ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 14 WERURWE    2007


 

None kuwa gatatu tariki ya 14 W erurwe 2007, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

  1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 07/03/2007, imaze kubikorera ubugororangingo .

2.  Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rishyiraho kandi rigena imiterere, ububasha n'imikorere by'Ikigega cyo gushyigikira no gutera inkunga abarokotse jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y'itariki ya 1 Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994 (Support and Assistance Fund/fond de soutien et d'assistance).

3.  Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rihindura itegeko n°26/2006 ryo kuwa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y'umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n'ibikorerwa mu Rwanda ; muri uwo mushinga w'itegeko umusoro wakwa ku itumanaho rikoresheje telefoni urava ku 10% ujye kuri 3% .

4.  Inama y'Abaminisitiri yemeje gahunda y'imyaka itanu yo guteza imbere umurimo w'urubyiruko na gahunda y'imyaka itanu yo guteza imbere umurimo w'abagore.

5.  Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n'imikorere y'Ihuriro ry'Igihugu ry'Urubyiruko mu mashuri yisumbuye no mu mashuri makuru.

6.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko :

a)  Bwana Adbeljebba BRAHIME ahagararira mu Rwanda igihugu cye cya Marocco ku rwego rwa Ambasaderi ufite icyicaro Addis Abeba;

b)  Madamu Maria Rosario JANOLO ahagararira mu Rwanda igihugu cye cya Philippines ku rwego rwa Ambasaderi ufite icyicaro i Naïrobi;

c) Bwana Hamdi Bueha Sidi MAHMUD ahagararira mu Rwanda igihugu cye cya “Arab Democratic Republic of Saharaoui” ku rwego rwa Ambasaderi ufite icyicaro i Nairobi.

7.  Inama y'Abaminisitiri yemeje u mushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'impano H-029-1RW hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), ingana na 6,700,000 SDR/DTS agenewe umushinga w'ibikorwa by'inzego zinyuranye wo kurwanya SIDA n'agakoko gatera SIDA.

8.  Mu bindi

-  Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n'Amakoperative yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko u Rwanda rwabonye umwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika mu imurika ry'ubukerarugendo riherutse kubera i Berlin mu Budage mu matariki ya 7-11/03/2007, Inama y'Abaminisitiri yishimiye uwo mwanya ishima n'ababigizemo uruhare bose.

Yayimenyesheje na none ko ku itariki ya 15/03/2007 ari umunsi mpuzamahanga wo kurengera abaguzi.

-  Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko umwiherero wa 3 Guverinoma y'u Rwanda yagiranye n'abaterankunga wagenze neza.

-  Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko i Kigali uyu munsi ku itariki ya 14/03/2007 hatangiye inama “Tripartite Plus” ihuza ibihugu by'u Rwanda, Uganda, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku bibazo bireba umutekano.

-  Minisitiri w'Ubuzima yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko hari impuguke z'abaganga 32 baturutse mu gihugu cya Cuba baje kuvura no kwigisha mu mashuri y'abaganga.

- Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga n'Ubushakashatsi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko hagiye gutangizwa Ikigo cy'ikoranabuhanga gicuruza ubumenyi buvuye mu buhanzi hifashishijwe ikoranabuhanga.Icyo kigo kizashyirwaho ku bufatanye hagati y'u Rwanda na SolidWorks Corporation yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

  Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry'Umuryango n'iry'Uburinganire yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku matariki ya 22-23/03/2007 mu Ntara y'Iburengerazuba hazaba inama zitegura inama nkuru y'abana ku rwego rw'igihugu.

-  Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe Kurwanya SIDA n'Izindi Ndwara z'Ibyorezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko hari umushyitsi uri mu Rwanda Dr. NIYIKIZA Clet mu rwego rw'ubushakashatsi MINISANTE ikorana na GLAXO, SMITH and KLINE PHARMACEUTICAL COMPANY.

Yayimenyesheje kandi ko hari ingamba zafashwe mu kurwanya indwara ya Korera yagaragaye mu Karere ka Nyagatare.

-  Umunyamabanga wa Leta muri MINITERE ushinzwe Amazi na Mine yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuri 22/03/2007 ari umunsi mpuzamahanga w'amazi. Kuri uwo munsi hazatahwa umushinga w'amazi i Save mu Karere ka Gisagara hanatangizwe umushinga w'amazi mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru.

Yagejeje ku Nama y'Abaminisitiri umushinga wo gushyiraho uruganda rw'icyitegererezo wo gukora amategura yo gusakarira abatishoboye, uzakorera mu Karere ka Muhanga.

- Umunyamabanga wa Leta muri MIFOTRA yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku matariki ya 15-16/03/2007 i Kigali hazateranira inama izahuza ibihugu byo muri aka karere byiga uburyo bwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana

 

 

Kigali, kuwa 14/03/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.