ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  20 UKUBOZA      2004


 

 

None ku wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2004, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 15/12/2004, imaze kubikorera ubugororangingo.

 

2.       Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inyandiko yerekeranye n’igikorwa cyo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi KORA-KALISIMBI, yemeza ko TERRACOM ariyo izawubaka, ikazagirana amasezerano na Leta.

 

3.       Inama y’Abaminisitiri yasuzumye umushinga wo kubaka icyambu  cyo ku butaka cya ISAKA (Dry Port)  muri Tanzania ; uwo mushinga uri mu kibanza gifite ubuso bwa 17,5 ha, Leta ya Tanzania yahaye u Rwanda.

 

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Leta itanga amafaranga yo kukizitira. 

 

4.       Inama y’Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku myanzuro y’isuzuma -due diligence – ryakozwe kuri «Dane Associates» mu rwego rw’amasezerano Leta y’u Rwanda yagirana nayo, yerekeye kubyaza amashanyarazi umwuka wa «methane gas/gaz méthane» wo mu Kiyaga cya Kivu, yemeza ko Leta izagirana amasezerano n’iyo sosiyete, ari uko yemeye gufatanya na Wartsila na Ludan zizwiho ubushobozi mu rwego rwa tekinoloji. Yemeje kandi ko ibyerekeye amategeko agenga iyo kontaro anonosorwa, hakanashakwa amafaranga yo kubishyira mu bikorwa.

 

5.      Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inyandiko ku ivugururwa ry’igiciro cy’amashanyarazi kugira ngo kijyane n’igihe turimo, yemeza ko igiciro kiriho ubu kizazamuka guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2005, n’uko hazashyirwaho ibiciro by’amashanyarazi bitandukanye, hakurikijwe abafatabuguzi n’ubushobozi bwabo.

Inama y’Abaminisititi ikaba isaba Abanyarwanda kumva impamvu zabyo.

 

6.      Inama y’Abaminisitiri yagejejweho inyandiko (progress report) ijyanye n’aho ibyo kwegurira RWANDATEL abikorera ku giti cyabo bigeze, yemeza ko TERRACOM ariyo yabaye iya mbere mu kugaragaza ubushobozi muri tekinoloji (meilleur soumissionnaire/preferred  bidder).

 

Hazakurikiraho kumvikana nayo ku mafaranga izatanga mbere yo gushyira umukono ku masezerano yazagirana na Leta.

 

7.      Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inyandiko ijyanye n’ibyagezweho mu isuzumamikorere ry’abakozi bo mu Ntara, irayemeza.

 

8.      Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko y’ingengo y’imari ikenewe n’intumwa z’u Rwanda muri «Joint Verification Mechanism» u Rwanda ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

 

9.      Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri ashyiraho :

 

         -  Abanditsi b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, 

         -  Abanditsi b’Urukiko rwa Gisirikare,

         -  Abagenzacyaha ba Gisirikare.

 

10.    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana RUVEBANA Antoine aba «Attaché Commercial» muri Ambasade y’u Rwanda i Genève, mu Busuwisi, akazakurikirana by’umwihariko imirimo y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi-W.T.O/O.M.C

 

 

11.    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madame KAYITESI Zaïnabo aba umukandida w’u Rwanda muri Komisiyo ya LONI ishinzwe Uburenganzira bwa muntu (Haut Commissariat des Nations Unies aux Droits de l’Homme/Hight Commission for Human Rights) ikorera i Genève mu Busuwisi. Uwo mwanya ubangikana n’indi mirimo uwatowe asanzwe akora.

 

12.     Mu bindi:

 

a) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri iby’ubutumwa yari avuyemo mu Kirwa cya Maurice mu Nama y’Abaminisitiri ba Afurika basuzumye raporo yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubwicanyi bujyana nabyo.

 

b) Minisitiri w’Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibikubiye mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryerekeye bamwe mu bayobozi, abarimu n’abandi bakozi bo mu mashuri yisumbuye bari bavuzweho ibyaha binyuranye by’amacakubiri, gusambanya abanyeshuri n’indi myitwarire mibi, hakaza kugaragara ko nta bimenyetso bifatika bibahama,  bakazahabwa amabaruwa abahesha uburenganzira bwo gusubira ku kazi kabo cyangwa gusubira mu mashuri.

 

c) Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yageje ku Nama y’Abaminisitiri raporo y’ubutumwa yagiyemo mu gihugu cy’Ubwongereza -  muri World Travel Market -, kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 11/11/2004.

 

 

 

Kigali, ku wa 20/12/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.