ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  13 UKWAKIRA    2004


 

None ku wa gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2004, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangije inama aha ikaze Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta baherutse kwinjira muri Guverinoma.

 

Yibukije Abagize Guverinoma bose uburemere bw’inshingano zabo, abasaba gukorana umurava akazi bashinzwe, gukorera hamwe bagamije guharanira icyateza imbere Abanyarwanda.

 

Yabasabye gukora ibishoboka byose kugira ngo intego zikubiye mu cyerekezo cya 2020 (vision 2020) zizagerweho.

 

Imaze kwemeza ibyari ku murongo w'ibyigwa, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.       Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28/09/2004, imaze kuyikorera ubugororangingo.

 

2.       Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko yemerera kwemeza burundu :

 

-       amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Karthoum kuwa 28/09/2002 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na BADEA yerekeranye n’inguzanyo ingana na 5.000.000 USD agenewe umushinga wo gusana ingomero 3 z’amashanyarazi (Mukungwa, Gihira na Gisenyi) ;

 

-        amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Cairo ku itariki ya mbere Nyakanga 2004 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na BADEA yerekeranye n’inguzanyo y’inyongera ingana na 2.000.000 USD agenewe umushinga wo gusana ingomero 3 z’amashanyarazi (Mukungwa, Gihira na Gisenyi) ;

 

-        amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Vienna kuwa 04/02/2003, hagati ya Repubulika y’u Rwanda  na OPEC yerekeranye n’inguzanyo ingana na 3.000.000 USD y’umushinga wo gusana ingomero 3 z’amashanyarazi (Mukungwa, Gihira na Gisenyi) ;

 

-        amasezerano y’inguzanyo n°3955-RW yashyiriweho umukono i Washington D.C kuwa 03/08/2004 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na IDA yerekeranye n’inguzanyo ingana na 13.700.000 DTS agenewe umushinga wo kongerera ubushobozi inzego za Leta.

 

3.       Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko risesa Ikigega cya Leta cyihariye cy’ingwate/Liquidation du Fonds Spécial de Garantie/Special Guarantee Fund.

 

4.       Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko yerekeranye n’igikorwa kijyanye no gutangiza umwaka wa  2005 wagizwe umwaka mpuzamahanga w’inguzanyo ziciriritse, u Rwanda ruzatangiza icyo gikorwa ku itariki ya 02/11/2004.

 

5.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ko :

 

a)      Bwana David MACRAE ahagararira «Union Européenne/European Union» mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

 

b)      Bwana Satoru MIYAMURA ahagararira igihugu cye cy’Ubuyapani mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

 

6.       Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rikura ku mirimo  Bwana GAFUNZI Justin, kubera amakosa yakoze mu kazi.

 

7.      Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida ryemerera Colonel Joseph KAREMERA guhagarika umurimo nk’umusirikare mu Ngabo z’Igihugu kubera ko bitabangikana n’indi mirimo yashinzwe.

 

8.       Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize Inama y’Ubutegetsi ya «Rwandair Express» ku buryo bukurikira :

 

-        Bwana BAYIGAMBA Robert,  perezida;

-        Bwana MUJONI Fred;

-        Bwana HATEGEKA Emmanuel;

          -        Bwana MUGENZI Peter;

          -        Bwana NSENGIYUMVA Justin.

 

9.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ko hazajya haba umuganda buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi, uzajya ukorerwa mu Tugari, ariko wateguriwe ku Mirenge; bitabujije ko inzego z’ibanze zishobora gutegura indi miganda ijyanye n’ibyifuzo byabo.

 

10.     Mu bindi:

 

a) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Dr. RWAMASIRABO Emile yemerewe guhagararira u Rwanda i Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani ku rwego rwa Ambasaderi.

 

b) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 16 Ukwakira ari umunsi w’ibiribwa ku Isi.

 

Kigali, ku wa 13/10/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.