ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 05 UKWAKIRA   2005


 

Ejo kuwa gatatu, tariki ya 05 Ukwakira 2005, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri byo ku itariki ya 30/09/2005 imaze kubikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rishyiraho imiterere, imitunganyirize n'imikorere y'Umujyi wa Kigali.

3.  Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rigena imiterere n'imicungire y'amashyirahamwe y'ubwishingizi mu kwivuza « Mutuelles de santé ».

4. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho inyandiko y'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'Itumanaho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga mu by'itumanaho mu gihugu cya Estonian, isanga icyo gihugu gishobora kubera u Rwanda urugero.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano yo guhererekanya abagizi ba nabi hagati ya Repubulika ya Uganda na Repubulika y'u Rwanda yashyiriweho umukono i Kampala kuwa 15 Nyakanga 2005.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana Do Manh HUN ahagararira igihugu cye cya Vietnam mu Rwanda, ku rwego rwa Ambasaderi.

7. Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri riha Rwandatel impushya zo gutanga serivisi z'itumanaho rigendanwa n'iritagendanwa (licences for mobile and fixed telephony) mbere y'uko yegurirwa TERRACOM.

8. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho raporo ku mikorere ya TRAC mu byerekeye ikoranabuhanga mu by'itumanaho.

Inama y'Abaminisitiri yasanze ibikorerwamo byabera urugero izindi nzego, nko mu burezi, ubuhinzi, ubucuruzi, ibarurishamibare n'ahandi.

Inama y'Abaminisitiri irongera kwibutsa ko ikoranabuhanga mu itumanaho/ICT ariyo nzira nyayo izageza u Rwanda ku majyambere.

9. Mu bindi:

a)  Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 10 kugeza kuya 14/10/2005, ari icyumweru cyo kurwanya isuri. Ku itariki ya 14/10/2005, ni umunsi wo kugisoza mu rwego rw'Igihugu, uzizihirizwa mu Ruhengeri, mu nkengero z'igishanga cya Rugezi.

b)  Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry'Umuryango n'iry'Uburinganire yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 kugeza kuya 21/10/2005, i Kigali hazateranira inama izahuza ibihugu bya Afurika biziga ku burenganzira bw'abagore.

c)  Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuwa gatandatu tariki ya 08/10/2005, i Kigali hazabera umukino w'umupira w'amaguru uzahuza u Rwanda na Angola.

Yanayimenyesheje kandi ko mu matariki ya 15-16/10/2005, hazaba imihango yo gutangiza tombola (lotto) mu Rwanda.

d)  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku Gisenyi hazabera inama izahuza u Rwanda n'abaterankunga bakarebera hamwe uko imishinga batera inkunga izajya ikorana n'inzego z'ibanze nyuma y'iri vugurura ry'inzego z'ubutegetsi bw'Igihugu.

e)  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'Itumanaho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko abafatabuguzi, baba inzego za Leta cyangwa abaturarwanda muri rusange, basabwa kwishyura fagitire zabo z'amazi n'amashanyarazi, bitaba ibyo Electrogaz ikazabakatira.

f)  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Kurwanya Sida n'Izindi Ndwara z'Ibyorezo muri Minisiteri y'Ubuzima yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Wungirije wo mu gihugu cy'Ubuyapani, Bwana AIZAWA, azagenderera u Rwanda, ku itariki ya 29/10/2005, mu rwego rwo kureba imikoreshereze y'amafaranga atangwa na Global Fund.

Yayimenyesheje kandi ko Inama Rusange ya Global Fund izabera i Kigali ku matariki ya 28-30/11/2005.

g)  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuwa gatanu tariki ya 07/10/2005, hari inama yo gutangiza gahunda yo kongera ubushobozi bw'abakozi (multisector capacity building programme/programme multisectoriel de renforcement des capacités).

 

Kigali, kuwa 05/10/2005

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.