ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA

29  NYAKANGA   2005


 

Ejo kuwa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2005, Inama y'Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika: Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo by'Inama z'Abaminisitiri byo mu mwaka wa 2004 (ibihembwe 4) n'iby'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2005 isanga ibirenga 71 % byarashyizwe mu bikorwa, isaba ko ibigikorwa byihutishwa.

2. Inama y'Abaminisitiri yemeje politiki y'ivugurura ry'inzego z'ubutegetsi bw'Igihugu. Mu by'ingenzi harimo ko u Rwanda ruzaba rugizwe n'Intara 4 n'Umujyi wa Kigali; ruzaba rugizwe kandi n'Uturere 30 n'Imirenge hafi 500.

Ibijyanye n'iryo vugurura bizakomeza kunozwa.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko inganda z'umuceri za Leta zizagurishwa, isoko rikazahabwa ababishoboye, baba abacuruzi, abanyenganda, abikorera ku giti cyabo, baba amashyirahamwe cyangwa amakoperative y'abahinzi.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko " Gîte " ITUZE y'i Cyangugu yegukanwa na Diyosezi ya Cyangugu, ikazahindurwamo ihoteli y'inyenyeri 3.

5. Ibyerekeye igurishwa ry'ikigo cy'ubworozi bw'ingurube kiri i Kabuye, Inama y'Abaminisitiri yemeje ko hagomba kubanza kwigwa neza niba ubworozi bw'aho hantu butabangamiye ibidukikije.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje Politiki y'Igihugu y'Ubumenyi, Ikoranabuhanga n'Ubuhanzi/National Policy for Science, Technology and Innovation/Politique Nationale de la Science, de la Technologie et de l'Innovation).

7. Inama y'Abaminisitiri yishimiye ko KIST yongeye kwegukana igihembo « Ashden Award » kubera ko ihanga ibikoresho birengera ibidukikije, ibishimira Umuyobozi wayo Professor Silas LWAKABAMBA.

Inama y'Abaminisitiri yageneye iryo shuri igihembo kigamije kurishishikariza gukomeza ubwo bushakashatsi.

8. Inama y'Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w'Intebe ashyira mu kiruhuko cy'izabukuru Dr BIHOZAGARA Jacques na Bwana KARUSISI Jean Berchmans.

9. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w'Intebe rikura Bwana MUNYAKAZI Augustin ku mirimo y'Ubugenzuzi Nkomatanyantara/ Inspecteur régional/Regional Inspector muri Minisiteri y'Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n'Ubushakashatsi.

10. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko :

-  Bwana NSANZABAGANWA Straton aba umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya ORINFOR ;

-  Bwana KAGAME Faustin aba umwe mu bagize Inama Nkuru y'Itangazamakuru.

11. Inama y'Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry'akanama gashinzwe kuvugurura amategeko yerekeye ubucuruzi/cellule de réforme du droit des affaires/business law reform cell.

12. Inama y'Abaminisitiri yashyizeho abagize « Task Force » yo guteza imbere amakoperative mu Rwanda, ari bo :

-  Bwana MUGABO Damien, perezida ;

-  Bwana RUTAMU Innocent ;

-  Madamu MUKAKIRAMBA Christine ;

-  Bwana NZAKUNDA Joseph ;

-  Bwana RUTAREMARA Vincent.

13. Inama y'Abaminisitiri yemeje urutonde rw'inzego z'imirimo mu Butegetsi bwa Leta/Job classification/classification des emplois.

14. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho raporo y'igihembwe ku iterambere n'ikoreshwa rya ICT muri za Minisiteri/Quarterly Report on ICT Development and Utilization in Ministries/Rapport Trimestriel sur le Développement et l'Utilisation de ICT dans les Ministères

 

Kigali, kuwa 29/07/2005.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.