ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 20 GASHYANTARE    2008


 

None kuwa gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2008, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28 Mutarama 2008, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri  yemeje Umushinga w’Itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu.

3. Inama y’Abaminisitiri  yemeje amateka akurikira:

 

- Iteka rya Perezida  rishyiraho  Amabwiriza agenga iby’Indege za Gisivili mu Rwanda /”Civil Aviation Regulations“.

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemeza ko Ubuso bungana na ares 30,16 bw’ubutaka bwubatsemo MINIJUST buvanwa mu bugize umutungo rusange wa Leta bugashyirwa mu mutungo bwite wa Leta. Ubwo buso buzongerwa ku kibanza kizakorerwamo umushinga « Kigali Convention Center and Hotel ».

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ikibanza n° 1979 cyubatsemo “Republican Guard” mu mutungo rusange wa Leta, kugira ngo hahabwe abashoramari barimo NAKUMAT, bafite imishinga bazakorera mu Mujyi wa Kigali.

- Iteka rya Minisitiri rigena ibyubahirizwa n’ibikurikizwa mu gukodesha ubutaka.

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo iyandikisha ry’ubutaka rikorwa.

- Iteka rya Minisitiri rigena ibiciro ntarengwa byo kugenzura imiterere y’ibinyabiziga bigenda ku mihanda yo mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri  yemeje ko Reji y’Icapiro ry’Amashuri –IMPRISCO yegurirwa umushoramari “Angelique International” ku giciro kingana n’amafaranga y’u Rwanda 1,239,191,018.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Lt KAYITANA Jean Damascène aba Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri w’Ingabo.

6. Inama y’Abaminisitiri  ko  Bwana MUKONO Egide aba umwe mu bagize “Task  Force for Kigali Free Trade Zone.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

-     Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu Umwofisiye Muto AIP MANZI Ndahiriwe muri Polisi y’Igihugu kubera ibyaha  bikomeye yakoze.
 
-     Iteka rya Minisitiri ryirukanda burundu ba Su-Ofisiye (2) n’abapolisi bato (31)  muri Polisi y’Igihugu kubera ibyaha binyuranye bakoze.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Imbuga /Roundabout /Rond point iri hagati ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’inyubako nshya ya Ambasade y’Abanyamerika ku Kacyiru yitirirwa Dr. Martin Luther King Junior.


9. Mu bindi

a) Inama y’Abaminisitiri yishimiye uruzinduka Nyakubahwa George W.BUSH Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za  Amerika yagiriye mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 19/02/2008 ndetse n’amasezerano Abakuru b’Ibihugu Byombi basinyanye.

b) Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry’Umuryango n’iry’Uburinganire yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyerekeranye n’iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri mwaka ku itariki ya 08 Werurwe.

Ku rwego rw’Isi. Insanganyamatsiko igira iti “Investing in Women and Girls/ gushyira ingufu mu iterambere ry’Abagore n’Abakobwa”

Ku itariki ya 7 /03/2008, guhera saa saba hazaba ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu nzego zose.

Ku itariki ya 03 kugeza ku ya 08/03/2008, hazaba icyumweru cyahariwe ibikorwa bijyanye n’imyiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Inzego zose, kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu, muri za Minisiteri, mu bigo byose bikorera mu gihugu, byaba ibya Leta n’ibyigenga, zisabwe kwitabira iyi gahunda.

c) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri raporo ijyanye n’itoranywa ry’Isosiyeti izafatanya na GoR na RIG mu mushinga wo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi angana na 100MW.

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda,
Gutera Imbere Ishorama, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari isosiyeti ikomeye yo mu Bwongereza yitwa Marks & Spencer yatangiye kugurisha ikawa y’u Rwanda ku itariki ya 04 Gashyantare 2008. Kubera iryo soko, abahinzi ba kawa basabwe kongera umusaruro wa kawa mu bwinshi no mu bwiza.

e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri inzego za gahunda y’ikusanyabitekerezo kuri “East African Political Federation”.

   Gutangiza ku mugaragaro iyo gahunda  bizaba ku itariki ya 03 Werurwe 2008.

Kigali, kuwa 20/02/2008

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent