ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 25 NYAKANGA   2007


 

 

None kuwa gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2007, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 27 Kamena 2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n°14/2004 ryo kuwa 26/05/2004 rishyiraho amategeko rusange yerekeye ibigo bya Leta nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri riha ububasha bw’ubugenzacyaha abakozi bakora mu bidukikije barimo:

- Dr. MUKANKOMEJE Rose;
- MASHINGA Theobald;
- DUSABEYEZU Sebastien;
- RWIGAMBA Molly;
- MPAMBARA Aimée;
- KABERA Juliet;
- GASHUGI Innocent;
- MINANI Jean Marie Vianney;
- TUSHABE Rachael;
- MUSONI Jacqueline;
- DUHUZE Remy Norbert.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kuvana abana b’inzererezi mu muhanda no kubasubiza mu buzima busanzwe.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga agamije kurandura ivangura iryo ariryo ryose rikorerwa abagore.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Ibigo Ngororamuco by’abana;

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena Imiterere n’Imikorere y’Ibigo Ngororamuco by’abana;

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryirukana burundu Ofisiye wisumbuye wa Polisi y’Igihugu n’Iteka rya Minisitiri ryirukana Su-Ofisiye n’umupolisi muto muri Polisi y’Igihugu. Abo ni:

- SUPT MUHABWA Célestin;
- CPL MUTUYEYEZU Innocent;
- PC MURAYIRE Damascène.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko MINECOFIN isinyana na TERRACOM amasezerano yemerera Leta y’u Rwanda gusubirana RWANDATEL no kugura imigabane yose ya TERRACOM.

10. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

- Lt. Col GASHUMBA Patrick: Defence and Military Attaché i Beijing- China;
- KANAMUGIRE Makuza Aloys: DG SINELAC;
- KAYITANKORE Claude: Umuyobozi Wungirije wa EGL;
- Mr. CHEGE MATHU Robert : Executive Director wa Capital Markets Advisory Council (CMAC).

11. Mu bindi

a) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu nama iherutse kubera Accra yakoreshejwe na KEMILINKS ICT African Awards 2007, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahawe igihembo kigenewe Umukuru w’Igihugu warushije abandi guteza imbere ICT naho Igihugu cy’u Rwanda gihabwa igihembo mu byerekeye ICT Framework.

b) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali hazabera inama ya 16 ya ICAO, kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 9 Ugushyingo 2007.

c) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 4 Kanama 2007 ari umunsi w’umusoreshwa.

d) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali ku itariki ya 26/07/2007 hazateranira inama ya Afurika Yunze Ubumwe izahuza Abaminisitiri bashinzwe ubutwererane bw’Uturere.

e) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali muri SFB kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30 Nyakanga 2007 hazabera imurikamenyesha mu rwego rw’uburezi rizahuza u Rwanda na Uganda.

f) Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 11/08/2007 hazatahwa ku mugaragaro icyicaro gikuru cya ZIGAMA CSS.

g) Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry’Umuryango n’iry’Uburinganire yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 30 Nyakanga 2007 i Kigali hazateranira inama nkuru ya 3 y’abana.

h) Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 Nyakanga I Kigali hazabera inama ya Tripartitie izahuza u Rwanda, Uganda na HCR ku kibazo cy’abanyarwanda bari muri Uganda.

i) Umunyamabanga wa Leta muri MINITERE ushinzwe Amazi na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- Mu Karere ka Muhanga hashyizwe uruganda rw’ikitegererezo rukora amategura atwikishwa nyiramugengeri;

- Ku itariki ya 26 Nyakanga 2007 mu Karere ka Nyabihu hazatahwa umuyoboro w’amazi watewemo inkunga na UNICEF;

- Ku itariki ya 27 Nyakanga 2007 mu Turere twa Musanze na Burera hazatahwa umuyoboro w’amazi, nawo watewemo inkunga na UNICEF.

j) Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe Kurwanya SIDA n’Izindi Ndwara z’Ibyorezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igikorwa cyo gutera mu ngo imiti yica imibu itera malariya mu rwego rwo kurwanya iyo ndwara kizaba mu ntangiriro y’ukwezi kwa Kanama kigahera mu Mujyi wa Kigali.

k) Umunyamabanga wa Leta muri MIFOTRA ushinzwe Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 30/07/2007 i Kigali hazabera inama ku buzima n’umutekano w’abakozi mu kazi.

 

Kigali, kuwa 25/07/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent