ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 29 NZERI    2006


 

None kuwa gatanu tariki ya 29 Nzeri 2006, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y'inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1.  Inama y'Abaminisitiri yemeje ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri byo ku itariki ya 13/09/2006 imaze kubikorera ubugororangingo.

2.  Inama y'Abaminisitiri yemeje  politiki yo kwegereza inzego z'ibanze ubushobozi mu by'umutungo (Politique de Décentralisation Fiscale et Financière / Fiscal and financial decentralisation policy) ;

3.  Inama y'Abaminisitiri yemeje  imishinga y'Amategeko ikurikira :

a)  Umushinga w'Itegeko rigenga Imari ya Leta y'umwaka wa 2007

b) Umushinga w'Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 26/2006 ryo

ku wa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y'umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n'ibikorerwa mu Rwanda;

c) Umushinga w'Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 21/2006 ryo kuwa 28/04/2006 rigenga imikorere ya Gasutamo;

d) Umushinga w'Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 25/2005 ryo kuwa 04/12/2006 rigena imitunganyirize y'isoresha.

4.  Inama y'Abaminisitiri yemeje :

a) Umushinga w'Itegekeko ryemerera kwemera burundu amasezerano yerekeye urwego rwa politiki n'amategeko mu birebana n'ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Itangazabumenyi ryaguye rya NEPAD rihuriweho n'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo.

a) Iteka rya Perezida ryemeza burundu ibyemezo bya nyuma bireba Itegeko Shingiro n'Amasezerano by'Umuryango Mpuzamahanga w'Itumanaho byashyiriweho umukono i Marrakesh kuwa 18/10/2002;

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Madamu Anna BRANDT ahagararira igihugu cya Suwede mu Rwanda nka Ambasaderi, ufite icyicaro i Nairobi.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana GAKUNDE André aba Umunyamabanga Wihariye wa Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga

Mu bindi :

-  Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko aborozi bo mu karere ka Gatsibo bishimiye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagabiye umwe muri bo.

- Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuwa 05/10/2006 i Kigali hazaba Inama ya 7 y'Ihuriro rya za Komisiyo z'Amatora z'Ibihugu bya Afurika/ 7ème Assemblée du Conseil Consultatif de l'Association des Autorités Electorales Africaines (AAEA)/ 7th Assembly of the Consultative Council of the Association of African Electoral Autority.

-  Minisitiri w'Ubutabera yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y'u Rwanda yabonanye n'Ubuyobozi bw'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bakemura ikibazo cyariho cy'uko urwo Rukiko rwakoreshaga abanyarwanda bakekwaho icyaha cya jenoside.

Yayimenyesheje kandi ko Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzaniya, ari kumwe n'uhagarariye u Rwanda muri ICTR yabonanye na Minisitiri w'Ubutabera w'icyo gihugu baganira ku bibazo by'ubutabera bireba ibihugu byombi.

-  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuwa 05/10/2006 hazaba umuhango wo gutangiza umushinga w'Ikoranabuhanga mu mashuri watewe inkunga na NEPAD (NEPAD e-schools).

 

Kigali, kuwa 29/09/2006

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.