ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 13 UKUBOZA   2007


 

None kuwa kane tariki ya 13 Ukuboza 2007, Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Minisitiri w’Intebe MAKUZA Bernard.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yishimira igihembo cya Africa Gender Award, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyikirijwe kuwa gatatu tariki ya 12/12/2007 i Dakar muri Sénégal, nk’Umukuru w’Igihugu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uburinganire.

Inama y’Abaminisitiri yishimiye kandi ko mu nama yabereye Abuja (Nigeria) Madamu Nyakubahwa Jeannette KAGAME yagizwe Intumwa y’Ikirenga(High Representative y’Afurika mu byerekeye ubushakashatsi bukorwa ku rukingo rwo kurwanya SIDA (African Aids Vaccine Program).

Ibi bihembo byombi birerekana intambwe Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwateye ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’iterambere ry’Igihugu cyacu n’imibere myiza y’abaturage.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri  yemeje imishinga y’Amategeko n’Amateka bikurikira:

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 26/2006 ryo kuwa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda/ Law modifying and complementing the Law n° 26/2006 of 27/05/2006 determining and establishing consumption tax on some imported and locally manufactured products/ Loi modifiant et completant la Loi n° 26/2006 du 27/05/2006 portant organisation et instauration du droit d’accise sur certains produits importés et de fabrication locale ;

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (FAD/ADF) y’impano ingana na 33.000.000UC agenewe gahunda yo gushyigikira ingamba zo kugabanya ubukene icyiciro cya II;

- Umushinga w’Itegeko ry’amasezerano y’inguzanyo ya 10.000.000 USD hagati ya Leta y’u Rwanda na BADEA yo kubaka umuhanda NGORORERO-MUKAMIRA;

- Iteka rya Perezida  rishyiraho kandi rigena imikorere y’Inama y’Igihugu ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage/ “Rwanda Economic and Social Development Council/ Conseil National pour Développement Economique et Social” (RESC);

- Iteka rya Perezida rihamya inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2.000Frws) ifite agaciro mu Rwanda;
    
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rikura Hotel Akagera mu mutungo rusange wa Leta rikawushyira mu mutungo bwite wa Leta;
- Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza agenga amasoko ya Leta n’ibitabo ngenderwaho by’amabwiriza agenga ipiganwa;

3.Inama y’Abaminisitiri  yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe  rishyira mu myanya y’imirimo Umuyobozi Mukuru muri Perezidansi ya Repubulika, Abayobozi b’amashami (Units) mu Bigo bya Leta na Komisiyo.

4. Inama y’Abaminisitiri  yemeje ishyirwaho ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu buvuzi no mu mivurire : « National Center for Clinical Research /Centre National de Recherche Clinique».

5. Inama y’Abaminisitiri  yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati y’Abacungagereza n’Iteka rya Minisitiri rishyiraho amapeti y’Abacungagereza. 

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri aha ubwenegihugu nyarwanda aba bakurikira:

  • Madamu MAGLAQUE Maria Elena;
  • Bwana MAGLAKI Gilbert;
  • Bwana FARMER Paul;
  • Madamu KYAKWITA Jennifer Mary Florence;
  • Bwana PINEDA Raul;
  • Madamu PINEDA Flocerfida.

7. Inama y’Abaminisitiri  yemeje ko Madamu Anna GRUPINSKA ahagararira igihugu cye cya Poland/Pologne mu Rwanda nka Ambasaderi ufite icyicaro i Nairobi.

8. Mu bindi

a) Minisitiri w’Intebe yasabye akanama k’Abaminisitiri kabishinzwe, kunoza byihutirwa ingamba zo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi mu gihembwe cy’ihinga 2008A, bigaragara ko uzaba mwinshi.

Ibyo birareba cyane cyane kuwuhunika, kuwutunganya no kuwushakira isoko.

b) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- Ku itariki ya 17/12/2007 hazaba umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bato i Gishari, Akarere ka Rwamagana;

- Amagereza ya Gisovu na Nyanza yamaze gufungwa, hakazakurikiraho igice cya gereza ya Butare kizwe ku izina rya RWANDEX, muri gahunda yo kugabanya amagereza mu Rwanda.

c) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri imigendekere n’imyanzuro y’Inama yabereye Addis Abeba kuwa 05/12/2007, ihuje Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda, Uganda,  Burundi, Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’Intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

d) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
- Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izaba ku matariki ya 27- 28/12/2007;


-Icyiciro cya  mbere cy’Itorero ry’Igihugu  kizasozwa ku itariki ya 18/12/2007;

- Isuzuma ry’imihigo y’Uturere rizaba ku matariki ya 20-21/12/2007.

e) Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- Hari intumwa za Rhénanie Palatinat zisura u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu bidukikije;

- Intumwa z’Ubushinwa ziri mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere igihingwa cy’imigano no kureba uko uruganda rutunganya amabuye rwazatangira gukora mu mwaka wa 2008;

- Isuzumwa ryakozwe na UNEP/PNUE rishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika no kuwa gatandatu ku isi muri gahunda yo gutera ibiti.

- Intumwa Nkuru ya Leta/Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko inama iherutse kubera i Brazzaville ku burenganzira bwa muntu yasuzumye uko bwifashe muri Afurika no mu Rwanda.

f) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe Ubumenyi, Ubushakashatsi, Ikoranabuhanga n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho  yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yatorewe kuba Visi Perezida w’Inama y’Ubuyobozi bw’Inteko y’Ubuhanga mu bihugu bitaratera imbere mu majyambere (Academy of Sciences of Third World/Académie des Sciences du Tiers Monde).

g) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Kurwanya SIDA n’izindi Ndwara z’Ibyorezo muri MINISANTE  yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kugeza ubu nta murwayi wa EBOLA uraboneka mu Rwanda ariko ntibyabuza Abanyarwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo batandura icyo cyorezo cy’indwara.

 

h) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umurimo muri MIFOTRA yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iteganya ibikorwa binyuranye bigamije kumenyekanisha politiki y’Igihugu y’umurimo mu mwaka wa 2008.

Kigali, kuwa 13/12/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent