ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 05 MATA   2005


 

 

None kuwa kabiri tariki ya 05 Mata 2005, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

•  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 30/03/2005, imaze kubikorera ubugororangingo.

•  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko « Group BUGESTE » yemerewe kuzubaka uruganda rw'icyayi Nshili-Kivu, imishyikirano ku byerekeye gukodesha by'igihe kirekire (concession) imirima y'icyayi izakomeza hagati yayo na Leta y'u Rwanda.

•  Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rigenga Ikigo gishinzwe inguzanyo z'abanyeshuri (SFAR).

•  Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rishyiraho Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside.

•  Inama y'Abaminisitiri yemeje inyandiko ya politiki n'ingamba z'ubutabera mu Rwanda.

•  Inama y'Abaminisitiri yemeje

•  iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho umuyobozi wa ISAR,

Dr. CYUBAHIRO Marc BAGABE ;

•  Iteka rya Minisitiri rishyiraho Umuyobozi wa IRST,

Dr. TWAGIRAMUNGU Herménegilde.

•  Inama y'Abaminisitiri

•  yashyizeho bamwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge basimbura abahinduriwe imirimo, ari bo :

•  Dr. KIMONYO Anastase, perezida ;

•  NKUBANA John, umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi.

•  Mu bindi

•  Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yoherereje ubutumwa bw'akababaro Leta ya Vatican kubera urupfu rwa Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II, kandi ko u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane mu mihango yo kumushyingura.

•  Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko

- itorero ry'Igihugu ryagiye muri Espagne rikegukana umwanya wa mbere mu bihugu 27 byari byitabiriye amahiganwa.

Inama y'Abaminisitiri yabyishimiye.

Yayimenyesheje kandi ko Perezida wa FIFA, Bwana Joseph BLATTER, azasûra u Rwanda ku itariki ya 14/4/2005, aje gutaha ishuri ry'umupira w'amaguru.

Yanibukije ko mu gihe cy'icyunamo ibintu byose bijyanye no kwishimisha n'imyidagaduro bihagarara.

•  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Abayobozi Bakuru ba za Gasutamo muri Afurika bazateranira mu nama i Kigali kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 20 Mata 2005.

 

 

Kigali, kuwa 05/04/2005.

 

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.