ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 10 UKWAKIRA   2007


 

None kuwa gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2007, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19 Nzeri 2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

 

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda y’Igihugu yo guteza imbere ku buryo burambye umwuga w’ubuvumvu mu Rwanda (National Beekeeping Strategic Plan 2007-2012).

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko hatangira gukoreshwa uburyo bushya bwo gucunga amadosiye y’abakozi ba Leta n’imishahara yabo / “Integrated Payroll and Personnel Information System   (IPPIS) / Système Integré de gestion des données sur le personnel de l’Etat et de la fiche de paie“;

 

4.  Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo korohereza abanyamahanga bifuza gukora mu Rwanda.

5.  Inama y’Abaminisitiri yemeje ubugororangingo mu mushinga w’Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi bo mu butegetsi bwa Leta uri mu Nteko Ishinga  Amategeko.
                                   
6.  Inama y’Abaminisitiri yemeje «gahunda y’Igihugu ku micungire y’ibikorwa remezo bya gereza hakurikijwe icyerekezo cy’Igihugu cya 2020. 
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza ya Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu ashyiraho za Komite za “Community Policing”.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza agenga impuzamashyirahamwe, amashyirahamwe n’ibigo byita ku bafite ubumuga.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza no guhamya burundu Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye kurinda abana n’ubufatanye mu byerekeye “adoption” mpuzamahanga, yashyiriweho umukono i La Haye mu Buholandi kuwa 29 Gicurasi 1993.

 

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yasinyiwe i  Dar Es Salaam ashyiraho “agence” yo koroshya urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu hakoreshejwe inzira yo hagati (central corridor).

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Perezida anyuranye yemeza amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

 

12. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu ipiganywa ryo kwegurira RWANDATEL abikorera.  Uwa mbere yabaye isosiyete yitwa LAP Green Network, uwa kabiri ni Vodacom International Ltd.

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryongerera manda abagize Komisiyo y’Igihugu yigenga ishinzwe kwegeranya ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Igihe cyongeweho ni ukwezi kumwe gusa.

 

14. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 5 Ukwakira 2007 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) yerekeranye n’impano ingana na miliyoni indwi n’ibihumbi magana atatu z’amadetesi (7300.000DTS) agenewe umushinga wo guteza imbere gutwara abantu n’ibintu.

 

15. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 5 Ukwakira 2007 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) yerekeranye n’impano ingana na miliyoni mirongo itatu n’umunani z’amadolari (38.000.000USD) agenewe umushinga wo guteza imbere gutwara abantu n’ibintu.

16. Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize Komite Yigenga y’impuguke ishinzwe iperereza ku ihanuka ry’indege Falcon 50 yari ifite n° 9XR-NN ryo kuwa 6 Mata 1994.

Abo ni :
- MUTSINZI Jean: perezida
- BIZIMANA Jean Damascène, visi perezida;
- RUGIRA Alice, umunyamabanga ;
- MUKAMA Augustin ;
- MVANO Jean Baptiste ;
- MBABAZI Judith ;
- MUGENZI Peter.

17. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira

a)Mu Rukiko rw’Ikirenga :
- RUZIBIZA Prudence, umuyobozi w’ishami rishinzwe imari n’imicungire y’umutungo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe;
- NSHIMIYIMANA Joseph, umuyobozi w’ishami rishinzwe imari n’imicungire y’umutungo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi;
- NSABIMANA Froduald, umuyobozi w’ishami rishinzwe imari n’imicungire y’umutungo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma;

 

b)Mu Bushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika :
- HIGANIRO Hermogène, umushinjacyaha ufite ububasha mu Gihugu hose;

- SABITI David, umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga;

- NKUSI Faustin, umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye;

- TABU RWAKA Jean de Dieu, umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze;

- NZIGIYIMANA Chem, umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze;

- RUTAGANIRA Wenceslas, umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze

- MUHIRE Félix, umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze;

c)  Muri MINICOM :

 

- Madamu MATAMA NGABO Clairette, Umunyamabanga Wihariye w’Umunyamabanga wa Leta muri MINICOM Ushinzwe Inganda no Guteza Imbere Ishoramari;

-  UMURUNGI Francine, umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi n’inganda;

 - KAVUTSE Ananias, umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga.

d) Muri OCIR -Café

- BIHOGO Etienne, umuyobozi mukuru.

 

e) Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora :

NIYONSHUTI KAGABA ETIENNE, umuyobozi w’ishami rishinzwe imari   n’imicungire y’umutungo.

f)  Muri MINIJUST:

- SEBAZUNGU Alphonse,Assistant Attorney General in charge of Civil Litigation Services/Uwungirije Intumwa Nkuru ya Leta ushinzwe  kuburanira Leta mu by’amategeko ;

- KARIHANGABO Isabelle, Assistant Attorney General in charge  of Legal Advisory Services/ Uwungirije Intumwa Nkuru ya Leta ushinzwe kunganira Leta mu by’amategeko;

- KAYITARE Jean Pierre, Assistant Attorney General in charge of Legislative Drafting Services/ Uwungirije Intumwa Nkuru ya Leta ushinzwe imyandikire y’amategeko;

- BAKAMURERA Jacqueline, Assistant Attorney General in charge of Community Programs, Human Rights and Legal Aid Services/ Uwungirije Intumwa Nkuru ya Leta ushinzwe imirimo igenewe rubanda, uburenganzira bwa muntu no gufasha abatishoboye mu by’amategeko;

18. Mu bindi

 

a) Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingendo ze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza zabaye ingirakamaro, asaba ababishinzwe gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’ibyagezweho mu mishyikirano yagize.

b) Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali ku matariki ya 14-22 Ugushyingo 2007 hazateranira inama ya 14 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu bya Afurika, Karayibe, Pasifike n’Inteko z’Ibihugu by’Umuryango Wunze Ubumwe w’Uburayi.

 

c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa usanzwe wizihizwa ku itariki 16 Ukwakira uzihizwa mu Rwanda ku itariki ya 26 Ukwakira mu Karere ka Gicumbi. Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry’Umuryango n’iry’Uburinganire yasabye ko uwo munsi uzahuzwa n’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro; biremerwa.

d) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali ku matariki ya 8-9 Ugushyingo 2007 hazabera Inama y’Abaminisitiri bashinzwe Ibikorwa Remezo bo muri COMESA, ikazabanzirizwa n’inama y’impuguke izatangira ku itariki 29 Ukwakira 2007.

 

e) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko icyuma cyo kugenzura imodoka zigenda mu muhanda cyasanwe.

f) Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rubanza rwa Major NTUYAHAGA u Rwanda rwaregeyemo indishyi, rwatsinze; Major NTUYAHAGA ategekwa gutanga Euro 1 y’ikimenyetso (One Symbolic Euro); iryo Euro rizakurikiranwa rishyirwe ku rwibutso rwa jenoside.

 

g) Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri  ku itariki ya 14/10/2007 ari umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge; mu Rwanda  uzizihirizwa mu Karere ka Musanze.

h) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri :

 

- Ko Konji ya EID El FITR izaba kuwa gatanu tariki ya 12/10/2007 cyangwa kuwa mbere tariki ya 15/10/2007 imwe muri ayo matariki izemezwa n’Ishyirahamwe ry’Abayisilamu mu Rwanda.

- Ko hari impuguke zo mu Gihugu cya Singapore zizaza gutera inkunga u Rwanda mu nzego zinyuranye : Rwanda Workforce, RIEPA, Civil Aviation, Iterambere ry’Imijyi, Ubukungu n’Imari n’Ubukerarugendo.

 

i) Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri kalendari y’umwaka w’amashuri 2008 ku mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye:
- Umwaka w’amashuri 2008  ku banyeshuri bose bo mu mashuri y’incuke, uwa 2, uwa 4 n’uwa 5 y’amashuri yisumbuye, uzatangira kuwa mbere tariki ya 07 Mutarama 2008 urangire kuwa gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2008.

 

- Umwaka w’amashuri 2008   ku banyeshuri barangiza umwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hamwe n’abarangiza A2, uzatangira kuwa mbere tariki ya 07 Mutarama 2008 urangire kuwa gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2008.

Yayimenyesheje kandi ko Minisiteri y’Uburezi igiye gukorana n’Ishami ry’ Uburezi mu Bunyamabanga bwa Commonwealth.

.

Kigali, kuwa 10/10/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent