ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  02 NZERI    2004


 

 

None ku wa kane tariki ya 02 Nzeri 2004, Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza ibyari ku murongo w'ibyigwa, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.       Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 30/07/2004, imaze kuyikorera ubugororangingo.

 

2.       Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kaminuza ya Minnesota yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ayo masezerano areba ubuvuzi no kurwanya SIDA.

 

3.       Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki igamije guteza imbere ibikorwa byo kohereza ibicuruzwa mu mahanga (Rwanda’s  Export Promotion Policy). Yanaboneyeho kuvugurura ikigo cya RIPA kizagira ubuyobozi bubiri bwungirije, bumwe bushinzwe ishoramari, ubundi bushinzwe kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Kubera izo mpamvu, inyito nshya ya RIPA ni RIEPA (Rwanda Investment and Export Promotion Agency). 

 

4.       Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, n’ingamba by’itangazamakuru mu Rwanda.

 

5.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ko inzu yahoze ari State House i Kanombe ihinduka ishami ry’ingoro y’umurage w’u Rwanda.

 

6.       Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na Fonds Saoudien/Saudi Funds) agamije kuvugurura, kwagura no kugurira ibikoresho ibitaro byitiriwe Umwami Fayçal.

 

7.       Inama y’Abaminisitiri yemeje inoti nshya, iy’amafaranga 1000 n’iy’amafaranga 500.

 

8.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Michael Roux ahagararira inyungu z’u Rwanda mu gihugu cye cya Australia nka «Consul Honoraire».

 

9.          Ibindi.

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri iby’urugendo rwe mu gihugu cya Australia. Urwo rugendo rwabaye ingirakamaro mu rwego rwo gushakira u Rwanda ubufatanye mu nzego zinyuranye. Yasabye Abaminisitiri, buri wese mu bijyanye n’ibyo ashinzwe kuzakurikirana ibyavuye mu mishyikirano yagiranye n’abahagarariye inzego zitandukanye z’icyo gihugu.

 

 

.

Kigali, ku wa 02/09/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.