ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 25 UKWAKIRA    2006


 
None kuwa gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2006, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri byo ku itariki ya 11/10/2006 imaze kubikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yemeje inyandiko yerekeranye no korohereza ingendo abakozi ;

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje    Umushinga w'itegeko ryerekeye ibaruramari rya Leta ry'umwaka wa 2005 /2005 Financial Bill ;

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje uburyo bwo kubara amafaranga agenerwa Uturere kugira ngo dushobore gushyira mu bikorwa inshingano zatwo (Formula for allocation of block transfers);

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Ibigo bikurikira byegurirwa abikorera ku giciro bumvikanyeho na Leta :

-  Ikigo cy'icyahoze ari umushinga wo gutunganya Ishwagara na Nyiramugengeri (PPCT- Ex-Ruhengeri) : Entreprise NEMEYABAHIZI J. Baptiste ;

-  Guest House Urumuri iri mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru: Bwana NSEKUYE Jacques.

-  Ibarizo rya Wisumo riri mu Ntara y'Iburengerazuba: Bwana NYAGAHENE Pascal; ariko akabanza kubahiriza ibisabwa mu rwego rw'ibidukikije.

-  Ikigo cy'icyahoze ari umushinga w'uburobyi wo ku Kibuye : Société ya MUGARURA Alexis, ariko akabanza kubahiriza ibisabwa mu rwego rw'ibidukikije n'imitunganyirize y'umujyi.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje Umushinga w'itegeko rishyiraho Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi bw'Indabyo, Imboga n'Imbuto (RHODA).

7. Inama y'Abaminisitiri yemeje amateka akurikira ajyanye no gucunga amadosiye y'Abapolisi:

-  Iteka rya Perezida ryirukana burundu umupolisi umwe (01) uri mu rwego rw'aba Ofisiye bisumbuye.

-  Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryirukana burundu ba Ofisiye bato batanu (05).

-  Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba su-Offisiye n'abapolisi bato mirongo irindwi (70).

-  Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy'izabukuru su-ofisiye umwe (01) n'umupolisi umwe (01).

8. Inama y'Abaminisitiri yemeje  Iteka rya Perezida rigena imishahara y'abapolisi.

9. Inama y'Abaminisitiri yemeje  Imbonerahamwe y'inzego z'imirimo zivuguruye za MINECOFIN na MINALOC.

10.  Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abashinjacyaha ku buryo bukurikira :

a) Abashinjacyaha bafite ububasha mu gihugu hose :

-  MUKAGASHUGI Agnès

-  KARIWABO BIGIRUWENDA Denis

-  HABINEZA J.Damascène

-  NGARAMBE Raphaël

-  NKUSI Augustin

-  MUTAYOBA Alphonse

b) Abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye :

- UWANZIGA Lydia

- MWANANGU Alexis

- HABARUREMA J.Pierre

c) Abashinjacyaha ku rwego rw'ibanze :

-  RUGANZA BIN Seba

-  HABIMANA Innocent

-  NKUBITO Emmanuel

-  NZEYIMANA Justin

-  MUKANKUSI Béata

-  BIRABONEYE Prudence

11.  Inama y'Abaminisitiri yemeje amabwiriza ya Minisitiri w'Ubutabera ku myandikire y'amategeko n'ingamba zo kuyashyira mu bikorwa.

12.  Ishingiye ku masezerano y'agateganyo “Prime Holdings” yagiranye na Serena Hotels , Inama y'Abaminisitiri yemeje ko hategurwa amasezerano ya burundu ya “Lease” kuri Intercontinental Hotel na Kivu Sun Hotel mu gihe cy'imyaka 30.

13. Inama y'Abaminisitiri yemeje :

-  Iteka rya Minisitiri ryimura ku mpamvu z'inyungu rusange ry'ibikorwa biri mu kibanza n° 4340 kiri ku Muhima mu mujyi wa Kigali harimo inzu y'igorofa n'izindi nyubako.

-  Iteka rya Perezida ryemeza gahunda y'iyimurwa ry'ibikorwa ku mpamvu z'inyungu rusange ry'ibikorwa biri mu kibanza n° 4340 kiri ku Muhima mu mujyi wa Kigali harimo inzu y'igorofa n'izindi nyubako.

14.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana MUSEMAKWELI David aba “Executive Director” wa “Rwanda Gouvernance Advisory Council”.

15. Mu bindi :

-  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri uko urugendo aherutsemo mu Gihugu cy'Afurika y'Epfo rwagenze.

-  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko i Kigali hari inama izahuza Abanyamabanga Bakuru baturutse mu bihugu 16 by'Afurika muri za Minisiteri zishinzwe Imari n'izishinzwe Ubutegetsi bw'Igihugu kuva kuri 31/10/2006 kugeza kuri 2/11/2006.

-  Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 7/11/2006 hazaba Umunsi Nyafurika w'Itangazamakuru.

-  Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry'Umuryango n'iry'Uburinganire yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuwa 29/10/2006 hazaba Umunsi Upuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro; ku rwego rw'Igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Ruhango.

-  Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n'Amakoperative yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko :

•  hari uruzinduko rw'intumwa zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zishinzwe ubucuruzi zizaza mu Rwanda kuva ku tariki ya 31/10/2006 kugeza kuya 04/11/2006.

•  BRALIRWA yaguye uruganda rwayo mu Karere ka Rubavu, umuhango wo gutaha icyo gikorwa uzaba kuwa gatanu tariki ya 27/10/2006.

•  Kuri iyo tariki kandi ya 27/10/2006 abanyemari bo muri Kenya n'abo mu Rwanda bazashinga ishyirahamwe ribahuza : RWANDA-KENYA BUSINESS ASSOCIATION.

-  Minisitiri w'Ubutabera yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri aho ibiganiro mpaka ku ivanwaho ry'igihano cyo kwicwa kigeze; Inama y'Abaminisitiri isaba Abaminisitiri n'Abanyamabanga ba Leta kubikomereza mu Turere.

-  Minisitiri w'Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri aho gahunda yo gutera ibiti mu gihugu igeze.

-  Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ubumenyi, Ubushakashatsi n'Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Jacques Dangermond, Perezida wa ESRI (Environment System Research Institute), kompanyi ya mbere ku isi muri GIS (Geographic Information System), ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa 22/10/2006 kugera kuwa 23/10/2006.

-  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe kurwanya SIDA n'izindi ndwara z'ibyorezo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri aho ivugurura ry'Imikorere y'Ibitaro byitiriwe Umwami Fayçal igeze.

 

 

Kigali, kuwa 25/10/2006

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.