ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 27 MATA   2005


 

Ejo kuwa gatatu tariki ya 27 Mata 2005, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 05/04/2005, imaze kubikorera ubugororangingo.

2.  Inama y'Abaminisitiri yasuzume imyanzuro y'imishyikirano hagati y'itsinda ry'Abaminisitiri na « Group BUGESTE » ku byerekeye gukodesha by'igihe kirekire (concession) imirima y'icyayi cya Nshili/-Kivu, isaba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisitiri y'Imari n'Igenamigambi kuzandikira « Group BUGESTE » ibaruwa (lettre d'intention/intent letter) iyemerera kubaka uruganda, gukodesha by'igihe kirekire (concession) imirima y'icyayi no kugura inyubako zihari, amasezerano nyirizina akazanozwa nyuma.

3.  Inama y'Abaminisitiri yemeje :

- Umushinga w'itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigeka Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n'inguzanyo ingana na Miliyoni cumi n'esheshatu n'ibihumbi magana arindwi z'ama DTS (16.700.000 DTS) agenewe umushinga wihutirwa w'isanwa ry'ingomero z'amashanyarazi.

-  Umushinga w'itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega « Nordic Development Fund » angana na Miliyoni eshanu z'amayiro (5.000.000 EURO) nayo agenewe umushinga wihutirwa w'isanwa ry'ingomero z'amashanyarazi.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'itsinda ry'Abaminisitiri basabwe kuboneza imicungire y'umutungo wa Leta ku byerekeranye n'imodoka z'Abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, hakurikijwe ibyasabwe n'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 23/4/2005.

5.  Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'itsinda ry'Abaminisitiri basabwe gusesengura imiterere y'amategeko agenga CAMERWA nk'umuryango udaharanira inyungu (asbl).

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje gahunda n'ingamba byo guteza imbere igihingwa cy'umuceri mu Rwanda (2006-2016).

 7. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko

-  Bwana Alex K. A. KETER ahagararira igihugu cye cya Kenya mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

-  Bwana Polydore KOKONAS ahagararira igihugu cye cy'Ubugereki mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Nairobi

- Bwana Joseph J. RITCHIE ahagararira u Rwanda muri Leta ya Chicago-USA nka Honorary Consul/Consul Honoraire.

8. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana Aimable SEMUKANYA aba Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

9.  Mu bindi

a)  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku Nama y'Abaminisitiri iby'urugendo avuyemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Busuwisi. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonanye na Nyakubahwa Perezida BUSH n'Abayobozi bo mu nzego zinyuranye, urw'uburezi, ikoranabuhanga, ishoramari n'izindi. Kaminuza ya Pacific yamuhaye impamyabushobozi y'ikirenga (Doctorat/PhD Honoris Causa) mu by'amategeko kubera ubuyobozi bwiza bumuranga n'ukuntu yateje igihugu cye cy'u Rwanda imbere nyuma y'amarorerwa ya jenoside.

Inama y'Abaminisitiri yarabyishimiye, imwemerera ko Abanyarwanda bazakomeza kumushyigikira mu bikorwa byiza biteza u Rwanda imbere.

b)  Minisitiri w'Intebe yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'urugendo avuyemo muri Egypte mu nama ya NEPAD no muri Uganda mu nama yasuzumye ibyo kongerera igihe cy'inzibacyuho ubutegetsi buriho ubu mu Burundi.

c)  Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko :

- u Rwanda rwatorewe umwanya wa Visi Perezida w'Inama Nkuru ya Siporo ya Afurika (CSSA) mu gihe cy'imyaka 4 ;

-  ku itariki ya 15/5/2005 i Kigali hazabera umukino wo gusiganwa witwa « Marathon International pour la paix » ;

- ku itariki ya 05/6/2005 ikipi ya Nigeria izahura n'iy'u Rwanda mu mukino w'umupira w'amaguru uzabera i Kigali.

d)  Minisitiri w'Ubutabera yagejeje ku Nama y'Abaminisitiri raporo y'inama avuyemo y'Abaminisitiri b'Ubutabera n'Abashinjacyaha Bakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa COMESA ; iyo nama yabereye Addis-Abeba muri Etiyopiya kuwa 21/4/2005, yatoreye u Rwanda kuba Perezida w'Urugereko rw'Iremezo.

Yanayigejejeho kandi iby'urubanza rwitiriwe « Kibungo » rw'abakurikiranwaho jenoside, uwitwa NZABONIMANA Etienne n'uwitwa NDASHYIKIRWA Samuel, ruteganyijwe kuzaburanishirizwa mu Bubiligi mu kwezi gutaha kwa gatanu 2005.

e)  Minisitiri w'Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n'Ubushakashatsi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 05/5/2005 hazaba inama ku byerekeye politiki nshya y'ubushakashatsi mu by'ubumenyi n'ikoranabuhanga (national policy in science, technology and scientific research for Rwanda).

f)  Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'indwara y'ubutaka mu Ntara zimwe z'u Rwanda n'ingamba zafashwe zo kuyirwanya.

g)  Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko tariki ya 03/5/2005 ari Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwisanzure bw'Itangazamakuru.

h)  Minisitiri w'Ingabo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko abanyeshuri bo mu mashuri ya gisirikari yo mu bihugu bya Nigeria, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazagira urugendo-shuri mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu ku matariki atandukanye.

i) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amahugurwa n'Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta, Amahugurwa n'Umurimo yagejeje ku Nama y'Abaminisitiri raporo y'ubutumwa avuyemo muri Uganda aho yari yagiye kwifatanya n'Abanyarwanda batuye muri Uganda n'Abayobozi banyuranye b'icyo gihugu, mu muhango wo kwibuka no kunamira Abanyarwanda bazize jenoside yo muri 94.

Yanayimenyesheje ko ku itariki ya 28 Mata buri mwaka ari Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuzima n'Umutekano ku murimo.

j) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yagejeje ku Nama y'Abaminisitiri incamake y'amatora yo kuzuza Komite Nyobozi z'Utugari n'Imirenge, Inama Njyanama na Komite Nyobozi z'Uturere, Imijyi n'Umujyi wa Kigali yabaye ku matariki ya 28 na 30/3/2005 no ku ya 18 na 22/4/2005.

Yibukije kandi ko kuwa gatandatu tariki ya 30/4/2005 hari umuganda mu Gihugu hose.

k)  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri :

•  iby'urugendo avuyemo i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho yari yagiye mu nama ihuza Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Rwanda yiga ku bibazo by'umutekano.

•  ko Canada yemeje urutonde rw'ibihugu 25 bizagirana amasezerano y'ubutwererane birimo n'u Rwanda ;

l)  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yasobanuriye Inama y'Abaminisitiri inzira u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rushobore guhanagurirwa imyenda n'Ikigega cy'Imari cy'Isi na Banki y'Isi ; uwo mwenda ungana na miliyari imwe na miliyoni 400 z'amadorari y'Abanyamerika.

 

Kigali, kuwa 27/04/2005.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.