ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 28 MUTARAMA    2008


 

None kuwa mbere tariki ya 28 Mutarama 2008, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 18 Mutarama 2008, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri  yemeje :

- Iteka rya Perezida rigena imikorere y’Inama y’Abaminisitiri,  Abayigize n’uko ibyemezo bifatwa (Cabinet  
   Process);

- Imiterere mishya y’inzego z’imirimo muri Perezidansi ya Repubulika no muri Primature.

3. Inama y’Abaminisitiri  yemeje Iteka rya Perezida rigena urutonde rw’amahôro mu Turere n’ibipimo byayo.

4. Inama y’Abaminisitiri  yemeje inyandiko igaragaza „position“ y’u Rwanda ku ngingo zitandukanye mu mishyikirano na « EAC Common Market Protocol », kandi ishyiraho ikipe y’impuguke zizahagararira u Rwanda muri iyo mishyikirano.

5. Inama y’Abaminisitiri  yemeje ko Iposita ihanagurirwa umwenda wa IDA uyibarwaho ungana na 4.576.200,86DTS ahwanye na 3.889.036.250FRW ;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena uburyo uwamugariye ku rugamba utishoboye yoroherezwa mu ngendo zo mu gihugu.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko isosiyete y’abashoramari « Dubai World Holdings Limited »  isonerwa imisoro irebana n’inyungu za sosiyete no gutumiza ibintu mu mahanga nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 19 y’itegeko n° 26/2005 ryo kuwa 17/12/2005 rigamije guteza imbere no korohereza ishoramari n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga 

8. Inama y’Abaminisitiri  yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :

a) OCIR-Café :

  1. KANYANKORE Alex  : Umuyobozi Mukuru;
  2. MUZIRA KARITANYI Tim : Umuyobozi ushinzwe umusaruro (production) ;

b) OCIR-Thé :

BUTERA Anthony : Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ;

c) UMWARIMU SACCO :

HABIMANA José, Umuyobozi Mukuru

d) Inama z’Ubuyobozi

     RAMA :

- NTIRUHUNGWA Jean de Dieu, perezida
- IHOGOZA France
- KAMPETA Sayinzoga
- UWASE Claire
- MANIRAGUHA Alain
- Dr. GASHUMBA Diane
- GATERA James

SFAR :

- Dr. MUKANKOMEJE Rose, perezida
- Dr. NDAGIJIMANA Uzziel
- RUTAYISIRE John
- BAYINGANA Elias
- MUKAKIBIBI Fatina
- RWIGAMBA Molly
- KABAGAMBA Jean Bosco

ISAR :

- Dr. HITIMANA Nicolas : perezida
- Dr. NDUWAYEZU Jean Baptiste
- RUZINDAZA Ernest
- MUSABE Thérèse
- UMURERWA Josephine
- MUKASHEMA Adrienne
- HABIMANA André

GATUMBA MINING CONCESSION

             - AKUZWE Christine
             - UWIZEYE Fidèle
            
            

9. Mu bindi
a) Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Bill & Melinda Gates Foundation yageneye ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba Amadolari y’Amerika  miliyoni 46,9 abahinzi ba kawa (small-scale farmers) kugira ngo bongere umusaruro n’uburyohe byayo.

             

b) Intumwa Nkuru ya Leta/Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki 31 Mutarama kugeza ku itariki ya 01 Gashyantare 2008 i Kigali hazabera inama y’Abashinjacyaha, Abapolisi n’Abacamanza yo kurwanya ibiyobyabwenge n’iterabwoba.

c) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa kane tariki ya 31/01/2008  hazaba umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Isoko ry’Imari (Capital Market).

d) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa gatandatu tariki ya 23/02/2008, nyuma y’umuganda rusange hazaba kuzuza inzego za « Community Policing » muri buri mudugudu.

Kigali, kuwa 28/01/2008

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent