ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  17 UGUSHYINGO     2004


 

 

 

Ku wa gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2004, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10/11/2004, imaze kubikorera ubugororangingo.

 

2.       Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigena imari ya Leta y’umwaka wa 2005.

 

3.               Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :

 

- umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 01/11/2004 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya SAUDI-ARABIYA Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo ine n’eshanu za «Riyals Saoudiens» (45.000.000 Riyals Saoudiens), angana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amadolari y’amanyamerika (12.000.000 US$), agenewe umushinga wo gusana no kwagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayçal.

 

-         umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza amasezerano y’amafaranga angana na miliyoni mirongo itandatu n’eshanu z’amadolari y’amanyamerika (65.000.000 US$),  arimo miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 US$) z’inguzanyo na miliyoni mirongo itanu (50.000.000 US$) z’impano, Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere/Association International de Développement/ International Development Association (IDA) cyageneye u Rwanda, yo kurufasha gushyira mu bikorwa gahunda yarwo yo kurwanya ubukene. 

 

4.     Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho kandi ritunganya imikino y’urusimbi, tombola n’amarushanwa yo kuvuga ibizaba/Draft Law on the establishment of the regulations relating to the money games, lottery and gambling/Projet de loi fixant les règles relatives aux jeux d’argent, loterie et concours de pronostic.  

 

5.       Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki y’ingufu.

 

Yunguranye kandi ibitekerezo ku nyongera-kiguzi ku mashanyarazi aturuka kuri mazutu ikoreshwa na moteri zitanga ingufu z’amashanyarazi/mécanisme de répercussion  intégrale du coût de carburant sur le coût du KWh vendu/ Fuel Cost Pass Through (FCPT), Inama y’Abaminisitiri yasabye ko binononsorwa hakazafatwa umwanzuro mu nama yayo itaha.

 

6.       Mu bindi:

 

a)       Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko  Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yemereye aborozi b’abanyarwanda kuvana mu bihugu bidukikije bya Uganda na Tanzaniya inka zo korora, kugira ngo ibyo bishoboke hashyizweho amabwiriza agomba gukurikizwa.

 

b) Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri iby’urugendo yagiyemo muri Kenya aho yari ayoboye intumwa z’aborozi bo mu Mutara bari bagiye kureba ibyiza byo gukorera hamwe mu makoperative. Izo ntumwa zakiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Kenya Mwai Kibaki azigabira n’inka 120.

 

 

 c) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yatumije muri Afurika y’Epfo imashini zibumba amatafari yubakishwa atagombye gutwikwa, ibyo bikazafasha mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

 

d)  Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri iby’urugendo aherutsemo i Gand, mu Bubiligi, aho yari ayoboye intumwa z’ishyirahamwe ry’abagore bo mu Ntara ya Kibungo bari bajyanye imitako yabo mu imurikagurisha. 

  

 

 

Kigali, ku wa 17/11/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.