ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA  28 NZERI    2004


 

None ku wa kabiri tariki ya 28 Nzeri 2004, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza ibyari ku murongo w'ibyigwa, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.   Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku matariki ya 15/09/2004 na 17/09/2004, imaze kuyikorera ubugororangingo.

 

2.    Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cya Gisirikare   cy’Ubwishingizi ku Ndwara «Military Medical Insurance (MMI).

3.    Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko yerekeranye n’ishyirwaho rya «Loterie sportive et culturelle/sports and cultural lottery» mu Rwanda, aribyo bakunze kwita tombola.

4.    Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo bwo gushyira mu bikorwa itegeko ngenga ry’imari ya Leta/Prime Minister’s Order on financial regulations implementing the organic budget /Arrêté du Premier Ministre portant réglement financier pour la mise en œuvre de la loi organique du budget.

5.      Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza agenga ibarwa ry’amahoro/Ministerial Order fixing rules for calculation of import duties/Arrêté Ministériel fixant les règles de calcul des droits d’entrée.

6.      Inama y’Abaminisitiri yemeje imbago z’Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

7.      Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano yerekeye impano Banki y’Isi yahaye u Rwanda angana na miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika (20.000.000 $ US).

8.         Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryerekeye amasezerano rusange y’ubutwererane hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega cy’Uburayi bw’Amajyaruguru Gitsura Amajyambere/Nordic Development Fund/Fonds Nordique de Développement.

9.     Inama y’Abaminisitiri yemeje imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Intara, Uturere n’Imijyi, ariko isaba Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n’Umurimo kuyinoza akurikije ibitekerezo byatanzwe.

10.     Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi ku buryo bukurikira:

a) Dr. Eliphaz Ben KARENZI yagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima;

b) Dr. NDUSHABANDI Désiré yagizwe Umuyobozi/Recteur/Rector wa Kigali Health Institute (KHI) ;

c) Bwana KABAHIZI Célestin yagizwe Umuyobozi wungirije/Vice Recteur/Vice Rector wa Kigali Institute of Education (KIE), ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

d) Dr. MUHAWENIMANA Eliab yagizwe Umuyobozi wungirije/Vice Rector/Vice Recteur  wa KIST, ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

e) Bwana HABIMANA Augustin yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza imbere mu Gihugu;

f) Inama y’Abaminisitiri yasabiye Dr. Ben RUGANGAZI Mathias guhagararira u Rwanda i Beijing mu Bushinwa ku rwego rwa Ambasaderi.

g) Inama y’Abaminisitiri yasabiye Lt General KAYUMBA NYAMWASA guhagararira u Rwanda i New Dehli mu gihugu cy’Ubuhinde ku rwego rwa Ambasaderi.

11.       Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri ryirukana nta mpaka Bwana KAGINA Eugène mu bakozi ba Leta.

12.       Mu bindi.

a)  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri:

- ko Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel yemerewe guhagararira u Rwanda i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa ku rwego rwa Ambasaderi.

- ko Bwana MUNYAKAYANZA Eugène yemerewe guhagararira u Rwanda Ottawa mu gihugu cya Canada ku rwego rwa Ambasaderi.  

- iby’urugendo avuyemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York aho yari yaherekeje Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe mu nama ya 59 y’Umuryango w’Abibumbye.

b)  Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu mikino y’abamugaye yabereye Athènes mu gihugu cy’Ubugereki Bwana NKUNDABERA Jean de Dieu yahesheje ishema u Rwanda, yegukana umudari wa bronze.

c) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Abaminisitiri bashinzwe iby’uburinganire (Gender) mu bihugu bigize Umuryango wa COMESA bazateranira mu nama i Kigali ku itariki ya 30/09/2004.

d)  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe Ubuhinzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 08/10/2004 hazaba umunsi mpuzamahanga w’umuceri.

Mu rwego rw’Igihugu uzizihirizwa mu Ntara ya Kigali Ngari mu Karere ka Ngenda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu rwego rw’Igihugu ni: Turwanye inzara n’ubukene, duheshe agaciro igihingwa cy’umuceri hifashishijwe ikoranabuhanga.

  

Kigali, ku wa 28/09/2004.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.