ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 02 WERURWE   2005


 

 

Ejo kuwa gatatu tariki ya 02 Werurwe 2005, Inama y’Abaminisitiri  yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.     Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 16/02/2005, imaze kubikorera ubugororangingo.

 

2.     Imaze kwerekwa aho igikorwa cyo gukusanya imodoka za Leta zigomba kugurishwa kigeze, ndetse no kuzisura aho ziri mu kigo cya Polisi, Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’itsinda ry’Abaminisitiri ryashinzwe kugena ingamba ku mikoreshereze y’ibikoresho bya Leta. Ibyo birareba:

 

     a)     imicungire y’imodoka Leta izasigarana;

 

b) gushyiraho amafaranga ntarengwa yo gukoresha za telefoni mu  mirimo ya Leta;

 

c) kwemeza ingengabihe yerekeye uburyo bwo kwimurira mu mazu ya Leta ibigo bikodesha;

 

d) kugabanya inama zikorerwa hirya no hino, kandi izibaye ngombwa zigakorerwa ahantu hadahenze, nko mu byumba by’inyubako za Leta.

 

3.    Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rivana amamodoka amwe mu mutungo rusange wa Leta rikayashyira mu mutungo bwite wa Leta. Izo modoka zigiye gutangira kugurishwa.

 

4.    Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umuyobozi wa RIAM: Bwana KABANDANA Marc, n’iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe Kongera Ubushobozi bw’Abakozi n’ubw’Inzego z’Imirimo (HIDA): Bwana KARAKE MUTSINZI Charles.

 

5.    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Lt. Col Tom BYABAGAMBA, aba  Umuyobozi (CO) wa «Republican Guard/Garde Républicaine».

 

6.    Inama y’Abaminisitiri yemeje bamwe mu bagize inama y’ubutegetsi b’ibigo bikurikira:

 

a) RIAM (Ikigo Nyarwanda kigisha iby’Ubuyobozi n’Imicungire y’Abantu n’Ibintu):

 

                    -          MUPENZI George

                    -          MUKAMANA Berthilde

                    -          KAMPAYANA Augustin

                    -          BUKI Octave Hakiba

 

b) HIDA (Ikigo cya Leta gishinzwe Kongera Ubushobozi bw’Abakozi n’ubw’Inzego z’Imirimo):

 

                    -          YISA Claver Kamana

-          SEBAGABO Barnabé

                    -          MUKANDUTIYE Sarah

                    -          KANKIRIHO Darius

                    -          NTABANA Yves

                    -          MUKANTAGWERA Eugénie

                    -          BUSABIZWA Parfait.

 

7.    Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe risesa inama y’ubutegetsi ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya SIDA (CNLS) yari iriho ubu.

 

8.    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko abakozi bakuru bakoraga mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bwa CNLS basezererwa bose, uretse  Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Kontabule n’ushinzwe imari.

 

9.    Inama y’Abaminisitiri yasuzumye raporo yagejejweho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku byerekeye aho imishyikirano yo kugurisha Rwandatel isosiye TERRACOM igeze, Inama y’Abaminisitiri isaba ko iyo mishyikirano ikomeza kandi ikihutishwa.

 

10.  Inama y’Abaminisitiri yashyigikiye icyifuzo cy’Umuryango w’Abibumbye usaba Leta y’u Rwanda kugira abasirikare itanga bo gufasha mu ngabo zirinda intumwa zawo i Khartoum muri Sudani, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko u Rwanda ruzabohereza.

 

11.   Mu bindi:

 

a) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango y'ibukije Inama y’Abaminisitiri  ko umunsi mpuzamahanga w’abagore uba kuwa 08/03/2005. Ku rwego rw’Igihugu uwo munsi uzabera kuri Stade i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kandi uzizihirizwa no mu Ntara zose.

 

b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Amahugurwa n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko amasezerano MIFOTRA yagiranye na MIDA (Migration Internationale pour le Développement en Afrique/International Migration for African Development) akomeza.

 

c) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 

- Inama ihuza u Rwanda n’impuguke z’Umuryango wa «East African Community» isuzuma uko u Rwanda rwawinjiramo, ibera mu Rwanda kuva ku itariki ya 28 Gashyantare kuzageza ku itariki ya 05/03/2005, igenda neza, akaba yizera ko izagera ku myanzuro ishimishije.

 

-  Nyuma y’iseswa rya OBK/KBO, no kugabana umutungo wayo, inzu yari icyicaro cyayo i Kigali, yahawe u Rwanda.

 

d) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inteko Rusange ya 24 y’Umuryango Nyafurika «Shelter Afrique», Umuryango ugamije guteza imbere imiturire muri Afurika,  izabera i Kigali kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 18 Kamena 2005.

 

e) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali kuva ku itariki ya 06 kugeza ku ya 08/06/2005, hazateranira inama y’Abaminisitiri bashinzwe ibyo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (Decentralisation) muri Afurika.

 

f)       Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Inganda no Guteza Imbere Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 23 Werurwe kugeza ku itariki ya 25 Nzeri 2005, mu Buyapani hazabera imurika mpuzamahanga rizahuza ibihugu 125.

 

         Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative, ifatanije n’izindi nzego, irategura uko u Rwanda ruzitabira iryo murikagurisha kugira ngo ruzakuremo inyungu zigaragara.

 

g)      Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amazi na Mine muri Minisiteri y’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 14 kugeza ku itariki ya 18 Werurwe 2005 i Kigali hateganijwe inama mpuzamahanga y’Abaminisitiri bashinzwe amazi mu kibaya cy’uruzi rwa Nile (NBI) -Nile Basin Initiative -

 

h)  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Itumanaho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imishyikirano hagati y’intumwa za Leta y’u Rwanda n’isosiyete «Dane Associates» igenda neza, ko hasigaye kunonosora no gushyira umukono ku masezerano yo kubyaza amashanyarazi gazi metani yo mu kiyaga cya Kivu.

 

g) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutaka n’Ibidukikije muri Minisiteri y’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 03 Werurwe 2005 ari umunsi Nyafurika wo kurengera ibidukikije. Mu Gihugu hazitabwaho igikorwa cyo kurwanya isuri ku migezi, inzuzi n’ibiyaga.

 

 

Kigali, kuwa 02/03/2005.

 

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.