ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 14 UGUSHYINGO   2007


 

None kuwa gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2007, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 02 Ugushyingo 2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imwe mu mishinga y’ishoramari mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera (Public Private Partnership) harimo umushinga wa “Free Trade Zone”, uwa “Modern Industrial Park”, uwa “Convention Center”, uwa “Kibuye Hotel” n’iyindi. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko yihutishwa.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho porogaramu y’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda  igamije kuvugurura imikorere yawo (One UN Reform Rwanda).

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga yo gutunga uwamugariye ku rugamba utishoboye, uri mu byiciro bya 2, 3 na 4.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko ryerekeye kubuza ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe ya palasitiki mu Rwanda.

Yemeje n’amateka yo gushyira mu bikorwa Itegeko n° 04/2005 ryo kuwa 04/08/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko amafaranga y’inguzanyo n’ay’ikigega cy’ingoboka yasagutse ku  mushinga PREPAF warangiye, yegurirwa ihuriro ry’amasanduku y’abaturage yo kubika no gutanga inguzanyo -UCAPEC (Union des Caisses d’Epargne et de Crédit) n’amasanduku y’abaturage yo kubika no gutanga inguzanyo CAPEC (Caisses d’Epargne et de Crédit).

7.         Inama y’Abaminisitiri yashyizeho amatsinda ashinzwe :

a) Iyimurwa ry’amadosiye n’isozwa ry’imirimo ya ICTR, rigizwe na :

-Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, umuyobozi;

- Umunyamabanga Mukuru wa MINIJUST, wungirije umuyobozi;

- Umunyamabanga Mukuru wa MINAFFET;

- Umunyamabanga Mukuru wa MININTER;

- Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga.

b) Gukurikirana abaregwa icyaha cya jenoside bahungira mu mahanga, rigizwe na :

- Umushinjacyaha 1 ufite ububasha mu Gihugu hose, umuyobozi, uzagenwa n’ Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ;
-  Abashinjacyaha 3, bazagenwa n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika;
- Abapolisi 3 b’abagenzacyaha, bazagenwa na Komiseri Mukuru wa  Polisi y’Igihugu.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Mgr. Ivo SCAPOLO  ahagararira Leta ya Vaticani mu Rwanda nk’Intumwa ya Papa/Nonce Apostolique/Apostolic Nuncio.

9. Mu bindi

a) Inama y’Abaminisitiri yishimiye Impamyabushobozi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu by’Amategeko (PHD), Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahawe na Kaminuza ya Glasgow  yo mu Bwongereza.

b) Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yibukije Abagize Guverinoma kujya basura kenshi Uturere bakurikirana, badufasha gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma.

c) Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi w’igiti uzizihizwa ku itariki ya 19/11/2007 ari nabwo hazatangizwa icyumweru cy’igiti mu Rwanda. Kizasozerezwa mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe,  Akagari ka Rega, ku musozi wa Musonga kuwa 24/11/2007.

 Yasabye Abagize Guverinoma kwitabira icyo gikorwa mu Turere bakurikirana by’umwihariko ku munsi wo gusoza icyo cyumweru, bagatanga ubutumwa bwo gukomeza gutera ibiti.

Yagejeje kandi ku Nama y’Abaminisitiri iby’ingenzi byavuye mu rugendo yagiriye mu Gihugu cy’Ubushinwa nko kuzashyiraho uruganda rw’imigano n’uruganda rwo gutunganya amabuye.

d) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri amabwiriza ku itangizwa rya gahunda y’itorero ku rwego rw’Uturere, biteganyijwe ku itariki ya 20/11/2007 asaba Abagize Guverinoma kuzaritangiza mu Turere bakurikirana.

e) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umuhanda Nyankora-Nasho ugiye gutangira gukorwa.

f) Minisistiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera mu kwezi k’Ukuboza 2007 abagororwa bamaze muri gereza igihe kirengeje icyo gufungwa by’agateganyo bazatangira gufungurwa.

g) Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rw’isabukuru y’imyaka 100 y’Umujyi wa Kigali hazaba amarushanwa y’umupira w’amaguru azatangira kuwa gatanu tariki ya 16/11/2007, “finale” ikazaba ku cyumweru tariki ya 18/11/2007; amakipi 4 ya mbere azahembwa ku buryo bushimishije.

h) Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry’Umuryango n’iry’Uburinganire yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Afurika Yunze Ubumwe izakorera inama i Kigali ku matariki 6-7/12/2007 ku kibazo cy’abagore bahoze ari abasirikare.

i) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kubera uruhare rwihariye mu guteza imbere ICT mu Rwanda no muri Afurika,  “Agence” yo muri Afurika Yepfo yitwa “ForgeAhead” yageneye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME igihembo cyiswe “African ICT Achievers Awards”, kizatangwa ku itariki ya 16/11/2007.

Yayimenyesheje kandi ko ikibazo cy’amashanyarazi yajyaga abura mu minsi ishize cyakemutse nyuma y’imirimo yo gusana yakorerwaga  i Gikondo.

j) Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe Kurwanya SIDA n’izindi Ndwara z’Ibyorezo yibukije Inama y’Abaminisitiri ko umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya SIDA uba buri mwaka ku itariki ya mbere Ukuboza;

Yasabye Abagize Guverinoma ko ku muganda w’icyumweru cya nyuma cy’Ugushyingo 2007, bazaganira n’abaturage ku nsanganyamatsiko ivuga iti “Uruhare rw’umuryango mu kurwanya icyorezo cya SIDA, twita cyane cyane ku bana”.

 

Kigali, kuwa 14/11/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent