ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 05 MATA    2006


 

None kuwa gatatu tariki ya 05 Mata 2006, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira :

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 29/03/2006 imaze kubikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yemeje u buryo imikorere y'imishinga yegamiye kuri Leta yanozwa ; muri ubwo buryo harimo ko :

- Abakuriye imishinga bagomba gukora akazi kabo neza bubahiriza amategeko n'amabwiriza biteganyijwe, bakarushaho kugira umuco w'ubunyangamugayo kandi bakamenya ko icyo bateshutseho bazakibazwa.

- Imishinga yose igomba gukorerwa « external audit/audit externe » mu bufatanye bw'Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta na CEPEX.

- Imishinga igomba gukora buri gihembwe raporo y'imikorere yayo (imikoreshereze y'amafaranga, ibikorwa byagezweho, ...).

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje imiterere y'imigabane mu ruganda rw'icyayi rwa Pfunda ( PFUNDA TEA FACTORY ) : Isosiyete Lab International yari isanganywe imigabane 55% yongerewe indi 35%, ishyirahamwe ry'abahinzi b'icyayi ba Pfunda (association des théiculteurs de Pfunda) bakagira 10%.

Inama y'Abaminisitiri yemeje kandi ko mu gihe ibyo kwegurirwa iyo migabane bigitegurwa, Inama y'Ubutegetsi ya PFUNDA TEA COMPANY izaba igizwe n'abantu batanu, harimo 2 bahagarariye Leta, ari bo : KANYANKOLE Alex na TWAHIRWA Manassé.

4. Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe gahunda y'umwaka wa 2006 Repubulika y'u Rwanda ifitanye n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF).

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'impano n° H 202-RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 06 Werurwe 2006, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n'impano ingana na miliyoni cumi n'ibihumbi magana ane z'Amadetesi (10.400.000 DTS) agenewe umushinga wo koroshya itwarwa ry'ibicuruzwa n'ubucuruzi muri Afurika y'Iburasirazuba.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje amabwiriza ashyiraho ibipimo by'ubuziranenge bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

7. Inama y'Abaminisitiri yemeje gahunda y'igihe kirekire (plan stratégique/strategic plan) yo gukemura ikibazo cy'abana b'inzererezi.

8. Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rigena inshingano, imiterere n'imikorere ya Gender Observatory/Observatoire du Genre.

9. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryongera igihe cya Komisiyo y'Igihugu Yigenga ishinzwe kwegeranya ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Leta y'Ubufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda, mu mwaka wa 1994. Icyo gihe kirangana n'amezi atandatu (6) uhereye ku itariki ya 16/04/2006.

Yashyizeho kandi abagize iyo Komisiyo :

-  MUCYO Jean de Dieu, perezida ;

-  Dr. KIMONYO Jean Paul ;

-  Brig. Gen. NGENDAHIMANA Jérôme ;

-  Prof. KAGABO José ;

-  Dr. BIZIMANA Jean Damascène ;

-  BAKASHYAKA Géraldine ;

-  RUGIRA Alice.

10. Inama y'Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :

-  KANTARAMA Pénélope, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ;

-  NYABUTSITSI Gérard, Umuyobozi Wungirije wa KIST, ushinzwe Ubutegetsi n'Imari ;

-  Dr. MUHAWENIMANA Eliab, Umuyobozi Wungirije wa ISAE BUSOGO, ushinzwe Ubutegetsi n'Imari ;

-  NGARAMBE François Xavier, perezida wa Komisiyo y'Ubwishingizi/Insurance Commission/Commission des Assurances ;

-  GAPERI Henry, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize bw'Abakozi/Caisse Sociale du Rwanda ;

-  KAYITARE Célestin, Umuyobozi wa Ofisi y'Amaposita ;

-  Amb. MUTANGUHA Zephir, Umuyobozi Mukuru wa CAMERWA ;

-  BAINE Mary, Komiseri Mukuru wa RRA ;

-  TORERO Eugène, Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, akaba na Komiseri wa za Gasutamo ;

-  RWAMUCYO Ernest, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN.

11. Inama y'Abaminisitiri yashyizeho abagize “Land Reform Task Force”:

-  Dr. NARAMABUYE François, Umuhuzabikorwa ;

-  KAMANZI François ;

-  DUSABE Goretti ;

-  KAYITABA Gallican.

11. Mu bindi:

-  Inama y'Abaminisitiri yibukije ko mu gihe cy'icyunamo nta myidagaduro, imikino, ubukwe bizabaho.

-  Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzubahiriza ku itariki ya 07 Mata 2006 icyunamo cya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

-  Minisitiri muri Primature Ushinzwe Iterambere ry'Umuryango n'iry'Uburinganire yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 08/04/2006, u Rwanda ruzibuka by'umwihariko abana baguye muri jenoside.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Kurwanya SIDA n'Izindi Ndwara z'Ibyorezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko guhera kuwa gatanu tariki ya 07/04/2006, ku bitaro byitiriwe Umwami Fayçal, hazabagirwa abantu barwaye indwara y'umutima.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri aho imyiteguro yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo wo kuwa 01/05/2006 igeze. Uwo munsi uzizihirizwa mu turere twose tw'u Rwanda, ku rwego rw'Igihugu ni kuri Stade Régional i Nyamirambo. Insanganyamatsiko ni : «  Dutange serivisi nziza kandi duhagurukire kwihangira imirimo » .

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'Itumanaho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 10 kugeza kuya 12/04/2006, Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Ingufu azagenderera u Rwanda mu rwego rwo kureba ibyo icyo gihugu cyafatanya n'u Rwanda.

 

Kigali, kuwa 05/04/2006

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.