ENGLISH | KINYARWANDA | CHECK MAIL | CONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA 26/06/2009

Ku wa gatanu tariki ya 26 Kamena 2009, Inama y‘Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19/06/2009, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje:

  • Ivugururwa ry’inzego z’imirimo za Leta (cadres organiques);
  • Ibishingirwaho kujya mu myanya y’imirimo mu nzego za Leta(Jobs profiles);
  • Uburyo bwo gukoresha kugira ngo abakozi bashyirwe mu myanya:

Abayobozi b’inzego bazasuzuma ubushobozi abakozi basanzwe mu myanya bafite, babugereranye n’ibisabwa mu myanya mishya, ababikwiye bashyirwe muri iyo myanya; imyanya itabonye abantu itanganzwe maze ipiganirwe.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :

  • Iteka rya Perezida ryongera ibyiciro by’imirimo ku rutonde rw’imyanya y’imirimo mu Butegetsi bwa Leta;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara y’Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara y’Abakozi bo mu Butegetsi bw’Ibanze.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  • Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 31/2006 ryo ku wa 14/08/2006 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite z’Abunzi;
  • Umushinga w’Itegeko rigena imiterere n’ububasha by’Ingabo z’Igihugu;
  • Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Umutekano Rushinzwe kurinda Abayobozi Bakuru b’Igihugu rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Urukiko Rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone, arebana no kurangiza imanza zaciwe n’Urukiko Rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere(ADF) ingana na (UC 5 000 000) agenewe Umushinga wo guteza imbere Irushanwa n’Iterambere ry’Ibikorwa bya Rwiyemezamirimo, Icyiciro cya II;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere(ADF) ingana na (UC 6 000 000) agenewe Umushinga wo guteza imbere Ubumenyi n’Ikoranubuhanga.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje urutonde rw’ibitumizwa mu mahanga bizajya bicibwa amahôro anyuranye n’ayemejwe muri Gasutamo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku mpamvu zo kwirinda ihungabana ry’ubukungu (Rwanda’s Raw materials and Sensitive lists for the EAC Common External Tariff).

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:

Muri Perezidansi ya Repubulika:

GASHUGI Gatoya Innocent : Director General of General Services

KARUGARAMA Richard : Senior Legal Policy Analyst

RUBUNDA Emmaboles : Director of Budget and Finance

MUPENZI Marc : Director of Budget

BAYINGANA Andrew : Chief Accountant

MULISA Fred : Network Systems Engineer

NTARE Fabrice : Software Engineer

UWISIBO Arthur : Power & Audio-Visual Systems Engineer

Muri MINAFFET

Abasabiwe kuba ba Ambasaderi:

  • Major General MUGAMBAGE Frank, muri UGANDA;
  • Fatuma NDANGIZA, muri TANZANIA;
  • MUNYAKAZI Juru Antoine, muri JAPAN.

Muri BRD: Abahagarariye Guverinoma mu Nama y’Ubuyobozi (Board of Directors)

  • MAJORO Fabien, Chairman
  • MURANGWA Hadija, Member
  • HABIMANA André, Member

7. Inama y’Abaminisitiri yasezereye ku mirimo ya Leta KALISA MUPENDE na RUBAYIZA Vincent kubera inyerezwa ry’umutungo wa Leta bakurikiranweho.

8. Inama y’Abaminisitiri yishimiye kandi ishyigikira itangazo rya Guverinoma y‘ Ubwongereza ku ngamba zo gukumira ihindagurika ry’ibihe “Climate Change“.

9. Mu bindi

a. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

  • Umuyobozi Mukuru ari nawe Perezida, Chairman na CEO wa Starbucks; Bwana Howard Schultz azasura u Rwanda kuva tariki ya 26/06 kugeza ku itariki ya 29/06/2009 mu rwego rwo kwirebera intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubwiza n’uburyohe bwa Kawa n’uburyo byakomeza kurushaho;
  • Imurika ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi rikomeje kugenda neza kandi ryitabiriwe bishimishije, ashishikariza abagize Guverinoma n’abandi Baturarwanda batarabasha kugerayo kuzarisura ku va ku wa gatandatu nyuma y’umuganda no ku cyumweru mu gitondo mbere y’uko rirangira;
  • Amarushanwa y‘Agasozi Ndatwa kuva mu Tugari kugera ku rwego rw’Igihugu, kimwe n’ay’Abahinzi Borozi Ndatwa yagenze neza. Ibihembo by’Imirenge 30 yabaye iya mbere umwe muri buri Karere, Akarere ka mbere kimwe n’Umuhinzi Mworozi w’Indashyikirwa ku rwego rw’igihugu, bizatangwa mu muhango wo gusoza Imurika. Akarere kabaye aka mbere ni GICUMBI, aka 2 ni KIREHE. Abahinzi borozi b’Indashyikirwa ku rwego rw‘igihugu : uwa mbere ni NGABONZIZA Augustin wo mu Karere ka KIREHE, uwa kabiri ni MUTIBAGIRANA Evariste wa RWAMAGANA; Inama y’Abaminisitiri yashimiye Uturere n’abo Bahinzi Ntangarugero isaba ko n’ahandi hose bashishikarira kunoza ibyo bakora;
  • Kuva tariki ya 15/07/2009 kugeza tariki ya 15/08/2009 hateganyijwe Itorero ry’abafite uruhare mu buhinzi n’ubworozi, Abagoronome n’Abaveterineri bo mu buhinzi n’ubworozi, Abagoronome bo mu Mirenge, mu Turere no mu bigo bya MINAGRI kugira ngo bongere ubumenyi n’umurava mu bikorwa byabo.

b. Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda n’u Burundi bizinjira muri Gusutamo Imwe y’uwo Muryango (EAC Customs Union) ku itariki ya 01 Nyakanga 2009 ariko ko ibirori bijyanye n’icyo gikorwa bizaba tariki 06 Nyakanga 2009 muri ibyo bihugu byombi.

c. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  • Umunsi w’Umusoreshwa uzizihizwa ku rwego rw’Igihugu ku itariki ya 18 Nyakanga 2009 mu Karere ka Gicumbi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikazaba ari ”Ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi”.
  • Hashyizweho itsinda ryo mu rwego rwa tekiniki rizakurikiranira hafi imirimo yo gutegura imiterere y’inzego z’imirimo z’ibigo bishya.

d. Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwatumiwe mu Iserukiramuco rya kabiri ry’Ubugeni muri Afurika“2nd Panafrican Festival of Arts” rizabera i Alger muri Algeria kuva tariki 04 Nyakanga 2009 kugeza tariki ya 20 Nyakanga 2009 kandi ko ruzitabira ubutumire ruhagarariwe n’abahanzi 60 barimo ababyinnyi, abanyabugeni, abacuranzi n’abazatanga ibiganiro ku muco nyarwanda.

e. Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  • MINISANTE ifatanyije na MINALOC n’Itorero ry’Igihugu izakoresha Itorero ry’abakozi bo mu buzima bagera ku 60,778 kuva tariki 12 Nyakanga kugeza 31 Nyakanga 2009, rikazafungwa ku mugaragaro tariki ya mbere Kanama 2009.Yasabye Abaminisitiri kuzakurikiranira hafi imirimo y’iri itorero mu Turere bashinzwe.
  • Global Fund yashyizeho itsinda ryo gushakisha amafaranga (fundraising) rigizwe n’abantu 12 baturuka hirya no hino mu Isi, isaba Guverinoma y’u Rwanda ko yabaha Dr. Agnes BINAGWAHO, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE ngo abe umwe mu bagize iryo tsinda. f. Minisitiri w’Itangazamakuru yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
  • Nyuma y’aho BBC – Gahuzamiryango yongeye gucisha ibiganiro byayo kuri FM, hari ibyayivugiweho bitandukanye n’ibyo Abayobozi bayo bari bemeye mu nyandiko, bityo akaba yarabandikiye abasaba gusobanura impamvu y’iyo myitwarire idahwitse;
  • Yagiranye kandi ibiganiro n’Abayobozi ba Radio VOA (Ijwi ry’Amerika) ku miterere ya gahunda zayo z’Ikinyarwanda, bemeranya ko bazirinda ko izo gahunda zagira ingaruka mbi kuri Politiki ya Guverinoma y’u Rwanda, cyane cyane k’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda;
  • Mu rwego rwo gutegura kwizihiza isabukuru ya 15 yo kwibohora, guhera tariki ya 27 Kamena 2009 hari gahunda y’ibiganiro kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda ndetse n‘ibiganiro mpaka mu nzego zinyuranye, asaba abagize Guverinoma n’abandi banyarwanda kuzabyitabira.

g. Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Icyumweru cya Siporo n’Umuco cy’Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyagenze neza kandi abashyitsi bose bishimiye uburyo bakiriwe neza n’ibyakozwe byose byari biteguwe neza cyane.

h. Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  • Muri Kigali Institute of Education (KIE) hatangijwe ku mugaragaro ikigo cyitwa Confucius Institute kigisha ururimi rw’Igishinwa, abashaka kwiga urwo rurimi ashishikariza abashaka kwiga urwo rurimi kukigana;
  • Kaminuza za KIST na SFB zo mu Rwanda ziri muri Kaminuza 20 zo muri Afurika zatoranijwe biciye mu mapiganwa ngo zizagirane ubufatanye (Jumelage) na Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

i. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  • Tariki 10 Nyakanga 2009 Abayobozi mu Butegetsi Bwite bwa Leta bazahura n’abo mu Butegetsi bw’Ibanze mu rwego rwo gusuzuma Imihigo y’Umwaka w’Imari wa 2009/2010 kandi ko Abayobozi bo mu Butegetsi bw’Ibanze bazahigira imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku itariki 13 Nyakanga 2009.
  • Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 15, Icyumweru cyahariwe Ingabo ( army week) kizatangira mu gihugu hose tariki ya 27 Kamena 2009.
  • Yagiranye ibiganiro n’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero yose yo mu Rwanda, bemera ko kuva tariki ya 01 Nyakanga 2009 kugeza tariki 01 Kanama 2009 bagiye kuganiriza abayoboke b’Amadini n’Amatorero yabo ku cyatumye habaho urugamba rwo kwibohora, aho tugeze n’aho tugana twibohora; bakazanabakangurira kwitabira igikorwa cya “ONE DOLLAR CAMPAIGN”.

Dr. Charles MURIGANDE
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.


Share
GOV CONNECT
Twitter Facebook Flickr Youtube Email Rss
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 
 

Learn about Rwanda

Government

About Gov

Services

Press Room

© 2014 Government of the Republic of Rwanda