ITANGAZO  RYIBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI  YO KU ITARIKI  YA 30 GICURASI   2007


 

None kuwa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2007, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika : Paul KAGAME.

Imaze kwemeza gahunda y’inama, Inama y'Abaminisitiri yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 09/05/2007, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho :

a) Raporo igaragaza uko umutungo w’Igihugu wari wifashe mu mpera z’umwaka wa 2006 (Consolidated Financial Statements/ Etats Financiers Consolidés).

b) Raporo y’uko ingengo y’imari ya Leta imaze gukoreshwa muri aya mezi ane ya mbere ya 2007 (Budget execution report -First quarter 2007).

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho inyandiko y’ingamba z’igihe kirekire (Strategic plan/Plan stratégique) yerekeye abana b’imfubyi n’abandi bana bugarijwe n’ibibazo.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho :

a) Inyandiko irebana n’imiryango y’Ubukungu y’Uturere (Cabinet Paper on Rwanda’s Regional Integration Options)
u Rwanda rwagumamo n’iyo rwavamo.

b) Ibyerekeye amasezerano yo kwinjira kw’u Rwanda muri East African Community (Accession Treaty, East African Community –EAC) azashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu kuwa 18/06/2007.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho rya:

a) Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere ingufu / National Energy Development Agency / Agence Nationale de Dévelopement de l’Energie ;

b) Ikigo cy’Igihugu cyo Gutwara Abantu n’Ibintu ( Transport Agency/ Agence des Transports);

c) Gahunda y’Igihugu yo gusana no gufata neza imihanda mu myaka itatu iri imbere (2007-2009).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 06 bis/2004 ryo kuwa 14/04/2004 rigenga Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko werekeye ishyirwaho ry’abacamanza n’abakozi b’inkiko bakorera kuri kontaro kugira ngo harangire vuba ibirarane by’imanza .

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje :

a) Iteka rya Perezida ryirukana burundu Ofisiye wisumbuye wa Polisi y’Igihugu : Supt Eugène KARENZI

b) Iteka rya Minisitiri risezerera umupolisi muto kubera impamvu z’ubuzima buke : PC NTAHORWAMIYE Gaston

c) Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi bato ba polisi y’Igihugu :

- PC NGIRIRABATANYURWA Fidèle;
- PC MUGABUSHAKA Augustin;
- PC HARERIMANA Pierre;
- PC RWEMERA Gaspard.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko :

- Haba umukozi wa TIG ku rwego rw’Akarere;
- Mu kurangiza ibihano bitangwa n’Inkiko Gacaca, igihano cya TIG kibanziriza icyo gufungwa.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize abakozi mu myanya ku buryo bukurikira:

a) MINADEF : Maj. SIMBIZI Adolphe, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Amategeko.

b) Miltary Medical Insurance :

- Maj. Dr. MUVUNYI Zuberi, Umuyobozi wa Tekiniki;
- Capt. MUYANGO Jean Bosco, Umuyobozi w’Ubutegetsi;
- Capt MAKUZA Michel, Umuyobozi w’Imari.

c) MINECOFIN : MUSAFIRI Prosper, DG/Economic Planning

d) CEPGL : GASHUMBA Liliane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije.

e) ORINFOR : KIMANUKA Oscar, Umuyobozi

f) Itsinda / Task Force rishinzwe itangizwa rya National Work Force Authority :

- MUTSINZI Karake Charles, Chairman;
- RUTAYISIRE Johnson Fundi;
- MUKARUBIBI Fatina;

g) TIG : BIZIMANA Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa

h) Capital Market Advisory Council :

- GAPERI Henry, Chairman;
- RUGENERA Marc;
- KAGWESAGE Adélaïde;
- MUNYESHYAKA Vincent;
- MUKANKURANGA Yvonne;
- Dr. NDAHIRO James;
- HATEGEKA Emmanuel;
- ZIMURINDA Harriet;
- MURAMIRA Gregoire;
- Door PLANTENGA;
- KUWANA David.

i) Mu bindi

a) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 7/06/2007 hazizihizwa isabukuru y’imyaka 25 ya jumelage y’Intara ya Rhenanie Palatinat n’u Rwanda.

b) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

- Hari umushyitsi uzasura u Rwanda : Hon. KANTI LAL BHURIA Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Guverinoma y’Ubuhindi kuva ku itariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya mbere Kamena 2007.

- Umuyobozi Mukuru mu by’ubuhinzi wo mu Gihugu cy’Ubushinwa azasura ikigo cya ISAR kizagirana ubutwererane n’ikigo gishinzwe tekinoloji mu by’ubuhinzi kizakorana na ISAR kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 09/06/2007

c) Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije mu Rwanda, kizatangira ku itariki ya 31/05/2007 kikazasozwa ku ya 04/06/2007.

Ku rwego rw’Igihugu kizatangirira mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro kikazasorezwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo.

d) Minisitiri muri Primature ushinzwe Iterambere ry’Umuryango n’iry’Uburinganire yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 16/06/2007 ari umunsi w’umwana w’umunyafurika naho ku itariki ya 12/06/2007 ukazaba umunsi wo kurinda abana imirimo mibi mu Rwanda. Kwizihiza iyo minsi yombi bizahuzwa bibe ku itariki ya 15/06/2007 mu rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rubavu.

e) Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Sir Gordon Conway, Chief Scientific Advisor wa DFID azasura u Rwanda ku matariki ya 14-22/06/2007.


f) Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe Ubuhinzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari isosiyeti yo mu Busuwisi icuruza imibavu yemeje ko imibavu ya Patchouli yo mu Bugarama ari imwe mu myiza cyane ku isi.

 

Kigali, kuwa 30/05/2007

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent