ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  17 NZERI    2004


 

None ku wa gatanu tariki ya 17 Nzeri 2004, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza ibyari ku murongo w'ibyigwa, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.       Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ivugurura itegeko n°14/98 ryo ku wa 18/12/1998 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Ishoramari:

 

- umwe werekeranye n’ishoramari (Code des investissements/ investment code).

 

- undi ushyiraho Ikigo gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

 

2.       Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Inama y’Igihugu Ishinzwe Ibizamini bya Leta mu Mashuri Abanza n’Ayisumbuye ; uwo ni Prof. KARANGWA Chrysologue.

 

3.       Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rigena igihe ntarengwa ubuyobozi bw’Ikigega Rusange cya Leta gitsura amajyambere y’Uturere, Imijyi n’Umujyi wa Kigali butangamo raporo y’imikoreshereze y’umutungo.

4.       Inama y’Abaminisitiri yasuzumye raporo yakozwe na Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gucukumbura ibyerekeye ubwicanyi bwabereye ku Gikongoro n’ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda.

 

Imyanzuro  ya Guverinoma kuri iyo raporo izatangazwa vuba.

 

5.       Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida ryemeza kandi rihamya burundu amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika y’Afurika y’Epfo ku byerekeye ivanwaho rya viza cyangwa impushya z’urugendo ku bitwaje pasiporo y’Abanyacyubahiro na pasiporo y’akazi.

 

6.       Mu bindi.

 

a)       Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi mpuzamahanga w’imiturire uzizihizwa ku wa mbere tariki ya 04 Ukwakira 2004; insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: Imijyi, moteri y’iterambere ry’icyaro/villes, moteurs du développement rural/cities engines of rural development..

 

Kuri uwo munsi kandi mu gihugu hose hazaba umuganda wo kuvanaho umwanda uterwa n’amashashi.

 

b) Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, hagiye kugeragezwa umushinga wo guhinga igiti kibyara amavuta y’umubavu (parfum/perfume), cyitwa «Patchouli».

         

c)  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage, ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 23 Nzeri 2004 gahunda y’igihugu igamije gutanga imirimo mu bikorwa remezo by’iterambere, PDL-HIMO, izatangira ku mugaragaro.

 

 

 

Kigali, ku wa 17/09/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.