ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  02 UKUBOZA      2004


 

 

 

 

None ku wa kane tariki ya 02 Ukuboza 2004, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24/11/2004, imaze kubikorera ubugororangingo.

 

2.      Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inyandiko zizaganirwaho mu Nama n’Abaterankunga/Development Partners Meeting/Réunion avec les partenaires en développement izatangira ku itariki ya 8 ikarangira ku ya 10 Ukuboza 2004.

 

3.      Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryerekeye kwemeza no gushimangira amasezerano ku ngwate y’ubwishingizi bwa gasutamo hagati y’ibihugu bigize umuryango wa COMESA. 

 

4.      Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyizweho umukono i Tunis muri Tuniziya ku wa 13 Gicurasi 2004, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano ingana na Miliyoni icyenda za «Unités de compte» (9.000.000 UC) agenewe gahunda yo gutanga amazi meza no gutunganya isuku mu cyaro.  

 

5.       Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko wemerera kwemeza burundu (ratification) amasezerano ya COMESA ku bwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abantu, abakozi baciriritse, za serivisi, uburenganzira bwo kuba no gutura aho ushatse mu bihugu bigize uwo muryango (protocol on the Free Movement of Persons, Labour, Services, the Rights of Etablishment and Residence/Protocole sur la Libre Circulation des Personnes, de la Main d’œuvre, des Services, le Droit d’Etablissement et de Résidence).

 

6.       Inama y’Abaminisitiri yagejejweho na Bwana Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda aho imyiteguro yo gukoresha uburyo bushya bwo kwishyura hadakoreshejwe amafaranga /carte de paiement/payment card buzatangizwa n’isosiyeti yitwa SIMTEL. Inama y’Abaminisitiri yashimye icyo gikorwa, isaba ko cyihutishwa.

 

7.       Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :

 

- NSANZURWANDA Epimaque yagizwe Umukuru w’Intara ya Kigali Ngari ;

 

         - TUMUKUNDE Hope yagizwe Umukuru w’Intara ya Butare ;

 

- SIMBURUDALI Théodore yagizwe Umukuru w’Intara ya Gikongoro, bikazemezwa na SENA kubera ko atari yarigeze yemezwa kuri uwo mwanya;

 

- KARABARANGA Pierre yagizweUmunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo ;

 

- NYINAWUMUNTU KANIMBA Consolata yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo  muri KIE ;

 

- KAMBANDA Jeanine yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles ;

 

- MAKUZA Michel yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo ;

 

- SEBUDANDI Venantie yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Paris ;

 

- UWIMANA Denys yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Beijing ;

 

- KANGWAGYE Justus yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ntara ya Kigali Ngari.

 

8.       Mu bindi:

 

a)                 Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko : 

 

- ku itariki ya 09/12/2004 ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya jenoside.

 

-                     ku itariki ya 10/12/2004 hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa Muntu.

 

b)                Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 

- kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 17/12/2004 ari icyumweru cyo kurwanya ruswa.

 

-                     ku wa gatanu tariki ya 03/12/2004, ari umuganda mu tugari.

 

  c)   Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yamenyesheje     Inama  y'Abaminisitiri ko iminsi 16 yahariwe kwamagana ihohoterwa/"violence" ry'umugore n'umwana izasozwa ku itariki ya 10/12/2004,ari nabwo hazizihizwa
umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bwa muntu.

 

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage, ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 03/12/2004 ari umunsi w’abamugaye.

 

e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 18/12/2004 ari icyumweru cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara (alphabétisation) ; yayimenyesheje kandi ko ku itariki ya 09/12/2004 ari umunsi w’umwarimu.

  

 

Kigali, ku wa 02/12/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.