ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 02 UGUSHYINGO   2007


 

None kuwa gatanu tariki ya 02 Ugushyingo 2007, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10 Ukwakira 2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

 

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amahame n’ingingo ngenderwaho mu kwita amazina ibikorwa remezo harimo : imihanda, ibiraro n’imbuga mu Mijyi n’ahandi mu Gihugu, itanga ibitekerezo byo kuyanoza.

3. Inama y’Abaminisitiri yatanze amahame n’ibitekerezo bizashingirwaho mu kunoza umushinga w’Iteka rya Perezida rishyiraho ibishingirwaho mu gutanga buruse n’inshingano z’uyihawe mu gihe yiga n’igihe yarangije kwiga n’umushinga w’Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo yo kwiga mu mashuri makuru, kuyishyura no kugabana ikiguzi cy’uburezi hagati ya Leta n’umunyeshuri wahawe inguzanyo.

Iby’ingenzi ni ibi bikurikira:

-Abanyeshuri biga mu mashuri makuru bazajya biyishyurira, abatabishoboye Leta iborohereze kubona inguzanyo ariko ari uko biga amasomo ajyanye na gahunda z’iterambere ry’igihugu;

- Minisiteri y’Uburezi izashyiraho ingingo ngenderwaho abagurizwa bagomba kuzuza.
    

4.Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo ingana na 5.800.000DTS hagati y’u Rwanda na IDA agenewe Ikigo Nyafurika cy’Ubwishingizi mu bucuruzi (facilitation) mu bihugu byo  mu Karere;

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyiciro by’abakozi b’umushinga w’indangamuntu Nshya nimishahara yabo; ku byerekeye ingendo z’akazi,   Leta izabakodeshereza imodoka;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rishyiraho abagize akanama k’abaganga bashinzwe gushyira mu byiciro abari ingabo bamugariye ku rugamba. Abo ni

- Dr Dominique MUGENZI
- Dr Séverin MUNEZA
- Dr Alex BUTERA
- Dr Chantal RUGONDIHENE

7.      Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka atunganya amadosiye y’abakozi ku buryo bukurikira :

a) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira mu myanya abakozi bo muri Perezidansi ya Repubulika ku buryo bukurikira:

- Radegonde NDEJURU: Umunyamabanga Wihariye wa Nyakubahwa  Madamu wa Perezida wa Repubulika, akaba afite intera y’umuyobozi mukuru;

- Betty KABERA: Umuyobozi ushinzwe „Ceremonies;
- Emery G. NZIRABATINYA: Umuyobozi ushinzwe “Visits”;
- Innocent NKURIKIYINKA:  Umuyobozi ushinzwe “Procurement”;

b) Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Ofisiye wo mu ngabo z’Igihugu Lt Charles BURIYAMA;

c) Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka ryaMinisitiri w’Inteberyirukana burundu aba Ofisiye bato ba Polisi y’Igihugu : AIP Robert NTAGANIRA na AIP Callixte KAMANZI;

 

d) Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka ryaMinisitiri ryirukuna burundu ba Su-Ofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’Igihugu kubera imyitwarire mibi 127; muri bo 63 birukanwe kubera ruswa; amazina yabo azatangazwa vuba mu binyamakuru mu rwego rwo kurwanya iyo ngeso mbi.

 

e) Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’imburagihe Su-Ofisiye n’Umupolisi muto kubera impamvu z’uburwayi  :

  CPL Joseph NDOBA na PC Ernest TWAGIRAMUNGU.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko :

- Bwana SUN SHUZHONG ahagararira igihugu cye cy’Ubushinwa ku rwego rwa Ambasaderi ufite icyicaro mu  Rwanda;


- Bwana SHIGEO Iwatani ahagararira igihugu cye cy’Ubuyapani ku rwego rw’Ambasaderi ufite icyicaro i Naïrobi ;

 

- Madamu Anna Maria Sampio FERNANDES ahagararira igihugu cye cya Brésil/Brazil,  ku rwego rw’Ambasaderi ufite icyicaro i Naïrobi .

9.Inama y’Abaminisitiri yongereye manda Umuvunyi Mukuru Tito RUTAREMARA.

10. Inama y’Abaminisitiri yashyize abakozi mu myanya ku buryo bukurikira :

a) MINISANTE

- Dr. Odette MUKABAYIRE Kramer :Umuyobozi wa National  Reference  Laboratory

-Dr. Michael H. KRAMER : Umuyobozi wa TRAC plus

b) Muri Ambasade

- Linda KALIMBA Gihana : 1st Counsellor, London;

- Patrick GIHANA MULENGA:  Commercial Attaché; London;

- Moses Keneth BUGINGO RUGEMA : 2nd Counsellor, New York;

c) MINECOFIN

SAYINZOGA Kampeta: Umuyobozi wa Macro-Economic Unit.

d) Rwanda Geology and Mining Authority:

          Inama y’ubuyobozi:
        
- GATERA James, perezida
- UMURUNGI Francine
- MBABAZI Rosemary

- RIZIKI Nicole
- RURANGWA Eugene
- SEKAGIRIMANA Célestin
- MUTESI Janet          

    Umuyobozi mukuru:

  BIRYABAREMA Mike


e) Civil Aviation Authority : Inama y’Ubuyobozi

- David KANAMUGIRE: perezida;
- GAHONZIRE Mary : visi perezida;
- KARIBATA Anaclet
- BUMBAKARE Celestin
- INGABIRE Jackie
- MBABAZI Germaine Mbayiha
- UWIMANA Claver

f) RWANDAIR : Inama y’Ubuyobozi

- ZIRIMWABAGABO Gerald : perezida
- MUNGA John
- MILENGE Elise
- UWINEZA Chantal
- WERABE Emmanuel
- UMUBYEYI Angelique
- MUNYARUYENZI Philippe

  g) ONATRACOM: Inama y’Ubuyobozi

- RUGEGE Andrew : perezida
- KANAMUGIRE Rwaka Laurent
- DUKUNDE Alexis
- BARAKAGWIRA Patricia
- NKUNDA Laetitia
- UMWALI Mireille
- NTAGUNGIRA Alexis

11. Mu bindi

- Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 30/11/2007 RIAM izatanga impamyabushobozi z’abarangije porogaramu ya “Masters/Maitrise” RIAM itanga ifatanyije na “Ecole Nationale d’Administration Publique” yo muri Canada (Québec).

 

- Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry’Umuryango n’iry’Uburinganire yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itarikiki ya 25/11/2007 kugeza ku ya 10/12/2007, muri iyo minsi 16 hazabamo ibikorwa bigamije gukangurira abantu kurwanya ihohoterwa.

Insanganyamatsiko ni “Turusheho gushyira mu bikorwa ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina turandure inzitizi zose”.

- Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 07/11/2007 ari umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

 

- Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku matariki 26 -27/11/2007 i Kigali hazabera inama izahuza Leta y’u Rwanda n’Abaterankunga.
- Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINICOM ifatanyije n’Umugi wa Kigali batangije gahunda yo gucuruza amasaha 24 kuri 24 muri “Quartier Commercial”, nyuma bikazakomeza n’ahandi.

 

- Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari filimi yakozwe kuri “Operation Turquoise” ikazasohoka bwa mbere kuri “Canal Plus”  ku itariki ya 16/11/2007.
- Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 13/11/2007 hazatangira gahunda yo kwishyuza abo  Leta yarihiye buruse ku nguzanyo.

- Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umugaba w’ingabo z’Ububiligi azagenderera u Rwanda ku itariki ya 28/11/2007.

 

- Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe Kurwanya SIDA n’izindi Ndwara z’Ibyorezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibiro bya Afurika bya OMS bizakoresha inama i Kigali kuva ku matariki 12-14/12/2007. Insanganyamatsiko ni “gukangurira abantu kurushaho kwita ku barwayi/ Raising awareness on patients safety.

- Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko inama ya “Connect Africa” yagenze neza, ashimira ababigizemo uruhare bose.

 

Kigali, kuwa 02/11/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent