None ku wa gatatu tariki ya 15 Ukuboza
2004, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe
na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe: Bernard
MAKUZA.
Imaze
kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo
bikurikira:
1. Inama
y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki
ya 02/12/2004, imaze kubikorera ubugororangingo.
2. Inama
y’Abaminisitiri yagejejweho imyanzuro y’inama yahuje Leta y’u Rwanda
n’Abaterankunga, yabaye
kuva ku itariki ya 08 kugera ku ya 10/12/2004, yishimira uko iyo nama
yagenze muri rusange.
3. Inama
y’Abaminisitiri yemeje ko ibigega binini 8 byari ibya OPROVIA
bitakigurishijwe abikorera ku giti cyabo, ahubwo ko bizasubizwa mu
mutungo wa Leta, bikazegurirwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi imaze
kugeza ku Nama y’Abaminisitiri gahunda y’uko
izabikoresha.
4. Inama
y’Abaminisitiri yemeje ko ikigo cy’ubworozi bw’amafi cya Kigembe, mu
Ntara ya Butare, kivanwa ku rutonde rw’ibigo byeguriwe abikorera ku
giti cyabo kugira ngo kizakoreshwe n’umushinga wo gutunganya uburobyi
no kongera umusaruro w’amafi mu biyaga by’imbere mu Gihugu
(PAIGELAC).
5.
Inama
y’Abaminisitiri yemeje inyandiko ya politiki ya Mine na Jewoloji,
ariko isaba ko izanozwa yongerwamo ibitekerezo byatanzwe.
6. Inama
y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe mu
rwego rwo gutunganya amadosiye y’abakozi (hari abataye akazi,
uwasezeye kumpamvu ze bwite, abasezeye kubera ibura ry’umurimo,
uwagiye mu kiruhuko cy’izabukuru).
7. Inama
y’Abaminisitiri yemereye «Caisse Hypothécaire du Rwanda (CHR)» gukura
mu mafaranga yagurishijwe amazu ya Leta, ayo kuzuza umubare wa ngombwa
kugira ngo BNR iyemerere gukora nka «Housing Bank/ Banque de
l’Habitat».
8. Mu
bindi:
a) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,
Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage
yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko habonetse ubwoko
bw’imashini zikora amatafari ku buryo butangiza ibidukikije, ubu
hakaba hashakwa uburyo abubaka bashobora kuzigura
bitabaruhije.
b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa gatanu tariki ya 17/12/2004
i Kigali, hazaba inama y’Igihugu igamije kungurana ibitekerezo kuri
raporo y’isuzumamikorere yakozwe mu rwego rwa gahunda yo gusuzuma
y’ibihugu bigize «New Partnership for African Development»
(NEPAD).