ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 22 KAMENA   2005


 

None kuwa gatatu tariki ya 22 Kamena 2005, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku matariki ya 25/05/2005 na 09/06/2005, imaze kubikorera ubugororangingo.

2.  Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rishyiraho Ofisi ya Jewoloji na Mine mu Rwanda.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko ritunganya imiterere n'imikorere bya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje:

-  Iteka rya Perezida rishyiraho amategeko rusange agenga uburezi mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye ;

-  Iteka rya Perezida rishyiraho amategeko yihariye agenga amashuri y'abafatanya na Leta ku bw'amasezerano.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana Moustapha SOUMARE ahagararira ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ritsura Amajyambere mu Rwanda (PNUD/UNDP).

6. Inama y'Abaminisitiri yashyizeho Komite y'Igihugu ishinzwe kwiga iby'imiryango mpuzamahanga u Rwanda rwajyamo/Comité National sur l'Intégration Régionale/National Committee on Regional Integration igizwe na :

-  Amb. SEZIBERA Richard, perezida ;

-  Bwana NSENGIYUMVA Justin ;

-  Madamu BAINE Mary ;

-  Bwana NTAGANDA Manasseh ;

-  Bwana MUKAMA Augustin ;

-  Bwana MUGISHA Richard.

7. Inama y'Abaminisitiri yashyizeho abagize itsinda (Task force) rishinzwe ibya Jewoloji na Mine, abo ni:

-  Prof. BIRYABAREMA Mike, umuhuzabikorwa;

-  Prof. NKANIKA Prosper;

-  Bwana RWANGA Charles;

-  Bwana HABIYAMBERE Clément;

-  Madamu NKUNDA Laetitia.

8. Inama y'Abaminisitiri yashinze imirimo abayobozi ku buryo bukurikira :

-  Bwana BENIMANA Louis, Umuyobozi Mukuru wa MAGERWA;

-  Bwana MUSABEYEZU Narcisse, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n'Ubushakashatsi;

-  Bwana GATWABUYENGE Vincent, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine;

-  Bwana SHEM J. OCHUODHO, Umuyobozi Mukuru wa RITA;

-  Madamu KAMANZI Claire, Umunyamabanga wa Mbere akaba anashinzwe iby'ubucuruzi muri Ambasade y'u Rwanda i Genève mu Busuwisi.

9. Mu bindi :

-  Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n'Amakoperative yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:

-  ku itariki ya 25 Kamena 2005 hazabaho umuhango wo kwita amazina ingagi;

-  imurikagurisha ribera mu Buyapani rigenda neza, umunsi wahariwe u Rwanda ukaba waritabiriwe n'abantu benshi.

-  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w'impunzi uzizihizwa ku itariki 24 Kamena 2005.

- Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku matariki ya 23 na 24 Kamena 2005 mu Cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko hazabera Inama y'Abagore iziga ku ruhare rw'umunyarwandakazi muri gahunda z'Igihugu.

-  Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'urugendo avuyemo muri Libiya mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe y'Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo iby'abinjira n'abasohoka.

-  Minisitiri w'Ingabo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko inzu nshya ya Minisiteri y'Ingabo yuzuye, izatahwa ku mugaragaro ku itariki ya 01/07/2005.

- Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yagejeje ku Nama y'Abaminisitiri gahunda y'imurika ry'ikoranabuhanga 2005 mu by'ubuhinzi n'ubworozi ribera ku Mulindi wa Kabuga.

Yayimenyesheje kandi iby'indwara y'uburenge yateye mu Ntara y'Umutara n'ingamba zafashwe zo kuburwanya.

- Minisitiri w'Ubutabera yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 28/06/2005 hazatangizwa ku mugaragaro igazeti isesengura ibyerekeye amategeko mu Rwanda.

-  Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku matariki ya 1-3/07/2005 hazabaho ihuriro (convention) ry'Abanyarwanda baba muri Amerika i Houston muri Leta ya Texas.

-  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'indwara y'urutoki yitwa “Kirabiranya” mu Ntara ya Gisenyi (Banana bacterial wilt/dessèchement bactériologique de la banane) n'uburyo bwo kuyirwanya.

-  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta, Amahugurwa n'Umurimo ushinzwe Amahugurwa n'Umurimo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'urugendo avuyemo i Genève mu Busuwisi, mu Nama Mpuzamahanga y'Umurimo ya 23.

- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko itariki ya 11 Nyakanga 2005 ari umunsi mpuzamahanga w'abaturage(World Population Day/Journée Internationale de la Population).

 

Kigali, kuwa 22/06/2005.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.