ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 24 GICURASI    2006


 

None kuwa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2006, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira :

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 19/05/2006 imaze kubikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho aho ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari/ budget execution y'igihembwe cya mbere cy'umwaka 2006, by'umwihariko ku birebana n'ingengo y'imari y'iterambere (development budget) rigeze n'ibijyanye no guha ingengo y'imari uturere kugira ngo hashyirwe mu bikorwa gahunda ya 2006. Isaba ko ibitarakozwe mu gihembwe cya mbere byihutishwa mu gihembwe cya kabiri.

3. Inama y'Abaminisitiri yatanze ibitekerezo byo kongera mu mishinga y'amategeko ibiri : Umushinga w'Itegeko rigenga amasoko ya Leta, n'uw'Itegeko ryerekeye ishyirwaho n'imikorere by'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imitunganyirize y'amasoko ya Leta/Draft Law establishing the public Procurement Regulatory Authority/Projet de Loi portant création et fonctionnement de l'Office National de Régulation des Marchés Publics, iri mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibyo bitekerezo birareba cyane cyane inshingano z'icyo kigo n'indimi zizakoreshwa mu isuzuma n'itangwa ry'amasoko ya Leta.

4. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ib igomba gukorwa mu rwego rwo guteza imbere inganda zitonora kawa/washing stations/stations de lavage no gukemura ibibazo byazo, birimo cyane cyane iby'amazi, imihanda n'ingufu z'amashanyarazi.

Yemeje ko ibyo bibazo byatangira gukemurwa hakoreshejwe amafaranga ahari mu gihe andi agishakwa.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by'imishinga ya Taransiporo muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo/Transport Programmes and Projects Management Cell/Cellule de Gestion des Programmes et Projets de Transports .

6. Inama y'Abaminisitiri yashyigikiye umushinga wo kugeza telefone zigendanwa ku baturarwanda benshi, isaba ko Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) n'Abikorera ku giti cyabo, bawushyirwa mu bikorwa.

7. Inama y'Abaminisitiri yashyigikiye umushinga wo kugeza ku baturarwanda benshi amashyiga azigama ibicanwa, isaba ko wihutishwa, ukaba warangiye mu gihe kitarenze umwaka umwe.

8. Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri riha MTN Rwandacell uruhushya rwo gucuruza serivisi za telefone zitagendanwa (fixed network telecommunication licence/licence de téléphonie fixe).

9. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Madamu AKAMANZI Claire aba Umuyobozi Wungirije wa RIEPA, ushinzwe ishoramari.

10. Mu bindi:

-  Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Igihugu cya Koreya y'Amajyepfo azasura u Rwanda mu mpera z'iki cyumweru.

-  Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko hari indwara y'Uburenge yateye mu karere ka Nyagatare n'aka Nyabihu, imusaba gufata ingamba zo kuyirwanya.

-  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 30/05/2006 hazaba inama ishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi n'ubushobozi/National Decentralisation Steering Committee/Comité National de Pilotage de la Décentra-lisation.

-  Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry'Umuryango n'iry'Uburinganire yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2006 hari inama izahuza abagore, urubyiruko n'imiryango itegamiye kuri Leta (Société Civile/Civil Society) baturuka mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

-  Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Itorero ry'Igihugu – Urukerereza- n'abagore bakora ubukorikori, batumiwe mu gihugu cy'Ubuholandi mu kwezi gutaha kwa gatandatu 2006.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwereranye yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'inama aherutsemo mu gihugu cya Kenya n'icy'Uburundi zerekeye ubutwererane w'u Rwanda n'ibyo bihugu.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenemigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamibambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'inama aherutsemo mu gihugu cya Nigeriya kuri gahunda z'ibikorwa by'iterambere bishingiye ku burezi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutaka n'Ibidukikije muri MINITERE yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 31/05/2006 kugeza ku ya 05/06/2006 ari icyumweru cyo kwita ku bidukikije. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka yatanzwe na UNEP ni “ Uturere twagundutse (tw'izuba ryinshi) two guhindurwa ubutayu/ Ne désertez pas les terres arides/Don't desert dry lands ”. Umuhango wo gutangiza no gusoza icyo cyumweru mu rwego rw'Igihugu uzabera mu Ntara y'Iburasirazuba.

Yayimenyesheje kandi ko Bwana HAMA ARBA DIALLO, Umunyamabanga Nyubahiriza Tegeko w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe kurwanya Ubutayu/ UN Convention to combat desertification /Convention des Nations Unies pour Combattre la Désertification (UNCCD) azasura u Rwanda kuva ku itariki ya 11 kugeza ku itariki ya 14/06/2006.

-  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko mu mashuri amwe n'amwe yo mu Ntara y'Amajyepfo hari ikibazo cy'ihahamuka ry'Abanyeshuri; Inama y'Abaminisitiri yashyizeho akanama k'Abaminisitiri ko gusuzuma impamvu zibitera no kuzishakira umuti.

 

 

Kigali, kuw24/05/2006

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.