ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 09 NYAKANGA    2008


 

Kuwa gatatu tariki ya 09 Nyakanga 2008, Inama y’Abaminisitiri yarateranye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  KAGAME Paul.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 20 Kamena 2008, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira :
- Umushinga w’Itegeko ryerekeye igihombo mu bucuruzi;

- Umushinga w’Itegeko ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa;

- Umushinga w’Itegeko rigena iyandikwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi.

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°12/2001 ryo ku wa 21/01/2001 rishyiraho amarimbi kandi riyubahiriza.

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yo kwemera kwa Repubulika y’u Rwanda gukurikiza amategeko ya Banki y’Iterambere y’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

 

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Ubunyamabanga Mpuzabikorwa bushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwegereza  ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (NDIS).

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

- Politiki ivuguruye y’amajyambere rusange n’ingamba za HIMO;

- Politiki y’Umutekano mu Gihugu;

- Politiki y’Ubuzima Bushingiye ku Bidukikije.

5. Mu bindi

a)   Inama y’Abaminisitiri yishimiye icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i  Sharn El-Sheikh mu Gihugu cya Misiri cyo kudaha  agaciro “mandats d’arrêt/arrest warrants” zashyizwe ahagaragara n’abacamanza b’ibihugu by’ubufaransa Jean Louis BRUGUIERE na Espagne Fernando Andreu MERELLES bitwaje “competence universelle”, zo gukurikirana mu bucamanza bamwe mu Bayobozi Bakuru b’u Rwanda.

b) Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri inkuru y’incamugongo ko hari abasirikare b’u Rwanda baguye mu gico  aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur muri Sudani, 3 muri bo bakitaba Imana. Inama y’Abaminisitiri yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo, ibasaba kwihangana.

c) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ingabo, tariki ya 24 Nyakanga 2008 hazatwikwa amasasu ashaje yari mu bubiko bwa Polisi y’Igihugu n’ubw’Ingabo z’Igihugu afite uburemere bwa toni ijana na mirongo itandatu (160). Icyo gikorwa kiri mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amasezerano ya RECSA (Regional Center on Small Arms), kikaba kizabera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

- Hateguwe umushinga wa “Forensic Laboratory” ya Polisi y’Igihugu, ifasha kugaragaza  ibimenyetso bifasha inkiko n’ubushinjacyaha mu manza z’inshinjabyaha n’izimbonezamubano. Uwo mushinga uzafasha n’Ibihugu byo mu Karere.

- Umunsi wo gutangiza ku mugaragaro “Community Policing” utazaba ku itariki ya 11/07/2008 nk’uko byari byavuzwe mbere, itariki wimuriweho izamenyeshwa.

- Urwego rw’ihuzabikorwa ry’imirimo y’ubutabazi mu bihe by’ibiza (Disaster management coordination unit) rwari muri Primature rwamaze kwimurirwa muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.

d) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yibukije Inama y’Abaminisitiri ko kuwa gatandatu tariki ya 12/07/2008 ari umunsi mukuru w’umusoreshwa, ukazabera ku cyicaro cya RRA, abatumira kuzawitabira.

Yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko

- ku itariki ya 11/07/2008 ari umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi; mu Rwanda uzizihirizwa mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 18/07/2008. Insanganyamatsiko ku rwego rw’Igihugu ni “Duharanire twese kubaho neza”

 - Mu bushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi (Survey) mu bihugu 54 ku byerekeye imicungire myiza y’umutungo wa Leta (Public Financial Management) hagaragaye ko u Rwanda, mu myaka 2 gusa,  rwageze ku ntego rwari rwariyemeje kuzageraho mu 2010.

