu z’igihugu cya Finland mu Rwanda nka Honorary Consul, akaba afite icyicaro i Kigali;

* Bwana CHRIST Herald ahagararira inyungu z’u Rwanda mu Budage mu Ntara za Rhineland Palatine, Hessen na Saarland nka Consul Honoraire/Honorary Consul;

14. Inama y’Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira bijyanye n’amadosiye y’abakozi ku buryo:

* Muri MINAFFET :

+ RUTSINGA Ben Balthazar yagizwe umuyobozi w’ishami ry’ubugenderanire n’Uburayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga;

+ NSHIMIYIMANA Benedicto yagizwe umuyobozi w’ishami ry’ubugenderanire n’Afurika, Aziya na Oseyaniya;

* Muri MIFOTRA,

NGOBOKA François yagizwe: umuyobozi w’Ishami ry’Umurimo.

* Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi

RAFIKI Marcellin yagizwe umuyobozi w’Ishami rishizwe imari n’umutungo.

* Abanyamabanga bihariye :

  • GATERA Frank yagizwe Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.
  • NIYITEGEKA Jean Pierre yagizwe Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba
  • KARAKE Alice Uwera yagizwe Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri;
  • NZARAMBA Emmanuel, yagizwe Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango;
  • UMULISA Eugénie, yagizwe Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri w’Umutungo Kamere;
  • HATEGEKIMANA Cyrille yagizwe, Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda;
  • NKURUNZIZA Valens, yagizwe Umunyamabanga Wihariye wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

* Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana mu bakozi ba Leta umukozi wo mu rwego rw’ubuyobozi wataye akazi, ariwe KAGUBALI Jean Pierre;

* Inama y’Abaminisitiri yemeje :

+ Iteka Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Su-Ofisiye CPL MUGABO Jean Pierre;

+ Iteka rya Minisitiri risezerera ku bushake bwe umupolisi muto muri Polisi y’Igihugu PC MUGOREWERA Solange.

15. Mu bindi
a) Inama y’Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo kuri „mandats d’ârret/indictments“ zashyizwe ahagaragara n’abacamanza b’ibihugu by’Ubufaransa na Espagne bitwaje „compétence universelle “, isanga n’u Rwanda narwo rukwiriye gukurikirana abaturage b’ibyo bihugu bakoze ibyaha mu Rwanda, rwifashishije „compétence universelle “ nk’uko yemewe mu mategeko y’u Rwanda.

b) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri gahunda yo kwita izina iteganyijwe kuwa 21/06/2008

+ Ku itariki ya 17/06/2008 : hazatangizwa ku mugaragaro „Gorilla Monument“ i Kigali ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’Abikorera;

+ Ku itariki ya 19/06/2008 : hazaba ikiganiro mbwirwa ruhame i Kigali ku byerekeye kubungabunga ingagi;

+ Ku itariki ya 20/06/2008: hazaba igitaramo cyateguwe n’abaturiye Pariki y’Ibirunga.

c) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 12/07/2007 hazizihizwa umunsi w’umusoreshwa ku ncuro ya 6 no kwizihiza imyaka 10 RRA izaba imaze insanganyamatsiko ni „ Ba umusoreshwa w’indakemwa wiyubakira igihugu.
d) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

+ I Kigali ku itariki ya 16/07/2008 hazabera inama mpuzahanga ku bimaze kugerwaho muri iyi myaka 5 ishize habaye ivugururwa mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda;

+ Inama y’Abaminisitiri b’ubutabera yari kuzabera Arusha kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2008 yimuriwe i Kigali ariko ikazaba ku itariki ya 23/07/2008.

e) Minisiteri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

+ Ku matariki ya 16 -22/06/2008 hazaba amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Ihuriro ry’Igihugu ry’Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye n’amakuru;

+ Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena hazaba urugendo rw’urubyiruko rwo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside mu mirenge yose y’igihugu;

+ Mu biruhuko bitaha hazaba itorero ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu.

f) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26/07/2008 i Kigali hazabera inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba.
g) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi mukuru zo kwibohoza uba ku itariki ya 4 Nyakanga, uyu mwaka, uzizihirizwa mu Karere ka MUHANGA insanganyamatsiko ni : Kwibohoza ni uguhindura imitekerereze imyumvire n’imikorere kugira ngo twubake ejo heza

h) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko amatora y’abunzi azaba ku itariki ya 05/07/2008.
i) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hategurwa amabwiriza mashya ajyanye n’ibyo gusura no kugemurira abagororwa.

j) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku gihe cy’imyaka ibiri ishize bugaragaza ko

+ imfu z’abana bavuka zavuye ku 152 zigera ku 103 ku bana 1000;
+ Ababyeyi babyarira kwa muganga bavuye kuri 39% bagera kuri 52%;
+ Kuringaniza imbyaro hakoreshwa uburyo bugezweho (modern methods) byavuye ku 10% bigera kuri 27%;
+ Malariya yaragabanutse cyane ku bagore n’abana bari munsi y’imyaka 5.

Ariko ubwiyongere bw’abaturarwanda buracyafite umuvuduko wo hejuru, wavuye kuri 6.1 ugera kuri 5.5 gusa.
k) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku matariki ya 09-11/06/2008 i Kigali habereye inama ya MIDA yahuje abahagarariye u Rwanda, Burundi, DRC igamije kwiga uburyo bwo kwigisha muri za Kaminuza hakoreshejwe iyakure /distance learning/enseignement à distance na Diaspora.

l) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri imfashanyigisho ku Gasozi ndatwa no kwihutisha gahunda yo kurwanya isuri, asaba Abaminisitiri kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mu Turere bashinzwe.
m) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

+ Ku matariki 23-25/07/2008, hazaba inama kuri Jenoside y’Abatutsi mu Rwanda no kongera kubaka ubumenyi/ „Conference on Tutsi Genocide in Rwanda and Reconstruction of Knowledge“

+ Ku matariki 23-25/07/2008 hazaba inama ku byerekeye guhindura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage hakoreshejwe ubumenyi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga/“Conference workshop on impacting socio economic change through knowledge, research, science and technology led initiative“

n) Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyerekeye umunsi w’umwana w’Umunyafurika uba buri mwaka tariki ya 16 Kamena, uwo munsi uzahurizwa hamwe n’umunsi wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, uba ku itariki ya 12 Kamena n’umunsi mpuzamahanga w’umuryango.

Kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 16 Kamena 2008, hazaba icyumweru cyahariwe kwamagana imirimo mibi ikoreshwa abana.

Mu Rwanda, ibirori byo gusoza icyo cyumweru bizabera mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Insanganyamatsiko ihuza iyo minsi mikuru ni „Guha umwana uburere n’uburezi ni inshingano ya buri wese“.
o) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri MINAGRI yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibiteganyijwe gukorwa muri gahunda y’ihinga ry’icyiciro cya gatatu (saison C) mu rwego rwo kongera umusaruro.

p) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

+ ku itariki ya 20/06/2008 ari umunsi mpuzamahanga w’impunzi.Insanganyamatsiko ni „Gushyira hamwe kugira ngo twihaze. Nifashije mba mfashije abandi.

Mu rwego rw’amarushanwa akoreshwa n’Umuryango w’Abibumbye ku miyoborere myiza no gutanga serivisi nziza ku baturage, u Rwanda muri gahunda y’ubudehe rwatsindiye igihembo cya „United Nations Awards 2008“. Kizatangwa ku mugaragaro ku itariki ya 23/06/2008 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri muri Primature ushinzwe
Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Dr. MURIGANDE Charles


Share
GOV CONNECT
Twitter Facebook Flickr Youtube Email Rss
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 
 

Learn about Rwanda

Government

About Gov

Services

Press Room

© 2014 Government of the Republic of Rwanda