IBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI IDASANZWE YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 16/05/2003


None kuwa 16/05/2003, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village URUGWIRO iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Imaze gusuzuma ibiri ku murongo w'ibyigwa, inama y'Abaminisitiri yemeje ingingo zikurikira :

  1.  Imaze kuyisuzuma no kuyikorera ubugororangingo, inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye tariki ya 06/05/2002.

  2.  Bitewe nuko ibiciro bya sima bikomeje kuzamuka mu gihugu, inama y'Abaminisitiri yemeje ko abikorera ku giti cyabo babyifuza bakoroherezwa mu gukura ciment hanze kugira ngo icuruzwe ku giciro gito mu Rwanda.

  3.  Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ingamba zafashwe zo kurwanya umusonga w'igikatu zirimo "quarantaine" no kwirinda kujya cyangwa kuva mu bihugu iyo ndwara ibonekamo isaba ko izo ngamba zakubahirizwa na buri wese.

  4.  Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'iteka rya Minisitiri rigena amasaha y'akazi mu cyumweru no gukora ingunga imwe, akazi kagatangira saa moya kakarangira saa cyenda (gong unique) harimo ikiruhuko cy'iminota mirongo itatu (30 minutes) kuva saa sita kugeza saa sita n'igice, isaba Minisitiri w'Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n'Umurimo kurikorera ubugororangingo ashingiye ku bitekerezo byatanzwe, akazanamenyekanisha vuba igihe cyo gutangira kubishyira mu bikorwa.

  5.  Inama y'Abaminisitiri yemeje abagize inama y'ubutegetsi ya Komisiyo Ngenzuzi y'Ubwishingizi mu gihugu bakurikira:

    1. MUSAHARA Herman
    2. NTAGANDA Manasseh
    3. NDARUHUTSE Geoffry
    4. KAREKEZI Corneille
    5. NGENDAKURIYO Alice

    Perezida w'inama y'Ubutegetsi n'Uhagarariye abagurisha ubwishingizi (courtier) bazashyirwaho nyuma.

  6.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Madamu MUKAKALISA Thérèse yaba umwe mu bagize inama nkuru y'Abagenzuzi (censeurs/censors) ba Banki Nkuru y'Igihugu.

  7.  Inama y'Abaminisitiri yemeje abagize inama y'Ubuyobozi y'Ikigega cy'ingoboka ku binyabiziga bifite moteri bakurikira :
    1. KABOGOZA Innocent
    2. NGAMIJE Lambert
    3. RUSAGARA Paul
    4. MUKAMA K. Alphonse
    5. GAKUBA Egide
    6. RUSANGANWA F.Xavier
    7. Umukuru w'umutwe wa Polisi ushinzwe umutekano mu mihanda (Le Commandant de la securité routière/Traffic Police)

  8.  Inama y'Abaminisitiri imaze gusuzuma imyanzuro y'Inteko Ishinga Amategeko ku kibazo cya M.D.R, yemeje umwanzuro wafashwe n'Inteko ko M.D.R yaseswa kubera ko ari ishyaka rifite amateka y'amacakubiri kandi riyagenderaho, isaba inzego zibishinzwe kubishyira mu bikorwa hakurikijwe amategeko.

    Ku bijyanye n'abantu ku giti cyabo bavugwa mu myanzuro ya raporo y'Inteko Ishinga Amategeko, Inama y'Abaminisitiri irasaba inzego z'ubutabera zibishinzwe gusesengura neza ibibavugwaho hakorwa iperereza risesuye, abafite amakosa bakayahanirwa hakurikijwe amategeko, abadafite amakosa bakagirwa abere.

    Inama y'Abaminisitiri iributsa Abanyarwanda bose ko Leta y'Ubumwe irwanya yivuye inyuma politiki ishingiye ku ivangura kandi ko iyo politiki izakomeza kurwanywa mu Rwanda, ikaba isaba Abanyarwanda bose kurwanya uwo ariwe wese washaka kubazanamo amacakubiri.

  9.  Ibindi

    1. Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Itangazamakuru n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje inama y'Abaminisitiri ko urugendo rwakozwe n'intumwa z'u Rwanda zarimo n'Abahagarariye inzego z'urubyiruko yayoboye muri Rhénanie-Palatinat rwagenze neza, inama y'Abaminisitiri yishimira umubano hagati ya Rhénanie-Palatinat n'u Rwanda inasaba inzego zose bireba kuwushyigikira no kuwitabira.

    2. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Dr KAYITARE ava ku mwanya w'Ubuyobozi bw'Ubuzima mu Ntara ya Gisenyi.

    3. Inama y'Abaminisitiri yishimiye uko inama y'Abashoramari yabereye mu Rwanda yagenze neza isaba Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n'Amakoperative gukomeza gukurikirana imyanzuro yavuyemo kugira ngo umusaruro w'iyo nama uzabe mwiza.

    4. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko tariki ya 31/05/2003 hazajyaho urutonde n'inzego z'urugaga rw'abaganga.

Bikorewe i Kigali, kuwa 16/05/2003.

 BAZIVAMO Christophe
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu,
Itangazamakuru n'Imibereho Myiza y'Abaturage.