- Mu bushakashatsi bwakozwe na Banki y’isi ku bijyanye n’imiyoborere ku isi u Rwanda rwabonye umwanya mwiza cyane cyane mu kurwanya ruswa, kugira Guverinoma igera ku byo yiyemeje no kugira politiki ihamye.

e) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri  ko

- mu rwego rwo gukangurira inzego zitandukanye guhagurukira guhagarika burundu isuri bitarenze umwaka wa 2009 no gutegura neza igihe cy’ihinga gitaha 2009A hifashishijwe gahunda y’agasozi ndatwa muri buri mudugudu yatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 08/07/2008 yagenze neza, ikaba izakomeza mu Ntara y’Amajyaruguru kuri 14/07/2008, iy’Iburengerazuba 15/07/2008, iy’Iburasirazuba 17/07/2008, mu Mujyi wa Kigali nyuma. Hifujwe ko ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bashinzwe Uturere basabwe kubikurikiranira hafi.

- Yamenyesheje kandi Inama y’Abaminisitiri mu myanzuzo imwe yavuye mu nama ya FAO i Nairobi y’Abaminisitiri b’Afurika bashinzwe ubuhinzi.

f) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri  ko inzego z’ubutabera ziri mu mwiherero wa 2 ku Gisenyi kuva uyu munsi tariki ya 09/07/2008 kuzageza kuwa gatandatu tariki ya 12/07/2008, zirasuzuma ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umwihero wa mbere.

g) Minisitiiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri  ko

- Kuva ku itariki ya 08/07/2008 kugeza ku ya 11/07/2008 i Kigali hateraniye inama iba buri mwaka y’ihuriro rishinzwe guhuza ibikorwa no guteza imbere ubutwererane mu bumenyi n’ikoranabuhanga hagati y’Ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi.

- I Kigali habera amahugurwa ku ikoreshwa ry’itumanaho mu gucunga ibiza yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU).

h) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko inama ngarukamwaka k’ubutwererane hagati y’Ubuyapani n’u Rwanda yagenze neza, baganiriye ku mishinga  bufashamo u Rwanda ndetse n’indi mishinga ruzayigezaho.

i) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko

- i Dar es Salaam ku itariki ya 12/07/2008 hazatangira amarushanwa ya CECAFA KAGAME CUP, akazarangira kuwa 26/07/2008.

- Ikipi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) igenda itera imbere mu isi ku buryo igeze ku mwanya wa 87 ku rwego rw’isi n’uwa 21 ku rwego rwa Afurika.

- I Kigali kuva ku itariki ya 27/07/2008 kugeza ku ya 02/08/2008 i Kigali hazabera iserukiramuco nyafurika FESPAD.

j) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri  iby’urugendo avuyemo mu Budage aho za Kaminuza zinyuranye zemeye gufatanya na Kaminuza z’u Rwanda mu myigishirize no mu bushakashatsi.

k) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko

- inama ihuza  Abayobozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta n’Abayobozi b’Uturere izabera i Kigali ku matariki ya 11-12/07/2008 muri Prime Holdings.

- Kwishimira ibyo gahunda y’ubudehe imaze kugeraho mu kurwanya ubukene ndetse n’igikombe yabonye ku rwego rw’isi bizaba ku itariki ya 10/07/2008 aho kuba ku ya 11/07/2008 nk’uko yari yabivuze mu Nama y’Abaminisitiri yo kuwa 20/06/2008.

l) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Inganda no Guteza Imbere Ishoramari yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko

- ku Gisenyi hazabera inama y’Abaminisitiri bashinzwe za pariki baturutse mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda bakazasuzuma umushinga ibyo bihugu bihuriyeho werekeranye n’ubukerarugendo muri pariki bihuriraho.

- Umunsi mpuzamahanga w’amakoperative wari kuzizihizwa mu Rwanda ku itariki ya 13/07/2008 wimuriwe ku itariki ya 03/08/2008.

- Inama Mpuzamahanga ku ishoramari mu Bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kigali ku matariki ya  26-28/06/2008 yagenze neza. Inama y’Abaminisitiri yashimiye abayitabiriye n’abayigizemo uruhare bose.  

 

 Minisitiri muri Primature ushinzwe
Imirimo  y’Inama y’Abaminisitiri

Dr. MURIGANDE Charles