ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 13 KAMENA   2007


 

None kuwa gatatu tariki ya 13 Kamena 2007, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 30/05/2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n° 53/2006 ryo kuwa 31/12/2006 rihyiraho ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2007.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Leta y’u Rwanda na “Investment Climate Facility for Africa“.

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imishinga 2 mishya y’abashaka
gushora imari muri „methane gas“; abo ni Rwanda Investment Group n’isosiyete y’Abadage W+S Beteiligungs AG. Inama y’Abaminisitiri yemereye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo gukomeza imishyikirano n’abo bashoramari.

Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cy’amezi 6 akanama gashinzwe
kuvugurura amategeko y’ubucuruzi;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ya gatatu igenewe Komite y’Uburenganzira bwa Muntu y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ku burenganzira mu by’imbonezamubano n’ibya politiki.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’abashinjacyaha ku buryo bukurikira :

- Abashinjacyaha bafite ububasha mu Gihugu hose :

UWIZEYE Jean Marie
BUNYOYE Grace

- Abashinjacyaha bayobora ubushinjacyaha ku Rwego
Rwisumbuye :

AFURIKA Frédéric
NIYONZIMA Vincent

- Abashinjacyaha bo ku Rwego Rwisumbuye :

NSENGIMANA Azarias
UWINEZA Grace
MUREKATETE Diane
URUJENI Rosine
NYIRARUKUNDO Julienne

- Abashinjacyaha bo ku Rwego Rw’ibanze:

RUGEMA Jean Claude
RUHAMIRIZA Josuë

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibiciro by’ibaruwa, karita y’iposita na manda, kimwe n’ibiciro by’ibinyamakuru byoherezwa mu iposita

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza ya MININTER yerekeye ibigo byigenga bikora akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.

10. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho ikibazo cy’inzuri n’amasambu byo muri Gishwati no mu Ntara y’Iburasirazuba “progress report”.

11. Mu bindi

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri aho imyiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohoza uba ku itariki ya 04 Nyakanga igeze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu kwezi kwa karindwi hazaba isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Uturere rikazabera ku Ntara.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari inama n’amahugurwa bizabera i Kigali kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 28 Kamena 2007 yerekeye uburyo bwo kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro ntoya mu Karere u Rwanda rurimo.

Minisitiri w’Ingabo yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri raporo y’ubutumwa avuyemo mu nama ya “Tripartite Plus“ yabereye i Lubumbashi kuva ku itariki ya 5 kugeza ku itariki ya 7 Kamena 2007.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yemenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi mukuru w’impunzi uzizihizwa ku nshuro ya karindwi kuwa 20 kamena 2007 ku isi hose. Insanganyamatsiko y’uwo munsi ni “Kubaha n’umuco w’amahoro“ (Respect and culture of peace/Le respect et la culture de la paix) kuri uwo munsi hazaba amarushanwa ya « volley ball ».

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri aho imyiteguro yo kwinjira uri East African Community bigeze.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe Ubuhinzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko itsinda ry’abagize « New Alliance for a Green Revolution (AGRA) » risura u Rwanda kuva none ku itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Kamena 2007.

Umunyamabanga wa Leta muri MINITERE ushinzwe Ubutaka n’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko « East African Community Lake Victoria Basin Commission» yatangijwe i Kisumu ku itariki ya 11/06/2007 ari naho hari icyicaro cyayo.

 

Kigali, kuwa13/06/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent