IBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 1 5 UKUBOZA 2004


  

None ku wa gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2004, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe: Bernard MAKUZA.

 

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.   Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 02/12/2004, imaze kubikorera ubugororangingo.

 

2.   Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyanzuro y’inama yahuje Leta y’u Rwanda n’Abaterankunga,  yabaye kuva ku itariki ya 08 kugera ku ya 10/12/2004, yishimira uko iyo nama yagenze muri rusange.

 

3.   Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibigega binini 8 byari ibya OPROVIA  bitakigurishijwe abikorera ku giti cyabo, ahubwo ko bizasubizwa mu mutungo wa Leta, bikazegurirwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi imaze kugeza ku Nama y’Abaminisitiri gahunda y’uko izabikoresha.

 

4.   Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ikigo cy’ubworozi bw’amafi cya Kigembe, mu Ntara ya Butare, kivanwa ku rutonde rw’ibigo byeguriwe abikorera ku giti cyabo kugira ngo kizakoreshwe n’umushinga wo gutunganya uburobyi no kongera umusaruro w’amafi mu biyaga by’imbere mu Gihugu (PAIGELAC).

 

5.      Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko ya politiki ya Mine na Jewoloji, ariko isaba ko izanozwa yongerwamo ibitekerezo byatanzwe.

 

6.   Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo gutunganya amadosiye y’abakozi (hari abataye akazi, uwasezeye kumpamvu ze bwite, abasezeye kubera ibura ry’umurimo, uwagiye mu kiruhuko cy’izabukuru).

 

7.   Inama y’Abaminisitiri yemereye «Caisse Hypothécaire du Rwanda (CHR)» gukura mu mafaranga yagurishijwe amazu ya Leta, ayo kuzuza umubare wa ngombwa kugira ngo BNR iyemerere gukora nka «Housing  Bank/ Banque de l’Habitat».

 

8.   Mu bindi:

 

a) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko habonetse ubwoko bw’imashini zikora amatafari ku buryo butangiza ibidukikije, ubu hakaba hashakwa uburyo abubaka bashobora kuzigura bitabaruhije.

 

b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa gatanu tariki ya 17/12/2004 i Kigali, hazaba inama y’Igihugu igamije kungurana ibitekerezo kuri raporo y’isuzumamikorere yakozwe mu rwego rwa gahunda yo gusuzuma y’ibihugu bigize «New Partnership for African Development» (NEPAD).

 

Kigali, ku wa 15/12/2003.  

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru 

Prof. NKUSI Laurent