ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 20 KAMENA   2008


 

Kuwa gatanu tariki ya 20 Kamena 2008, Inama y’Abaminisitiri yarateranye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  KAGAME Paul.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11 Kamena 2008, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cyitwa “Rwanda Development Board (RDB) » gihuza Ibigo bimwe na bimwe bifite uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

- Iteka rya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda rigena amafaranga asabwa kugira ngo Koperative ihabwe icyemezo cy’ubuzimagatozi, ayo mafaranga ni 1200;

- Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza agenga igenzura n’ubugenzuzi bwite mu Butegetsi bwa Leta. 

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko :

- Umushinga w’Itegeko rivugurura ingengo y’imari y’umwaka wa 2008;

- Umushinga w’Itegeko rigenga igenzura ry’itumanaho hakoreshejwe Ikoranabuhanga.

5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2008, irayemeza.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

- Politiki y’Uburezi bwa Tekiniki n’Imyuga;

- Politiki y’Uburezi Bwihariye budaheza;

- Politiki y’Uburezi bw’Umwana w’Umukobwa.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

- Imiterere y’inzego z’imirimo za Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya  Jenoside;
 
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bakuru bo mu Ngabo z’Igihugu :

- Lt. Col MURASIRA Albert yahawe ipeti rya Colonel

- Maj. GISHAIJA Joseph yahawe ipeti rya Lt. Colonel

- Maj. HODALI Jonhson yahawe ipeti rya Lt. Colonel

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, uwo ni Cpt. Anatole NSABIMANA.

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, abo ni 2Lt. Floribert GATERA, 2Lt. Gratien KANIMBA na 2Lt. Peter RUDAHUNGA.

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho “Military Assistant” wa “Defense Liaison Officer” muri EAC uwo ni Lt. KAYIJUKA Frank.

10) Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena imyambaro, amapeti      n’ibiranga abagize Polisi y’Igihugu.

11) Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize inama y’Ubutegetsi ya :

  • ORINFOR :

    - MBARAGA Paul, perezida
    - ZIMURINDA Henriette, visi perezida
    - MUJAWAYEZU Prisca
    - KALIBATA Anaclet    
    - MBABAZI Rosemary
    - HABUMUKIZA Joseph
    - NKUBITO Bakuramutsa
                                             
  • HCP :

    - Padiri NKUSI Pierre Claver
    - KABAGAMBE Ignatius
    - NKURUNZIZA Innocent
3) Inama y’Abaminisitiri imaze kugezwaho raporo ku migendekere y’imishyikirano na “ContourGrobal” ku mushinga wo kubyaza gazi metani MW 100 yemeje ko Guverinoma isinyana amasezerano n’iyo sosiyete.

14) Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:
 

  • Abacamanza muri EAC :
    - BUSINGYE Johnston
- KAYITESI Rusera Emilie
  • Umuyobozi Mukuru w’Urwego rwa Diaspora muri MINAFFET : MASOZERA Robert

Umuyobozi wa CDF : NKUNDA Laetitia

  • Umunyamabanga Mukuru muri MINAGRI : RUZINDAZA Ernes
  • Umunyamabanga Mukuru muri MINEAC : GASANA Charles
  • Umuyobozi Mukuru muri Fonds de Garantie Automobile : NDASHIMYE Bernardin

15) Mu bindi

a) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- ku itariki ya 05/07/2008 ari umunsi mpuzamahanga w’amakoperative  uzizihizwa ku nshuro ya 14 ku rwego rw’isi. Mu Rwanda uzizihizwa ku nshuro ya 4 hakazaba ikiganiro mbwirwaruhame ku itariki ya 13/07/2008, kizaba kirimo abahagarariye amakoperative.

Insanganyamatsiko ni : uruhare rw’amakoperative mu kongera umusaruro kugira ngo ducyemure ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isi.

- Yibukije ko  i Kigali ku matariki ya 26-28/06/2008. hazabera Inama mpuzamahanga ku ishoramari mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, amenyesha Inama y’Abaminisitiri ko abazakitabira bazatangira kwiyandikisha ku wa mbere tariki ya 23/06/2008.

 

b) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igikorwa cyo gufata amafoto y’ubutaka uhereye mu kirere (Photo Aerienne), azafasha gukora igishushanyombonera cy’ubutaka mu Rwanda (Master Plan) no kwandikisha ubutaka bw’abaturage cyatangiye.

c) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo kwerekana ko guhindura imyumvire n’imitekerereze bizatuvana mu bukene, ku itariki ya 11/07/2008 kuri sitade Ntoya y’i Remera, hazerekanwa abanyarwanda baherutse kuva mu bukene babikesha ubudehe.

Ibyo bizabera rimwe no gutangiza ku mugaragaro igikorwa cy’abaturage cyo kwirindira umutekano kiswe community policing.

d) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibidukikije, Amazi na Mine muri MINITERE yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu marushanywa y’imishinga yose ya Banki y’Isi muri Afurika, 2 yo mu Rwanda yabonye igihembo kiswe „African Regional Award Excellence; iyo ni:

- Multisector Aids Project (MAP)
- Rural Water and Sanitation Project

e) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri MINAGRI yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
  • Ku ma tariki ya 24-28/08/2008 mu Rwanda hazabera amarushanwa y’amakawa meza ya CUP OF EXCELLENCE, azitabirwa n’inzobere mu by’amakawa meza (specialty coffee) ziturutse mu bihugu bitandutanye ku isi.
  • Ku matariki ya 12-14/02/2009 i Kigali hazabera inama ya 6 y’abanyamuryango b’ishyirahamwe rya Afurika y’Iburasirazuba ritunganya kawa „Eastern African Fine Coffees Association“.
  • Foromaje y’u Rwanda ikorerwa mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru yabonye umwanya wa 4 mu marushanwa mpuzamahanga yabereye muri Jersey Island ku matariki ya 16-22/05/2008, ku bihugu 26 byayajemo.

 

 Minisitiri muri Primature ushinzwe
Imirimo  y’Inama y’Abaminisitiri

Dr. MURIGANDE Charles