ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 09 GASHYANTARE   2005


 

 

None kuwa gatatu tariki ya 09 Gashyantare 2005, Inama y’Abaminisitiri  yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 26/01/2005, imaze kubikorera ubugororangingo.

 

2.       Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inyandiko ijyanye n’ivugururwa ry’inshingano n’imiterere y’ikigo CEPEX, yemeza ko CEPEX izakora nka «special unit/unité spéciale» ikorera muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

3.       Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inyandiko ijyanye n’imyanya y’imirimo y’ikigo gishinzwe gutunganya itangwa ry’amasoko ya Leta (NTB), yemeza ko kizakora nk’ikigo cya Leta.

4.       Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko ya politiki y’ubuzima.

5.       Inama y’Abaminisitiri yagejejweho inyandiko igaragaza uko ikibazo cy’Ibitaro byitiriwe Umwami Fayçal kuva byatangira gukora kugeza ubu giteye, yemeza  sitati nshya yabyo nka ASBL, yemeza kandi amasezerano iyo ASBL izagirana na Leta y’u Rwanda.

6.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ko KAYOBOKE Paul na RUGABA Albert bakora mu biro by’u Rwanda muri Shenzhen High-Tech Park bizaba bishinzwe:

- Gushishikariza abashoramari n’abacuruzi b’abashinwa gushora imari yabo mu Rwanda ;

- Gushaka ibigo byo mu Rwanda byagirana ubufatanye n’amasosiyete n’ibigo by’abashinwa hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu Rwanda.

KAYOBOKE Paul ashinzwe Ikoranabuhanga mu by’itumanaho (ICT).

RUGABA Albert, ashinzwe ishoramari n’ubucuruzi (investment and trade)

Bazaba ari ba «Attachés Commerciaux/Commercial Attachés» muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.

7.      Mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibigo byayo byari bisanzweho, bivugururwa, bikavamo ibigo bine bishya bikurikira :

- Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR) kivuguruye;

- Ikigo cy’Igihugu cyo Guteza Imbere Ubuhinzi (Office Rwandais de Développement de l’Agriculture/Rwanda Agriculture Development Authority) ;

- Ikigo cy’Igihugu cyo Guteza Imbere Ibikomoka ku Matungo/Office Rwandais de Développement des Ressources Animales/Rwanda Animal Resources Development Authority ;

- Ikigo cy’Igihugu cyo Kugenzura Ubwiza bw’Ibikomoka ku buhinzi-bworozi/Agence Rwandaise de Certification et de Contrôle de Qualité/National Agency for Quality Control and Certification.

 

8.       Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira : 

 

a) MILENGE John: Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y'isosiyete prime holdings icunga «Intercontinental Hotel kigali na Kivu Sun Hotel Gisenyi » ;

b)MUHONGERWA MASOZERA Claudine: «Resident Board Director»  mu isosiyete prime holdings

 

c) Dr. KABAGABO Chantal: Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri KHI;

d) KAZIGE Eugène : Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri KHI;

          e) GATERA James : Umuyobozi wungirije wa Banki ya Kigali ;

f) RUTAYISIRE NGANGO Emmanuel : Umuyobozi w’umushinga ukorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative witwa «Integrated Framework Project».

g) TURATSINZE Théogène : Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) ;

h) Major General RWARAKABIJE Paul : umwe mu bagize Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare bavuye ku rugerero.

9.       Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya inyuranye yo mu buyobozi bw’Ingabo z’Igihugu:

         -          ba ofisiye jenerali (4)

           -          ba ofisiye bakuru (36)

       -          ba ofisiye bato (9).

 

10.     Mu bindi:

a) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri  iby’urugendo avuyemo Addis-Abeba muri Ethiopia  mu nama yigiwemo ibyerekeye urujya n’uruza rw’abantu (migration) muri Afurika.

 b) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko  i Kigali ku matariki ya 17 na 18 Gashyantare 2005, hazateranira inama y’Abaminisitiri bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama yabereye i Dar-es-Salaam, yerekeye umutekano mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigali.

c) Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri iby’ubutumwa avuyemo i Brazzaville mu gihugu cya Kongo, aho yari yaherekeje Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe mu nama y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma, yigaga ibyo kurengera amashyamba mu bihugu bya Afurika yo hagati.

d) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri gahunda y’uko umunsi w’umusoreshwa mu mwaka wa 2005 uzizihizwa n’aho uzabera :

- ku rwego rw’Intara : uzizihizwa hagati y’itariki ya 12 n’iya 22 Gashyantare 2005 ;

- ku rwego rw’Igihugu : uzizihizwa tariki ya 25 Gashyantare 2005 mu Mujyi wa Kigali kuri «Stade Régional» y’i Nyamirambo.Insanganyamatsiko ni : «Imisoro n’amahôro biteza imbere ishoramari mu Gihugu».

e) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Komiseri Mukuru ushinzwe Impunzi ku Isi azagenderera u Rwanda ku itariki ya 4 Werurwe 2005.

Kigali, ku wa 09/02/2005.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.