ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 16 MATA    2008


 

None kuwa gatatu tariki ya 16 Mata 2008, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28 Werurwe 2008, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

i) Umushinga w’Itegeko ryerekeye imitunganyirize y’umurimo w’ubwishingizi mu Rwanda /“Draft Law Governing the Organisation of Insurance Business in  Rwanda“;

ii) Umushinga  w’Itegeko rigena uburyo Leta yivanaho umutungo wayo bwite/”Draft Law Determining Procedures for Disposal of State Private Assets”;

iii) Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano y’inguzanyo hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na “Export –Import Bank of India (EXIM BANK OF INDIA)” ingana na 20,000,000USD igamije gutera inkunga umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo;

iv) Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano yerekeranye n’ishyirwaho ry’Ihuriro Nyafurika ryo Kungurana ibitekerezo ku ivugurura ry’ingengo y’imari/”Ratification of Agreement relating to the Collaborative Africa Budget Reform Initiative (CABRI)” ;

v) Iteka rya Minisitiri rishyiraho “National Payment System Council »;

vi) Iteka rya Minisitiri rigena ububasha bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta  mu bikorwa byo gutanga amasoko ya Leta n’imibare y’amafaranga yerekana aho ububasha bw’inzego zitanga Amasoko ya Leta  bugarukira/ « Ministerial Order defining the Competence of Rwanda Public Procurement Authority in Public Procurement Operations and Fixing the Threshold for Public Procurement entities » ;

vii) Ishyirwaho ry’Ibigega byihariye bigamije guteza imbere ibigo by’imari iciriritse/”Special Financial Facilities Related to Microfinance Policy Implementation Strategy”.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

- Politiki y’Igihugu y’Iterambere n’Imicungire y’Abarimu;

-  Umushinga w’Itegeko rishyiraho kandi rigena Inshingano, imiterere n’imikorere ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abarimu;

- Ihabwa ry’akazi n’izamurwa mu ntera ry’abarimu bo muri Kaminuza  y’u Rwanda (UNR).

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje  inzego z’imirimo (organisational charts) za:

 - Minisiteri y’Urubyiruko;

- Minisiteri ishinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje  Iteka rya Minisitiri rihindura Iteka  rya Minisitiri n° 01/03 ryo kuwa 17/02/2003 rihindura ibiciro by’ubukode n’igurishwa by’ubutaka bwa Leta.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

-  Major SAFARI Ferdinand yahawe ipeti rya Colonel, kandi asabirwa kuba Defense Attaché w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika;

- Brigadier  General Dr. KARIMBA Norbert yagizwe Defense Liaison Offficer mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
         
7. Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize Inama z’Ubuyobozi mu bigo bikurikira:

a) CDF

-  MPAMBARA Aimée, perezida
-  MUGIRANEZA Yusufu, visi perezida
-  KAMPAYANA Augustin
-  UMUTONI Nadine
-  BISHAGARA Thérèse
-  RUMANYIKA Dieudonné
-  NYANDWI Martin

b) Business Registration Agency :

-  GASAMAGERA Benjamin, perezida
-  RUGAMBA Rica, visi perezida
-  BUMBAKARE Pierre
-  KURADUSENGE Annoncée
-  RUTAYISIRE Yves
-  AKUZWE Christine

c) CNLS :

-  Dr. SIBOMANA Claude, perezida
-  Dr. UWAYITU Apolline
         
8. Mu bindi

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyavuye mu Nama aherutsemo i Washington. U Rwanda rurashimwa cyane mu miyoborere myiza na Banki y’Isi (World Bank) n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) n’abandi baterankunga .

Abaterankunga batandukanye bijeje Intumwa z’u Rwanda kuzashyigikira imishinga ikurikira :

- Uwa gari ya moshi Isaka-Kigali ;
- Uwo kubaka ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera ;
- Uwo kwagura King Fayçal Hospital;
- Umuhanda Kigali-Ruhengeri

Banki y’Isi yashimye uburyo amasoko atangwa neza mu Rwanda; rukaba rwaratoranyijwe nka kimwe mu bihugu 8 ku Isi iyo Banki igiye gushyigikiramo gahunda yo kubaka ubushobozi mu nzego z’ibanze bwo gutanga amasoko.

b) Umunyamabanga wa Leta muri MINICOM ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyerekeye uruzinduko Intumwa z’u Rwanda zagiyemo i Dubaï mu nama ya « World Summit Innovation  and  Entrepreneurship »,  kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 3 Mata 2008. Izo ntumwa zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Sena : Dr. Vincent BIRUTA , wari uhagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zahawe igihembo cyo kumushyikiriza, cyiswe « The Most Innovative People Award ».

Mu bihembo byose byatangiwe aho ngaho igihembo cya mbere cyahawe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, agiherewe ubuhanga yerekanye mu kuyobora u Rwanda nyuma y’ibihe bikomeye bya jenoside.

Inama y’Abaminisitiri yishimiye ishema u Rwanda rukomeje guterwa no gushimirwa imiyoborere myiza no guhanga ( Innovation).

c) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26-04-2008 hazaba inama mpuzamahanga yo kurengera umutungo ukomoka ku bwenge (Intellectual Property/Propriété Intellectuelle), izabanzirizwa n’icyumweru cyo kubikangurira abantu kizatangira ku itariki ya 19-04-2008.

Insanganyamatsiko ni : « Kurwanya iyiganwa ry’ibihangano by’umwimerere ».

d) Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 03 Gicurasi 2008 ari umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru; mu Rwanda uzizihizwa ku itariki ya 02-05-2008.

e) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 12-05-2008 Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko  (ILPD) rizafungurwa ku mugaragaro.

Yayimenyesheje kandi ko kuwa 16-06-2008 i Kigali hazabera inama yo gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu rwego rwo kuvugurura inzego z’ubutabera.

f) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya mbere Gicurasi 2008 ari umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ku rwego rw’Igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Insanganyamatsiko ni : « Umurimo ni inkingi ikomeye y’iterambere, tuwitabire duhashye ubukene».

g) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- Ejo kuwa 17-04-2008 hazaba umuhango wo gusoza itorero ry’Igihugu ry’abarimu.

- Ku itariki ya 05-05-2008 hazatangira isuzuma ry’imihigo y’Uturere.

- Itorero  ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ryatangiye asaba ko Abagize Guverinoma bitabira kujya gutangamo ibiganiro.

h) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu muri MININFRA yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imirimo yo kubaka uruganda rw’ikitegererezo (Pilot Plant) rwo kubyaza umwuka wa gazi metani amashanyarazi     , igenda neza kandi izarangira vuba.

i) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- Mu kwezi kwa Kamena 2008 i Kigali hateganyijwe inama rusange, inama y’ubutegetsi n’inama y’ubujyanama ya CAST-Net  ( Network  for Coordination and Advancement of Sub-Sahara Africa-EU Science and Technology Cooperation) ;

- Ku itariki ya 21 Mata 2008 muri Hotel Novotel hazaba umuhango wo kumurika raporo yateguwe na Banki y’Isi ku kubaka ubushobozi mu Bumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga  mu Rwanda (Building Science, Technology and Innovation in Rwanda).

 Minisitiri muri Primature ushinzwe
Imirimo  y’Inama y’Abaminisitiri

Dr. MURIGANDE Charles