ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  03 UGUSHYINGO     2004


 

 

None ku wa gatatu tariki ya 03 Ugushyingo 2004, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.   Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 27/10/2004, imaze kubikorera ubugororangingo.

 

2.   Inama y’Abaminisitiri yemeje imiterere n’inshingano by’inzego z’imirimo muri Perezidansi ya Repubulika, muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe n’inzego z’imirimo mu Ntara, mu Turere n’Imijyi. 

 

3.   Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n°14/2004 ryo ku itariki ya 26/05/2004 rishyiraho amategeko rusange yerekeye ibigo bya Leta.

 

4.   Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko igenewe Inama y’Abaminisitiri ku itegurwa ry’inama y’abaterankunga iteganijwe kuva ku itariki ya 08 kugeza ku ya 11 Ukuboza 2004, igamije iterambere/Development Partners Meeting/Réunion avec des Partenaires au Développement.

 

5.   Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana MBANDA Théoneste aba Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

 

6.   Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira :

 

- iteka rya Minisitiri w’Intebe rikura Bwana KAJONJORI Samson ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Byumba.

 

- iteka rya Minisitiri w’Intebe rikura Bwana RUKUNDO Emmanuel ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Gikongoro.

 

- iteka rya Minisitiri w’Intebe rikura Bwana RUKEBA Eugène ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Umutara.

 

7.   Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ku itariki ya 15/11/2004 ari umunsi w’ikiruhuko cya EID AL FITRI.

 

8.   Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ko buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi hazaba umuganda ku wa gatanu tariki ya 05/11/2004, umuganda uzakorwa mu tugari mu gitondo, ariko nyuma ya saa sita abantu bajye ku kazi kabo.

 

9.  Mu bindi:

 

a)                 Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 09/11/2004 hazaba inama yo kwamagana ihohoterwa ry’abana, ikazanafatirwamo ingamba zikomeye zo kurirwanya.

 

Yagejeje kandi ku Nama y’Abaminisitiri raporo y’ubutumwa avuyemo mu nama y’Abaminisitiri b’ubutabera b’ibihugu bya Afurika bihuriye ku rurimi rw’igifaransa yabereye mu Kirwa cya Maurice kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 30 Ukwakira 2004.

 

b)      Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe Kurwanya SIDA n’Izindi Ndwara z’Ibyorezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa gatanu tariki ya 05/11/2004 hazaba inama izahuza Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu igamije gufata ingamba zo kurwanya SIDA mu myaka 2 iri imbere. Iyo nama izayoborwa na Nyakubahwa Jeannette KAGAME.

 

  

Kigali, ku wa 03/11/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.