ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 28 NZERI    2006


 

None kuwa kane tariki ya 28 Nzeri 2006, Inama y'Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri iby'uruzinduko aherutsemo mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'uko «Convention» ihuza Abanyarwanda baba muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yateranye ku nshuro ya 3 yagenze. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaganiriye n'abashoramari banyuranye, abashishikariza gushora imari mu Rwanda. Inama y'Abaminisitiri yasabye Abaminisitiri bireba gukurikirana amadosiye yaganiriweho.

-  Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingabo z'u Rwanda ziri muri Darfur zongererwa igihe cy'amezi atatu, kizageza ku itariki ya 31 Ukuboza 2006. Nyuma y'icyo gihe, hazagomba kubaho hagati y'Igihugu cya Sudani, Umuryango w'Abibumbye n'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe imishyikirano n'ubwumvikane ku buryo busobanutse bwerekana uko ingabo ziri muri Darfur zigomba gukora, haba inshingano (Mandate), haba ku byerekeye ubuyobozi (Direction), haba no ku byo zikeneye mu kazi kazo (resources), kugira ngo zirangize ubutumwa bwazo.

Nyuma y'iyo mishyikirano u Rwanda ruzamenyesha icyemezo ruzafata.

Mu bindi:

Inama y'Abaminisitiri yongeye kugaruka ku kibazo cy'uburere bw'abana b'Abanyarwanda bagomba kurangwa n'ubwenge, ikinyabupfura, isuku, kwitabira umurimo no gukunda Igihugu muri rusange kandi abarezi n'ababyeyi bakabigiramo uruhare rugaragara.

 

Kigali, kuwa 28/09/2006

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.