ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 18 MUTARAMA    2008


 

None kuwa gatanu tariki ya 18 Mutarama 2008, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 13 Ukuboza 2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. nama y’Abaminisitiri  yemeje Umushinga w’Itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’inkiko gacaca.

3. Inama y’Abaminisitiri  yemeje Umushinga w’Itegeko rishyiraho rikanagena imikorere n’imiterere by’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyigishirize y’imyuga mu Rwanda “Rwanda Workforce Development Authority“ (RWoDA).

4. Inama y’Abaminisitiri  yemeje ko Bwana NZARAMBA Emmanuel aba Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri w’Uburezi.

5. Inama y’Abaminisitiri  yemeje Politiki y’abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

6. Inama y’Abaminisitiri  yemeje ko Umunsi Mukuru w’Intwari wo ku ya 01/02/2008 uzizihirizwa mu Karere ka Muhanga ; insanganyamatsiko ni « Ubutwari mu Iterambere » .

7. Inama y’Abaminisitiri  yemeje ko Bwana Aurélien AGBENONCI ahagararira ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura amajyambere (PNUD/UNDP) mu Rwanda.

8.       Mu bindi

 

a)Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari abashyitsi bazagenderera u Rwanda ku matariki akurikira :
            
- Kuva ku itariki ya 06 kugeza ku ya 08/02/2008, Nyakubahwa Perezida w’Igihugu cy’Ubudage

-  Kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 30/01/2008 Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye : Bwana BAN KI MUN.

 - Kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 21/01/2008 Minisitiri w’Ububiligi ushinzwe ubutwererane mu iterambere : Bwana
   Charles MICHEL.

b) Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko avuye mu gihugu cya Tanzaniya kwigira hamwe n’Abayobozi b’icyo gihugu uko cyafasha u Rwanda mu ngamba zo guhangana n’ingaruka ku bucuruzi, kubera ibibera muri Kenya muri iki gihe. Igihugu cya Tanzaniya cyemeye kubifashamo u Rwanda.

 

c) Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
- Uruzinduko rw’impuguke z’Abashinwa zaje mu Rwanda kwiga ibyo gushyiraho uruganda rutunganya amabuye rwagenze neza, bemeye gukomeza kurutera inkunga, bakaba bagiye gutegura uko ruzubakwa.

- Mu Karere ka Burera yasuye, ibikorwa byo kurwanya isuri byagize akamaro mu kongera amazi mu Rugezi kandi birakomeza.

- Abaturage bo muri ako Karere, barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika inka yabahaye; abazibonye bakaba baratangiye nabo kuziha bagenzi babo, ibyo bikaba bishimangira ubumwe n’ubucuti hagati yabo.

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- Icyorezo cya Ebola cyakumiriwe bihagije mu Gihugu cya Uganda, kubera izo mpamvu, ibyemezo byari byarafashwe mu Rwanda byarorohejwe, ariko   bikazakurwaho rwose hamaze kugaragara ko cyarangiye burundu.

- Mu nama yabereye Addis Abeba hagaragajwe ko hari icyuho  gikomeye  cy’impuguke mu rwego rw’ubuzima, iyo nama irasaba ko inyigisho n’amahugurwa byashyirwaho imbaraga zihagije mu  
  bihugu bya Afurika.

e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ushinzwe Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 22 Gashyantare 2008 hazatangizwa umuhango wo kwamamaza akamaro k’umurimo.

f) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine ushinzwe Amazi na Mine  yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko  kuwa 27/01/2008 i Kigali  hazateranira inama y’Abaminisitiri bashinzwe amazi mu bihugu bihuriye ku Ruzi rwa Nili (NBI).

g) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Ushinzwe Ingufu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko  inama rusange yahuje Abaminisitiri bashinzwe ingufu b’ibihugu bigize SINELAC yabereye i Kigali kuwa kane tariki ya 17/01/2008, ikaba yaragenze neza.

h) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri inyandiko ijyanye n’uko ibipimo bya kawa (Catuai na Caturra) byasimburwa mu gihugu.

 

Kigali, kuwa 18/01/2008

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent