ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 18 GICURASI   2005


 

 Ejo kuwa gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2005, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 04/05/2005, imaze kubikorera ubugororangingo.

2.  Inama y'Abaminisitiri yazamuye mu ntera abasirikare 704 ku buryo bukurikira :

-  Ba Ofisiye Bakuru 12 ;

-  Ba Ofisiye Bato 655 ;

- Ba Su Ofisiye na basirikare bafite ubushobozi bwihariye (non commissioned officers) 37.

Mu ba Ofisiye Bakuru, abazamuwe ku ntera ya « Colonel » ni :

-  Lt Col KAMILI Sadik ;

-  Lt Col MULISA John Bosco ;

-  Lt Col KAZUNGU Wilson;

-  Lt Col RWIGAMBA George;

-  Lt Col MUDENGE Diogène;

-  Lt Col NDEKEZI François;

-  Lt Col NDAMAGE Martin.

Abazamuwe ku ntera ya “Lt Col” ni:

-  Maj RUGIGANA Rugemangabo ;

-  Maj AGABA Charles;

-  Maj SEMANA Paul;

-  Maj MURARI Chris

-  Maj MURASIRA Albert.

3.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Mininfra n'ubuyobozi bwa Rwandair Expres bakomeza imishyikirano na Group BELRWA isaba imigabane muri Rwandair Expres, hagakorwa na « due diligence » izerekana imiterere n'ubushobozi bw'abo bashoramari.

4.  Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida ryemeza ko imodoka zose zifatira ibyapa mu Rwanda zigomba kugira ibyuma biziyobora (dispositif de direction/steering apparatus) ku ruhande rw'ibumoso, cyakora izinyura (transit) mu Rwanda cyangwa iz'abanyamahanga zifite ibiziyobora ku ruhande rw'iburyo, zemerewe kugenda mu gihe kitarenze amezi atatu. Iyo icyo gihe kirenze, ntizishobora kugenda zidafite uruhushya rwa Minisitiri ufite gutwara abantu n'ibintu mu nshingano ze.

Abasanzwe batunze imodoka zifite ibiziyobora iburyo, bahawe igihe kitarenze imyaka ine, uhereye igihe iri teka rya Perezidai rizaba ryashyiriweho umukono, kugira ngo barikurikize.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje gahunda yihutirwa yo kubaka ibyumba by'amashuri abanza mu Ntara z'Umutara na Kibungo.

Mu cyiciro cya mbere, hazubakwa ibyumba 200 mu Ntara y'Umutara na 220 mu Ntara ya Kibungo.

6.  Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rigena imitunganyirize n'imikorere y'Ikigo Ngengamikorere-RURA.

7.  Inama y'Abaminisitiri yemeje amabwiriza ya Minisitiri w'Ubutabera ku myandikire y'amategeko n'amateka.

8.  Inama y'Abaminisitiri yemeje abagize Inama Rusange ya CAMERWA:

1.  Guverinoma y'u Rwanda ihagarariwe na MINECOFIN;

2.  Abafatabuguzi barimo:

a) Abakozi n'amavuriro ya Leta:

- Ibitaro bya Kaminuza;

- King Faysal Hospital

- RALGA

- RAMA

- IRST

- Caisse Sociale du Rwanda

b) Ibigo by'abihaye Imana:

- Caritas Rwanda

- Eglise Presbyterienne du Rwanda

- Eglise Episcopale du Rwanda

- Eglise Adventiste du Rwanda

c) Amashyirahamwe y'abavuzi n'abatanga imiti :

- Medical Association of Rwanda

- Association of Pharmacists (ALPHA)

3.  Imiryango mpuzamahanga:

- Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS)

- UNICEF

- Belgian Technical Cooperation/Coopération Technique Belge

9.  Inama y'Abaminisitiri yemeje :

-  Amateka ya Minisitiri w'Intebe asezerera Madamu MUKARUSAGARA Uwineza Thassiana, Madamu NYIRABAZUNGU Marthe, Bwana HABIYAMBERE Thaddée na RUBAYIZA Didace

-  Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana KAYITARE Laurent guhagarika akazi kubera impamvu ze bwite.

10.  Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rigena amafaranga yishyurwa kugira ngo hatangwe impushya z'itumanaho rikoresha radiyo komunikasiyo.

11.  Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rihindura uruhushya rwo gushyiraho imiyoboro rusange ya telefoni zigendanwa MTN Rwandacell yari yarahawe kuwa 12 Mata 1995 kugira ngo ruhure n'itegeko rigenga itumanaho.

12.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Dr. P. SCHÖNHERR ahagararira igihugu cye cy'Ubuholandi mu Rwanda, ku rwego rwa Ambasaderi.

13.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana TRIJONO Marjono ahagararira igihugu cye cya Indoneziya mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi afite icyicaro i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya.

14.  Inama y'Abaminisitiri yashinze imirimo abakozi bakurikira:

-  Bwana NSANZUMUGANWA Emmanuel, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo;

- Bwana TWAHIRWA Manassé, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Secrétariat de Privatisation;

-  Bwana KANYANKORE Alex, Umuyobozi wa OCIR-Thé;

-  Bwana MURENZI Ephrem, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda i Naïrobi muri Kenya;

-  Bwana TURATSINZE Théogène (Umuyobozi wa BRD), « Commissaire aux Comptes » muri SINELAC.

15.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Madamu KAYITESI Zaïnabo Sylvie, Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, aba umukandida w'u Rwanda muri Komisiyo ya Afurika y'Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abaturage.

16.  Mu bindi :

- Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'urugendo avuyemo muri Sénégal aho yari yagiye mu birori byo kumenyekanisha isura nshya y'u Rwanda.

- Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n'Amakoperative yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri aho imyiteguro y'inama ya COMESA izabera i Kigali kuva ku itariki ya 24/05/2005 kugeza kuya 03/06/2005 igeze.

- Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'urugendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aherutsemo muri Tanzaniya

Yanayimenyesheje kandi iby'urugendo Umunyamabanga wa CEEAC aherutsemo mu Rwanda.

- Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko umuganda w'ukwezi kwa gatanu uzaba kuwa gatandatu, kuri 21/05/2005 mu gihugu hose.

- Minisitiri w'Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 31/05/2005 kugeza kuya 04/06/2005 ari icyumweru cy'ibidukikije ; insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni : « Imijyi ifite ibimera bitoshye ibe umugambi w'isi/des villes vertes, un plan pour la planète/green towns, a plan for the planet ».

- Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'urugendo avuyemo mu nama ya NEPAD yerekeye iterambere ry'ubuhinzi.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'impanuka yabereye ku ishuri rya Camp Kigali, aho mine yaturikanye abana ikabakomeretsa.

Inama y'Abaminisitiri irongera gukangurira abantu bose cyane cyane abana, kwitondera za mine zishobora kuba zicyihishe hirya no hino mu Rwanda.

 

Kigali, kuwa 18/05/2005.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.