None ku wa kabiri tariki ya 28 Nzeri 2004, Inama
y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul
KAGAME.
Imaze kwemeza ibyari ku
murongo w'ibyigwa, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo
bikurikira:
1. Inama y’Abaminisitiri
yemeje imyanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku matariki ya
15/09/2004 na 17/09/2004, imaze kuyikorera
ubugororangingo.
2. Inama
y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cya
Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara «Military Medical
Insurance (MMI).
3. Inama
y’Abaminisitiri yemeje inyandiko yerekeranye n’ishyirwaho rya «Loterie
sportive et culturelle/sports and cultural lottery» mu Rwanda, aribyo
bakunze kwita tombola.
4. Inama
y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo bwo
gushyira mu bikorwa itegeko ngenga ry’imari ya Leta/Prime Minister’s
Order on financial regulations implementing the organic budget /Arrêté
du Premier Ministre portant réglement financier pour la mise en œuvre
de la loi organique du budget.
5. Inama
y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza
agenga ibarwa ry’amahoro/Ministerial Order fixing rules for
calculation of import duties/Arrêté Ministériel fixant les règles de
calcul des droits d’entrée.
6. Inama
y’Abaminisitiri yemeje imbago z’Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali.
7. Inama
y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano
yerekeye impano Banki y’Isi yahaye u Rwanda angana na miliyoni 20
z’amadolari ya Amerika (20.000.000 $ US).
8.
Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryerekeye
amasezerano rusange y’ubutwererane hagati ya Guverinoma y’u Rwanda
n’Ikigega cy’Uburayi bw’Amajyaruguru Gitsura Amajyambere/Nordic
Development Fund/Fonds Nordique de
Développement.
9. Inama
y’Abaminisitiri yemeje imbonerahamwe
y’imyanya y’imirimo y’Intara, Uturere n’Imijyi, ariko isaba Minisitiri
w’Abakozi ba Leta, Amahugurwa, Imyuga Iciriritse n’Umurimo kuyinoza
akurikije ibitekerezo byatanzwe.
10.
Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi ku buryo
bukurikira:
a) Dr. Eliphaz Ben
KARENZI yagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri
y’Ubuzima;
b) Dr. NDUSHABANDI Désiré
yagizwe Umuyobozi/Recteur/Rector wa Kigali Health Institute
(KHI) ;
c) Bwana KABAHIZI Célestin yagizwe
Umuyobozi wungirije/Vice Recteur/Vice Rector wa Kigali Institute of
Education (KIE), ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.
d) Dr. MUHAWENIMANA Eliab
yagizwe Umuyobozi wungirije/Vice Rector/Vice Recteur wa KIST, ushinzwe Ubutegetsi
n’Imari.
e) Bwana HABIMANA
Augustin yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza imbere mu
Gihugu;
f) Inama y’Abaminisitiri
yasabiye Dr. Ben RUGANGAZI Mathias guhagararira u Rwanda i Beijing mu
Bushinwa ku rwego rwa Ambasaderi.
g) Inama y’Abaminisitiri
yasabiye Lt General KAYUMBA NYAMWASA guhagararira u Rwanda i New Dehli
mu gihugu cy’Ubuhinde ku rwego rwa
Ambasaderi.
11.
Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri ryirukana nta
mpaka Bwana KAGINA Eugène mu bakozi ba
Leta.
12.
Mu bindi.
a) Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama
y’Abaminisitiri:
- ko Dr. NDAGIJIMANA
Emmanuel yemerewe guhagararira u Rwanda i Paris mu gihugu
cy’Ubufaransa ku rwego rwa Ambasaderi.
- ko Bwana MUNYAKAYANZA
Eugène yemerewe guhagararira u Rwanda Ottawa mu gihugu cya Canada ku
rwego rwa Ambasaderi.
- iby’urugendo avuyemo
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York aho yari yaherekeje
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe mu nama ya 59 y’Umuryango w’Abibumbye.
b) Minisitiri
w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu
mikino y’abamugaye yabereye Athènes mu gihugu cy’Ubugereki Bwana
NKUNDABERA Jean de Dieu yahesheje ishema u Rwanda, yegukana umudari wa
bronze.
c) Minisitiri
w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama
y’Abaminisitiri ko Abaminisitiri bashinzwe iby’uburinganire (Gender)
mu bihugu bigize Umuryango wa COMESA bazateranira mu nama i Kigali ku
itariki ya 30/09/2004.
d)
Umunyamabanga wa Leta
muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe Ubuhinzi yamenyesheje
Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 08/10/2004 hazaba umunsi
mpuzamahanga w’umuceri.
Mu
rwego rw’Igihugu uzizihirizwa mu Ntara ya Kigali Ngari mu Karere ka
Ngenda.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu rwego rw’Igihugu ni:
Turwanye inzara n’ubukene, duheshe agaciro igihingwa cy’umuceri
hifashishijwe ikoranabuhanga.