ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  27 UKWAKIRA    2004


 

 

None ku wa gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2004, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

 

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

 

1.      Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 20/10/2004, imaze kubikorera ubugororangingo.

 

2.      Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka agena imiterere n’inshingano by’inzego z’imirimo n’imbonerahamwe y’ibyavuye mu gikorwa cy’ivugurura mu Butegetsi Bwite bwa Leta. 

 

3.       Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Umushinjacyaha w’Intara ya Kigali Ngari, Bwana AGABA Stephen, kuba ahagaritse akazi kubera impamvu ze bwite.

 

4.       Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ku wa gatanu tariki ya 12/11/2004 mu Rwanda hose hazaba umunsi wo gutera ibiti.

 

 5.       Mu bindi:

 

a) Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 7/11/2004 ari Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

 

b)  Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 31 Ukwakira kugeza ku itariki ya 30 Ugushyingo 2004 hazaba iserukiramuco (Festival) ry’urubyiruko mu Rwanda.

 

c)  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe Kurwanya SIDA n’Izindi Ndwara z’Ibyorezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa 4 tariki ya 04/11/2004 muri Hotel Intercontinental hazaba inama izahuza inzego Nkuru za Leta n’izitegamiye kuri Leta ku Ndwara ya SIDA.

 

Iyi nama igamije kuvugurura no kongera imbaraga muri porogaramu zo kurwanya SIDA.

 

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri  ko igikorwa kijyanye no gutangiza umwaka wa 2005 wagizwe umwaka mpuzamahanga w’inguzanyo ziciriritse, u Rwanda ruzagitangiza ku itariki ya 12/11/2004 aho kuba ku itariki ya 02/11/2004 yari yavuzwe mbere.

 

e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ushinzwe Ingufu n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri  ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2004 hari Abanyamakuru bazaza mu Rwanda kureba intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu rwego rw’ikoranabuhanga mu itumanaho.

 

 

 

Kigali, ku wa 27/10/2004.

 

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

 

Prof. NKUSI Laurent.