ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  20 UKWAKIRA    2004


 

None ku wa gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2004, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza ibyari ku murongo w'ibyigwa, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.       Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 13/10/2004, imaze kuyikorera ubugororangingo.

 

2.       Inama y’Abaminisitiri yasuzumye umushinga w’itegeko ryerekeye kurengera ubusugire bw’ibihangano mu rwego rw’inganda /Projet de loi relative à la protection de la propriété  industrielle au Rwanda/Draft law on the protection of industrial property in Rwanda, isaba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative kuwunoza.

 

3.       Inama y’Abaminisitiri  yasuzumye inyandiko ya Politiki y’ubuhinzi/Politique Agricole/Agricultural Policy  irayemeza, ariko isaba ko ingamba zijyana nayo zinonosorwa.

 

4.       Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko yerekeye uburyo bwo guteza imbere igihingwa cy’icyayi n’icya kawa mu Rwanda.

 

5.       Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko yerekeranye n’uburyo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yiga amadosiye yerekeranye n’ibihugu byandika bisaba gushyigikirwa mu myanya itandukanye mu miryango mpuzamahanga.

 

6.       Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryerekeye ifunga kandi rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo ya za Gereza.

 

7.       Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura iteka rya Minisitiri w’Intebe n°84/03 ryo ku wa 23/12/2002 rishyiraho abagize Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Rusange cya Leta Gitsura Amajyambere y’Uturere, Imijyi n’Umujyi wa Kigali kandi rikagena umubare wabo, manda n’ibyo bagomba kuba bujuje.

 

8.       Mu bindi:

 

a) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari ibikorwa by’ubwicanyi bimaze iminsi bibera mu Turere dutandukanye, bikorwa n’abantu bagifite ingangabitekerezo ya jenoside.

 

Inama y’Abaminisitiri yasabye inzego z’ubutabera kwihutisha irangiza ry’imanza  cyane cyane izirebana no kwica abacitse ku icumu, abatanga buhamya n’abafata abana ku ngufu, kugirango bahanwe uko bikwiye kandi bibere bose urugero.

 

b) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26/10/2004 i Kigali hazateranira Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ihuza ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

 

c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko, Ishuri  ryigisha ubutegetsi no gucunga umutungo (RIAM) rigiye gufatanya n’Ishuri ryigisha ubutegetsi no gucunga umutungo (ENAP) ryo muri Québec, mu gutangiza gahunda yo kwigisha inyigisho zitanga impamyabushobozi ihanitse mu by’ubutegetsi no gucunga umutungo.

 

 

.

Kigali, ku wa 20/10/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.