None kuwa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2008, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 12 Werurwe 2008, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishahara y’Urwego rw’Ubucamanza n’Ubushinjacyaha.
3.Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri raporo y’imikoreshereze y’umutungo wa Leta muri 2007 (Consolidated Accounts 2007), irayemeza.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko ngenga n° 17/2003 ryo kuwa 17 Nyakanga 2003 rigenga itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena ifasi y’itora, umubare w’Abadepite b’abagore n’uw’Abasenateri batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu ;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena umunsi w’itora ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite; uwo munsi ni kuwa 15 nzeri 2008.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ngenga rigenga imiryango itari iya Leta (NGOs/ONG).
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko agenga amashanyarazi na Gazi.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje :
a) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana umukozi wo mu Bushinjacyaha Bukuru: uwo ni NDUNGUTSE David.
b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUTETERI Bernadette,Umunyamabanga Wihariye w’Umunyamabanga wa Leta muri MIFOTRA ushinzwe Umurimo guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite.
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko :
- Dr. ABDOULIE Jack ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda ;
- Bwana APICHIT ASATTHAWASI ahagararira igihugu cya Thailand mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi ufite icyicaro i Naïrobi;
- Bwana Fidel AYOGU ahagararira igihugu cya Nigeria mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi ufite icyicaro i Kampala;
- Madamu Lisa FILIPETO ahagararira igihugu cya Australia mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi ufite icyicaro i Naïrobi.
11.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko u Rwanda ruba umunyamuryango wa « International Atomic Energy Agency ».
12. Inama y’Abaminisitiri yemeje:
- Amasezerano mpuzamahanga n°156 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo yerekeye abakozi bafite inshingano mu muryango, yashyiriweho umukono i Geneva mu Busuwisi kuwa 23 kamena 1981.
- Amasezerano n° 122 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo yerekeye politiki y’umurimo yashyiriweho umukono i Geneva kuwa 9 Nyakanga 1964.
- Amasezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’abakozi n’abimukira n’ubw’imiryango yabo yemejwe n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu cyemezo cyayo n° 45/158 cyo kuwa 18 Ukuboza 1990.
- Gukuraho ukwifata k’u Rwanda ku ngingo ya 26 y’amasezerano yerekeye impunzi yashyiriweho umukono i Geneva kuwa 28/07/1951, hamwe n’ukwifata k’u Rwanda ku ngingo ya 4 y’Umugereka w’amasezerano yerekeye impunzi, washyiriweho umukono i New York kuwa 31 Mutarama 1967.
- Amasezerano yerekeye amamurika mpuzamahanga, yashyiriweho umukono i Paris kuwa 22 Ugushyingo 1928 n’umugereka w’ayo masezerano washyiriweho umukono i Paris kuwa 30 Ugushyingo 1972.
13. Inama y’Abaminisitiri yashyize abakozi mu myanya ku buryo bukurikira :
Abayobozi:
- Dr. KABAIJA Ephraim : Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
- ZIRIMWABAGABO Gerald: Executive Chairman muri Rwandair
- MUSABEYEZU Narcisse : Umugenzuzi Mukuru w’Uburezi
- Dr. KIMONYO Anastase : Umuyobozi Mukuru muri RBS
- Lt. Col Dr. MASOZERA Richard: Umuyobozi Mukuru muri Rwanda Civil Aviation Authority
- Prof Abraham Appa OGWU: Umuyobozi /Rector wa KIST
- Prof Philip BRIERLEY: V/Rector ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri KIST
- Inama z’ubuyobozi
- C S R : NKUNDUMUKIZA Esdras : Perezida
- RBS : Dr. CYUBAHIRO Marc : Perezida
- HIDA :
- Dr. HIMBARA David: Perezida
- RUHAMYA Collette: Visi Perezida
- KAYIGAMBA Eugène
- MUKANTAGWERA Eugénie
- SECYUGU Claver
- NKUBITO Bakuramutsa
- DUSABE Enata
- CNLS :
- Dr. UMULISA Kabaija Grace: Perezida
- Rev.RUTAGANDA Désiré :
- KAGOYIRE Béatrice
- Dr. SIBOMANA Jean Claude
- BAYIHIKI Basile
- NDIMUBAHIRE Jean
- MUKAGASHONGA Béatrice
- Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (kongererwa manda)
- Dr. HABYARIMANA J Baptiste : Perezida
- RUTAYISIRE Antoine : Visi Perezida
- F. KAYUMBA Emmanuel
- KABANDANA Marc
- TWIZEYEYEZU Josée
- GASINZIGWA Odda
- MBANGUTSE Djamar
- HABINEZA Hamisi
- MUJAWAYEZU Prisca
- MUKARUGWIZA Médiatrice
- NYIRARUKUNDO Ignatianna
14. Mu bindi
a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri umwiherero wabaye we n’Abanyamabanga Bakuru muri za Minisiteri bagiranye n’abaterankunga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y Iterambere ry’Ubukungu no Kurwanya Ubukene mu Rwanda (EDPRS) wabereye muri Rubavu tariki 27 na 28 Werurwe 2008.
b) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri gahunda y’itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge rizatangira itariki ya 14 Mata rikarangira tariki 15 Gicurasi 2008.
c) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisitiri y’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri gahunda yo gutangiza itorero ry’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu mashuri ya Leta n’ayigenga bagera kuri 48417, mu Turere twose tw’u Rwanda. Iryo torero rizantangizwa ku itariki ya 01/04/2008 risozwe ku ya 19/04/2008.
Inama y’Abaminisitiri yasabye Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose kuzajya gutangiza iryo torere no kuzakurikiranira hafi imirimo yaryo mu Turere bashinzwe gukurikirana.
d) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yatumiye Abagize Guverinoma muri Filimi ibera muri Serena Hotel none ku wa 28.03.2008 kuri OPERATION TURQUOISE.
Yamenyesheje kandi Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki 4 kugeza 6 Mata 2008 i Kigali hazabera inama ku kwandika ku mateka ya jenoside mu Rwanda.
e) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri imyanzuro y’inama ya 15 y’Abaminisitiri bashinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yabereye Arusha ku wa 17.03.2008.
f) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
- Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ryashimye u Rwanda ko rwabaye urwa mbere muri Afurika mu kurwanya indwara y’igituntu.
- Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima yatorewe kuba muri Komite y’Ubuyobozi (Strategic Committee) bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubwishingizi bw’Indwara (Health Insurance Fund).
g) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Inganda no Guteza Imbere Ishorama muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali hazabera inama ku ishoramari mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Kamena 2008.
h) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 19.03.2008 Leta y’u Rwanda na Leta ya Uganda zashyize umukono ku masezerano yo kubaka ibitembo bitwara peteroli (Oil Pipeline) kuva Kampala kugera i Kigali.
Minisitiri muri Primature ushinzwe
Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Dr. MURIGANDE Charles