ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 01 WERURWE   2006


 

None kuwa gatatu tariki ya 01 Werurwe 2006, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira :

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 08/02/2006 imaze kubikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yasuzumye imyanzuro y'itsinda ryashyiriweho kwiga imikorere ya za Ambasade n'ibibazo zihura nabyo, isaba ko iryo tsinda riyinoza.

3. Inama y'Abaminisitiri yasuzumye kandi yemeza inyandiko irambuye igaragaza uko uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda buzagerwaho.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje Politiki y'Igihugu ku miryango idaharanira inyungu.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Umushinga w'itegeko rigenga imiryango nyarwanda idaharanira inyungu.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rigenga imikorere y'amadini n'ubwisanzure bwo gusenga mu Rwanda.

7. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana KAMANDA Innocent aba Umunyamabanga Wihariye w'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'Itumanaho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo.

8. Mu bindi:

- Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko urugendo rw'Abayobozi Bakuru ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB/BAD) baherutse kugirira mu Rwanda, kuva kuwa 24 kugeza kuwa 28 Gashyantare 2006, rwagenze neza kandi ko iyo Banki izakomeza gutera u Rwanda inkunga mu mishinga itandukanye.

- Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko amatora y'Inama Njyanama na Komite Nyobozi yagenze neza mu Turere twose, hasigaye ayo mu Mujyi wa Kigali azarangira mu mpera z'iki cyumweru.

-  Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yagejeje ku Nama y'Abaminisitiri ikibazo cy'indege ya SN Brussels yigeze guhagarikirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali kubera impamvu za tekiniki.

- Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, mu mwanya wa Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry'Umuryango n'iry'Uburinganire uri mu butumwa, yibukije ko itariki ya 8 Werurwe ari Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ; Inama y'Abaminisitiri yemeje ko kuri uwo munsi abantu bazahurira aho bakorera kuva saa yine kugeza saa tanu bakagezwaho ijambo ryerekeranye n'insanganyamatsiko y'uwo munsi :

«  Munyarwandakazi, gira uruhare mu nzego z'ibanze, zo shingiro ry'amajyambere arambye  ».

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'Itumanaho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 30 Werurwe i Kigali hazabera inama y'Abaminisitiri bashinzwe ingufu mu bihugu bya NELSAP, Tanzania, Uburundi n'u Rwanda biga iby'umushinga w'urugomero rwa Rusumo.

Yayimenyesheje kandi ko nanone i Kigali ku matariki ya 04-06 Gicurasi 2006 hazaba inama ku rwego rwa Afurika izahuza Abaminisitiri bashinzwe itumanaho, yiswe ICT Investment in Africa.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Kurwanya SIDA n'Izindi Ndwara z'Ibyorezo muri Minisiteri y'Ubuzima yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'inama ya GLIA avuyemo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yanayigejejeho ibirebana n'indwara y'ibicurane by'ibiguruka. Muri urwo rwego, Inama y'Abaminisitiri yashyizeho akanama ko gukumira iyo ndwara kagizwe na MINAGRI, MINISANTE, MINICOM, MINITERE, RBS, ORTPN na RRA. Kazayoborwa na MINAGRI.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Inganda no Guteza Imbere Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n'Amakoperative yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku matariki ya 16 na 17 Werurwe 2006 hari Inama ya II ya National Investment Dialogue.

Yayimenyesheje kandi ko ku matariki ya 22-24 Gicurasi 2006 hazaba ku nshuro ya III Rwanda International Investment Conference.

 

Kigali, kuwa 01/03/2006

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.