ENGLISH | KINYARWANDA | CHECK MAIL | CONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATATU TALIKI YA 04/04/2012

None kuwa Gatatu tariki ya 04 Mata 2012, Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y‟Inama y‟Abaminisitiri yo ku itariki ya 16/03/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y‟Abaminisitiri yasuzumye aho gahunda yo kubaka ikibuga cy‟indege cya Bugesera igeze, isaba ababishinzwe kuyihutisha.

3. Inama y‟Abaminisitiri yagejejweho raporo yakozwe na MIDIMAR ku biza byatewe n‟imvura isaba ko ingamba zafashwe zinozwa kandi zikihutishwa gushyirwa mu bikorwa.

4. Inama y‟Abaminisitiri yagejejweho raporo na MINAGRI ku musaruro wabonetse mu gihembwe cy‟ihinga (Season 2012 A) n‟umusaruro uteganyijwe mu gihembwe cy‟ihinga (Season 2012 B); isaba ko hafatwa ingamba zo guhangana n‟imvura ishobora kuzaba nkeya muri iki gihembwe.

5. Inama yagejejweho kandi raporo ya MINAGRI ku ngamba z‟Igihugu zo guhunika mu rwego rwo guteganya ibyagoboka abaturage mu gihe habaye umusaruro udahagije kubera impamvu zinyuranye, isaba inzego bireba gukora gahunda ishyira izo ngamba mu bikorwa vuba.

6. Inama y‟Abaminisitiri yagejejweho raporo igaragaza aho igikorwa cyo kwandikisha ubutaka kigeze n‟ingamba ziteganywa kugirango ubukode bw‟ubutaka bwe guhenda.

7. Inama y‟Abaminisitiri yagejejweho raporo ku bimaze gukorwa mu gushakashaka peteroli n‟amabuye y‟agaciro mu Rwanda, isaba ababishinzwe gukomeza kubikurikiranira hafi.

8. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imishinga y‟amategeko ikurikira:

  • Umushinga w‟Itegeko Ngenga rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu.
  • Umushinga w‟Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n° 16/2006 ryo ku wa 03/04/2006 rigena imiterere, imikorere n‟inshingano, by‟Ikigo cy‟Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA).
  • Umushinga w‟Itegeko ryerekeye kwemeza amasezerano y‟inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 20 Werurwe 2012, hagati ya Repubulika y‟u Rwanda n‟Ikigega cya Koweti gitsura Amajyambere y‟Ubukungu mu bihugu by‟Abarabu, yerekeranye n‟inguzanyo ingana na miliyoni enye za Koweti Dinars/Dinars Koweitiens (4.000.000 KD) agenewe umushinga w‟umuhanda Rubengera - Gisiza;
  • Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y‟inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 26 Werurwe 2012, hagati ya Repubulika y‟u Rwanda n‟Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n‟inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu n‟ebyiri n‟ibihumbi magana abiri z‟Amadetesi (52.200.000 DTS) agenewe umushinga wo gutsura amajyambere mu cyaro icyiciro cya III ;
  • Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y‟impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 26 Werurwe 2012, hagati ya Repubulika y‟u Rwanda n‟Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n‟impano ingana na miliyoni makumyabiri n‟esheshatu n‟ibihumbi ijana z‟Amadetesi (26.100.000 DTS) agenewe gushyigikira gahunda yo kurengera abatishoboye;
  • Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y‟impano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 26 werurwe 2012, hagati ya Repubulika y‟u Rwanda n‟Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA) gihagarariye Ikigega SRF-CF, yerekeranye n‟impano ingana na miliyoni icumi z‟amadolari y‟Abanyamerika (10.000.000 USD) agenewe umushinga ugamije guteza imbere ireme n‟ububonekeragihe by‟ibarurishamibare. 9. Inama y‟Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerehamwe n’Incamake y’Imyanya y’Imirimo bya Institute of National Museums of Rwanda (INMR);
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerehamwe n’Incamake y’Imyanya y’Imirimo by’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI);
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerehamwe n’Incamake y’Imyanya y’Imirimo muri MININFRA;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe n„Incamake y’Imyanya y’Imirimo by’Ikigo cy‟Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (Rwanda Environment Management Authority/REMA.
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NZIRAGUTINYA Jean Pierre Aristote wari ushinzwe ubushakashatsi mu by‟imishinga y‟amategeko na za politiki mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w‟Abadepite guhagarika akazi mu gihe kitazwi
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUHIRE Modeste wari Umuyobozi w‟Imari mu Kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n‟Imyigishirize y‟Imyuga mu Rwanda (WDA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe risezerera nta mpaka Bwana GATARI Emmanuel wari Umuyobozi w‟Ishami rishinzwe Gutanga Amasoko ya Leta mu Kigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), kubera ibura ry„umurimo .
  • Iteka rya Minisitiri w‟Ubuzima rigena uburyo bwo gushyira mu myanya abakozi bakenewe mu nzego z‟ubuzima.

10. Inama y‟Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:

MURI SENA

- Bwana BAHIZI Marcel: Umushakashatsi mu byerekeye Ingengo y‟Imari n‟Ikoreshwa ry‟Umutungo wa Leta

MU MUTWE W’ABADEPITE

  • Bwana MICO Augustin:Umwanditsi n‟Umujyanama mu by‟Amategeko

MURI MINICOM

  • Bwana HARELIMANA Zacharie: Umuyobozi ushinzwe ICT


MURI MINEAC

  • Madamu SALAFINA Flavia: Umuyobozi w‟Itumanaho, Itangazamakuru n‟Uburezi.

MURI MININFRA

  • Bwana KAYITABA Emmanuel Amani: Umuyobozi ushinzwe ICT

MURI MINALOC

  • Bwana MUGABO Jean Claude: Umuyobozi ushinzwe ICT.


MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA

  • Bwana MBABAZI Mathias: Umugenzuzi wo ku rwego rw‟Intara mu Ntara y‟Iburasirazuba;
  • Bwana RUGAJU RUBERWA Alexis: Umuyobozi ushinzwe Guhuza Gahunda z‟Iterambere ry‟Uturere

MU NTARA Y’AMAJYEPFO

  • Bwana KABERA Vedaste : Umuhuzabikorwa wa gahunda zihariye

MU KIGO NGORORAMUCO NO GUTEZA IMBERE IMYUGA

  • Bwana BIZIMANA Servilien: Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amahugurwa

MU KIGO CYA LETA GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUMENYINGIRO N’IMYIGISHIRIZE Y’IMYUGA (WDA)

  • Bwana MUNEZERO Didier: Umuyobozi w‟Ishami rishinzwe guteza imbere ubufatanye
  • Bwana MUKULIRA Olivier: Umuyobozi w‟Ishami rishinzwe kwemeza no kugenzura ubwiza (ireme) n‟uburyo bunoze bwo kwigisha imyuga.
  • Bwana HABIMANA Théodore: Umuyobozi w‟Ishami rishinzwe amahugurwa ku buryo bunoze bwo kwigisha imyuga (TVET).

MURI KOMISIYO Y’IGIHUGU YO KURWANYA JENOSIDE (CNLG)

  • Bwana BIDERI Diogene: Ushinzwe ibyerekeye Amategeko/ Principal Legal Advisor
  • Bwana NZAYIKORERA G. Christophe: Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n‟Imari

11. Mu bindi

a) Minisitiri w‟Uburinganire n‟Iterambere ry‟Umuryango yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko Ukwezi kwahariwe Umugore n‟Umwana w‟Umukobwa kwatangiye tariki ya 8 Werurwe 2012 kuzarangira tariki 5 Mata 2012. Iyi gahunda yamaze ukwezi yibanze ku nsanganyamatsiko enye ari zo: Kurwanya imirire mibi, guteza imbere umugore mu by’ubukungu, guteza imbere uburezi bw’Umwana w’Umukobwa n’Umugore n’Imiyoborere Myiza. Hibanzwe ku bikorwa bitandukanye bishingiye ku nsanganyamatsiko ya buri cyumweru.

b) Minisitiri w‟Ubuzima yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri Gahunda yo kongerera ubumenyi Abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi. Iyi gahunda igamije kubaka ibikorwa remezo, kwigisha no kubona abakozi bo mu rwego rw‟ubuzima bakenewe kugira ngo mu Rwanda hashyirweho uburyo bufite ireme kandi burambye bwo kwita ku buzima bw‟abaturage.

c) Minisitiri w‟Abakozi ba Leta n‟Umurimo yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko nk‟uko bisanzwe u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga w‟Abakozi, tariki ya 01 Gicurasi 2012. Insanganyamatsiko mu Rwanda igira iti: “Duteze Imbere Umurimo, Twunganira Abafite Ibitekerezo byo Guhanga Imirimo”.
Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi byashyizwe mu byiciro bitatu:

  • Icyiciro cya mbere kizarangwa n‟amarushanwa mu Turere twose yo guhitamo inganda nto niziciriritse (SMEs) zagaragaje guhanga imirimo myinshi kandi myiza kandi zigakora agashya mu kongera umusaruro no kuwugeza ku masoko.
  • Icyiciro cya kabiri kizibanda ku imurikabikorwa na serivisi; hazamurikwa ibikorwa byagezweho bishingiye ku mirimo y‟imyuga y‟amaboko, ku nganda nto n‟iziciriritse ndetse n‟ibigo binini n‟inganda nini.
  • Icyiciro cya gatatu giharirwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w‟Umurimo, kuri uwo munsi kandi hazatangwa ibihembo ku rwego rw‟igihugu, ahazabera imurikabikorwa kuri Sitadi Nto Amahoro i Remera.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

MUSONI Protais,

Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Share
GOV CONNECT
Twitter Facebook Flickr Youtube Email Rss
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 
 

Learn about Rwanda

Government

About Gov

Services

Press Room

© 2014 Government of the Republic of Rwanda