ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA

27  NYAKANGA   2005


 

None kuwa gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2005, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 13/07/2005 imaze kubikorera ubugororangingo.

2. Inama y'Abaminisitiri yemeje :

a) Inyandiko ku ifungurwa ry'agateganyo ry'abagororwa bagera ku bihumbi 36 ; bazatangira gufungurwa kuva ku itariki ya 29/07/2005 bakazahitira mu ngando uretse abarwayi.

b) Iteka rya Minisitiri rishyiraho uburyo ubwenegihugu nyarwanda butangwa n'uko busabwa;

c)  Iteka rya Minisitiri rishyiraho umubare w'amafaranga yishyurwa n'umunyamahanga usaba kuba umunyarwanda;

d)  Iteka rya Minisitiri rishyiraho umubare w'amafaranga igihe hatanzwe ubwenegihugu.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje :

a) « Cabinet paper » yerekeye kwandikisha kuri Site ya Ramsar igishanga cya Rugezi-Bulera-Ruhondo, icyo gishanga kigafatwa nk'ahantu hahehereye hafite akamaro mpuzamahanga.

b) « Cabinet paper » kuri raporo ya mbere y'igihugu yerekeye imihindagurikire y'ibihe, izashyikirizwa Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bidukikije (PNUE/UNEP).

c) « Cabinet paper » yerekeye gushyira agashyamba cyimeza ka Buhanga, kari mu Karere ka Mutobo, Intara ya Ruhengeri mu hantu nyaburanga hakomye mu rwego rwo kubungabunga no guteza imbere ubukerarugendo.

5 . Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena umunsi w'itora n'igihe cyo kwiyamamaza mu itora ryo kuzuza abagize Inteko Ishinga Amategeko.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana KAREKEZI HINO Janvier, umukozi w'Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'Abakozi y'u Rwanda (C.S.R) kubera icyaha gikomeye yakoze mu kazi.

7. Mu bindi:

- Inama y'Abaminisitiri yishimiye ko umwe mu Bagize Guverinoma y'u Rwanda, Bwana Donald KABERUKA, yagiriwe icyizere agatorerwa kuba Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB/BAD), imwifuriza ishya n'ihirwe mu mirimo agiye gutangira.

- Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku matariki ya 03-04/11/2005 i Kigali hateganyijwe kuzabera inama y'Abaminisitiri bo mu bihugu bya Afurika Yunze Ubumwe bafite Ubworozi mu nshingano zabo.

- Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiiri ko kuwa :

->  05/08/2005 ari umunsi w'Umuganura ;

->  08/09/2005 ari umunsi w'umuco, ukazasoza icyumweru cyahariwe umuco.

- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko muri rusange umusaruro wo mu buhinzi muri aya mezi (saison B) ushimishije.

- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Bwana Jeffrey Sachs, Umujyanama Wihariye w'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Kofi Annan, aje mu ruzinduko gufatanya na Leta y'u Rwanda gushyiraho ingamba zo gushyira mu bikorwa umushinga wa « Millennium Development Goals ».

- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine ushinzwe Amazi na Mine yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku wa mbere itariki ya 01/08/2005 hazaba umuhango wo gutaha igikorwa cy'umuyoboro w'amazi i Mukingi mu Karere ka Ntenyo.

 

 

Kigali, kuwa 27/07/2005.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.