ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 20 KAMENA   2007


 

None kuwa gatatu tariki ya 20 Kamena 2007, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 13 Kamena 2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zo guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (Export Promotion Strategy)

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yerekeye iyinjizwa rya Repubulika y’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yashyiriweho umukono i Kampala kuwa 18 Kamena 2007.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda ijyanye no gushakira igisubizo Serivisi zitarabonerwa aho zikorera mu nyubako za Leta.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida risezerera Ofisiye Mukuru muri Polisi y’Igihugu kubera impamvu z’uburwayi : CP. KARERA Denis.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:

- Prof. Pamela ABBOTT, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru;

- Dr. RUTAGWENDA Theogene : Umuyobozi wa RARDA

- HAKIZIMANA Patrice : Umuyobozi wa RADA

- Abagize petroleum Unit muri MINICOM:
• RUTABINGWA Alex: Umuyobozi
• OPIRAH Robert

7. Mu bindi

- Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa 21 Kamena 2007 ari umunsi mukuru wa Muzika.

- Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 30 Kamena 2007 hazaba umuhango wo kwita ingagi amazina. Kubera iyo mpamvu umuganda w’ukwezi kwa gatandatu wimuriwe ku itariki ya 7 Nyakanga 2007.

- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rugendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aherutsemo mu Bushinwa isosiyete yo muri icyo Gihugu yitwa ZTE yamugeneye impano igamije guteza imbere itumanaho mu Mujyi wa Kigali.

- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri raporo ku rugendo, we n’Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe Igenamigambi, bavuyemo muri Ethiopia aho bari bagiye kureba ingamba icyo Gihugu cyafashe mu kongera umusaruro hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Kigali, kuwa 20/06/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent