ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 06 NYAKANGA    2006


 

None kuwa kane tariki ya 06 Nyakanga 2006, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira :

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri byo ku itariki ya 28/06/2006 imaze kubikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yemeje :

 a) Urutonde rw'imiterere y'Inzego z'imirimo (Job classification/Classification des emplois)

b) Imiterere y'imishahara

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje imiterere y'inzego nshya z 'Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'Abakozi y'u Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda, CSR).

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje   Iteka rya Perezida ri vugurura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n° 155/01 ryo kuwa 31/12/2002 rishyiraho Sitati igenga Polisi y'Igihugu.

5.  Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy'izabukuru ba Ofisiye babiri ba Polisi y'Igihugu bo mu rwego rwisumbuye. Abo ni : SPT Egide NKUBIRI na SPT Georges MURAYIRE.

6.  Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy'izabukuru ba Su-Ofisiye babiri n'umupolisi muto umwe. Abo ni : C/SGT KALISA Abdoul Karim, SGT CROKAERT Joseph na PC GASANA Emmanuel.

7.  Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryinjiza abasirikari muri Polisi y'Igihugu. Abo ni :

-  Lt Michel BAYINGANA winjiranye ipeti rya CIP ;

-  S/SGT NGENDAHAYO J.Baptiste winjiranye ipeti rya C/SGT ;

-  S/SGT KAMANZI J.Baptiste winjiranye ipeti rya C/SGT.

8.  Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryinjiza abapolisi mu Ngabo z'Igihugu. Abo ni :

-  IP Edgard NYAKAYIRO winjiranye ipeti rya Lt

-  IP KABERUKA MUGAMBI winjiranye ipeti rya Lt

-  AIP Jean Baptiste MUDENGE '' '' 2Lt

-  AIP Dany MUSAFIRI '' '' 2Lt

-  AIP Asifiwe KAMASA ” “ 2LT

-  AIP Frank SUBUKINO “ “ 2Lt

-  AIP Jean Bosco MUDENGE “ “ 2Lt

-  CPL Fabien KARERA “ “ 2Lt

-  CPL KAYIRANGA Gakwaya “ “ 2Lt

9.  Inama y'Abaminisitiri yemeje Umushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo y'inyongera n° 438 yashyiriweho umukono i Ouagadougu muri Burkina Faso hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega cy'Iterambere cy'Ibihugu by'Amajyaruguru y'Iburayi (NDF), yerekeranye n'inguzanyo ya miliyoni indwi n'ibihumbi magana atanu (2.500.000EUR) agenewe umushinga wihutirwa w'isanwa ry'ibikorwa remezo by'amashanyarazi.

10.  Inama y'Abaminisitiri yemeje Umushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo yashyiriweho umukono i Ouagadougu muri Burkina Faso hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega cya SAUDI-ARABIA gitsura amajyambere yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni mirongo ine n'umunani n'ibihumbi Magana abiri mirongo itanu za “Riyals Saoudiens” (48.750.000 Riyals Saoudiens) agenewe umushinga wo gusana no gushyira kaburimbo mu muhanda KICUKIRO-NYAMATA-NEMBA.

11.  Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena imbibi z'imidugudu yo mu tugari.

12.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana Bobby SAGER aba Konsuli w'icyubahiro w'u Rwanda i Boston , Massachusets, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

13.  Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira :

-  Bwana HABIYAMBERE J. Enock, Visi Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya FER;

-  Madamu Pamela ABBOTT, Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo muri KIE.

14. Inama y'Abaminisitiri yashyizeho Inama y'Ubuyobozi y'Ikigo cya Gisirikari cy'Ubwishingizi ku Ndwara igizwe n'aba bakurikira :

-  Dr MUSANGO Laurent, perezida,

-  UWAYISABA Philomène

-  MUREBWAYIRE Mary

-  ATWINE Joy

-  Col. Dr RURANGWA Ephrem

-  Maj. Dr SEBAGANJI Marc

-  Maj. RUTAREMARA Jill

15.  Inama y'Abaminisitiri yemeje inzego z'imirimo z'Ikigo cya Gitagata.

16.  Inama y'Abaminisitiri yemeje inzego z'imirimo z'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurinda amashyamba.

17.  Mu bindi :

-  Minisitiri w'Intebe yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'urugendo yagiyemo mu Burundi aho yari yagiye guhagararira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mihango yo kwizihiza isabukuru ya 44 y'ubwigenge.

-  Minisitiri w'Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 21/07/06 u Rwanda ruzakira ku mugaragaro bisi Igihugu cy'Ubuyapani cyarugeneye.

-  Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yagejeje ku Nama y'Abaminisitiri gahunda iteganijwe ku itegurwa ry'ingengo y'imari y'umwaka wa 2007.

-  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko muri uku kwezi hazaba inama yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo (Contrat de performance/Performance contract) Abayobozi b'Uturere n'Umujyi wa Kigali bagiranye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Yayimenyesheje kandi ko ku itariki ya 11/07/2006 ari umunsi wo kumenyekanisha ibyo MINALOC ikora ( MINALOC Public Accountability Day)

-  Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 13/07/2006 I Gishari hazasozwa amahugurwa y'Abacungagereza.

-  Minisitiri w'Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Bwana HAMA ARBA DIALLO, Umunyamabanga Nyubahirizategeko w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya ubutayu, yishimiye urugendo amazemo iminsi mu Rwanda akaba afite imigambi yo kuzarushakira inkunga mu migambi rufite yo kurwanya ubutayu.

-  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku matariki ya 19-21/07/06 hari inama iziga kuri “Integrated Planning and Policy Making”.

 

Kigali, kuwa 06/07/2006

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.